Рет қаралды 1,640
LUKA 1.
28. Amusanga aho yari ari aramubwira ati “Ni amahoro Uhiriwe, Umwami Imana iri kumwe nawe.”
29. Ariko we ahagarika umutima cyane w'iryo jambo, atekereza iyo ndamutso icyo ari cyo.
30. Marayika aramubwira ati “Witinya Mariya, kuko uhiriwe ku Mana.
31. Kandi dore uzasama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yesu.
32. Azaba mukuru, azitwa Umwana w'Isumbabyose kandi Umwami Imana izamuha intebe y'ubwami ya sekuruza Dawidi,
33. azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose, ubwami bwe ntibuzashira.”
34. Mariya abaza marayika ati “Ibyo bizabaho bite ko ntararyamana n'umugabo?”
35. Marayika aramusubiza ati “Umwuka Wera azakuzaho, n'imbaraga z'Isumbabyose zizagukingiriza, ni cyo gituma Uwera uzavuka azitwa Umwana w'Imana.
36. Kandi dore mwene wanyu Elizabeti na we afite inda y'umuhungu yo mu za bukuru, uwitwaga ingumba none uku ni ukwezi kwe kwa gatandatu,
37. kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere.”
#gospel
#ubutumwa_bukiza