ISHYA:Abenshi twarerewe mu miryango twafashwe nabi/Nabyukaga saa munani z’ijoro ngiye kugura itabi.

  Рет қаралды 19,270

ISHYA

ISHYA

Жыл бұрын

Abenshi twarerewe mu miryango twafashwe nabi/ Nabyukaga saa munani z’ijoro ngiye kugura itabi ry’uwanderaga.

Пікірлер: 136
@umwaridesange8819
@umwaridesange8819 Жыл бұрын
Cyiza wee pole sana unyibukije byinshi gusa ubonye utabasha gukora ibyo ugomba gukora nkumubyeyi wamureka ukanga kumwakira.
@u.Ange-bella
@u.Ange-bella Жыл бұрын
Ooh my God🥲tunashimire abatubereye ababyeyi beza kdi bataratubyaye ayo Nandi mahirwe🙏
@munyandekwegerturde9882
@munyandekwegerturde9882 Жыл бұрын
😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭 Nukuri Imana yarahabaye kdi ishimwe aho igejeje ikora naho ibyi Imiryango mubyihorere yaradukomerekeje pe😭Ariko batwigishije imirimo wa🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣
@jacenorman952
@jacenorman952 Жыл бұрын
gusa baradukoreye kuko murugo tuba duhagaze neza isuku uburere bwabana aba arisawa cyane nindangagaciro tuzirusha abarezwe nabanyina
@user-js9qc1ln6z
@user-js9qc1ln6z 4 ай бұрын
Nanjye narerewe kwa nyogokuru yambereye maman ambera data ambera barumuna banjyr ambere bakuru banjyr ambera inshuti ntacyo mushinja Narimfite na oncle unkunda cyaneee ndabyibuka nyogokuru amaze gupfa narinziko ibyanjye birangiye ariko mon oncle aramfasha anyitaho menya nyogokuru agiye gusinzira yarasize amundaze Ubu na oncle yarapfuye ndahamya neza ko ubu nsigaye kwisi jyenyine peee
@germainemukacumbi2569
@germainemukacumbi2569 Жыл бұрын
Iyo ntagira nyogokuru ntanubwo narikwiga pe!Imana imuhe amahoro
@claudineuwamahoro2353
@claudineuwamahoro2353 Жыл бұрын
Aissa ndabyumva cyane twanyuze muribimwe dumva bisa. Utumye byibuka😭😭😭😭
@Lyla1196
@Lyla1196 Жыл бұрын
😭God!! It's sad how us Rwandans , have similarities history. But hey, we turned out good 😊... hang in there y'all there's a light at the end of the tunnel 💪🏾
@mwariwangenzidiane6821
@mwariwangenzidiane6821 Жыл бұрын
Icyi cyumba sinjya nshaka kongera kukinjiramo kuko😭😭😭😭😭😭
@iI-gi1nz
@iI-gi1nz Жыл бұрын
Iyi topic irijije benshi,ikiza nuko twakuze nubwo ibikomere bigihari but we're strong 🙏 Plz muzakore part 2
@charllottefuraha310
@charllottefuraha310 11 ай бұрын
Sha muvuze ukuri peee bariya bantu batureze ngirango ntabwo baribaziko tuzakura kuko urwango bagaragazaga rwari rukabije, twarakomeretse bihagije, kdi ikibabaje ubu baba bashakako tubana nkaho ntacyabaye mbese nkaho ntacyo twibuka. Ariko turibuka ndetse cyane. Kdi Imana ishimwe twarakuze.
@mutesialice789
@mutesialice789 Жыл бұрын
Ntago muzi kubona abandi bana babagurira cotex wowe bakagucira igitenge gishaje ngo ujye ukoresha ibitambaro.😭😭😭😭😭😭.Imana yo mwijuru ibabarire abantu bafashe umwana wese wimfubyi
@losannekaze5980
@losannekaze5980 Жыл бұрын
So sad pole
@15pseudo77
@15pseudo77 Жыл бұрын
Nkaho imihango yose Atari imwe nshuti y'Imana, ayiiiiiii. Iminsi ya kera. Komera komera
@alicenneza
@alicenneza Жыл бұрын
Imana ijye irengera, ihoze, ikuze, kdi iteze imbere abana bimfubyi, ntabupfubyi nigeze, ark barambabaza, hari igihe nabonye uwo umubyeyi ari ku mwana we. Mujye mukomera, Imana irabakunda
@nzizabella8115
@nzizabella8115 Жыл бұрын
Muzatumire Frank bro wa Noëline , yarankanguye atuma nsobanukirwa impamvu mbayeho niheza mu bandi ,ni akahise
@uweramariebonne8968
@uweramariebonne8968 Жыл бұрын
Yewe yewe .ibyimiryango nibindi bindi njye impano nsaba Imana nukuzirerera abana bagakura.batazahura nkibyo nahuye nabyo.mbega inkuroweeee.mfite ibikomere kugeza aho numva ahogusiga abana banjye ari batoya twajyana twese ntibazaruhe uwo nasigaje.
@LEBRETON7094
@LEBRETON7094 Жыл бұрын
Imiryango myinshi itanga indaro( juste aho kuryama ) ariko irera, nibaza ko itagera no kuri 1%. Kuko kurera ni ikintu kinini, ni ugukunda, protéger, éduquer, consoler, écouter, échanger s'amuser etc... Alors kimwe gikunze kugaragara ni uko non seulement Imiryango myinshi idatanga ibyo umwana aba akeneye, ahubwo ikanabakorera maltraitance, humiliation, gukora akazi karengeje ubushobozi bw'umwana, kudaha agaciro amarangamutima ye, kumufata nka main d'œuvre tout simplement. Mu muryango nyarwanda rero benshi bafite imyumvire yo kuvuga ngo umwana agomba kumvira sans rien revendiquer, aucun droit mais beaucoup de devoirs. Rero je pense que hari benshi bisanze muri iyo situation kandi société nyarwanda ireberera, abaturanyi bareba, abandi banyamuryango barebera ariko buri wese ari ntibindeba, kandi noneho ba bandi bagera mu bandi bakiyambika amapeti yo kuvuga ngo izi mpfubyi ndera se ... Kurera hhhh iyo uvuye muri famille yawe ukinjira aho babona nta kirengera nta handi ufite ho kujya wiga gutondagura inshinga kwihangana gusa. Ariko kuko Imana ijya ikunyuza mu bikomeye kugirango uzabe preuve vivante ibikunyuzamo ba bandi bakagera aho bicuza ibyo byose iyo batangiye kugukenera bagusaba ibyo bataguhaye ukabibahana umutima mwiza umutima ukabarya bibaza bati ubu ko adukorera ibi iyo tuba twaramufashe neza aba akora ibingana iki... Karma irabisubiriza, laissez passer... courage mwebwe mwese twasangiye kuri icyo gikombe.
@uwanyirigirasolange6721
@uwanyirigirasolange6721 Жыл бұрын
Kabisa
@germainemukacumbi2569
@germainemukacumbi2569 Жыл бұрын
Ibi nabibayemo ndabumva cyane!ariko byabaye kugirango twige natwe tutazarera nkuko badufashe!
@mamaal6949
@mamaal6949 Жыл бұрын
😭😭😭😭sinjya nihangana kubintu nkibi😭😭 Mbega topic inyafecta😭😭😭 Ndarangiza ikiganiro narwaye umutwe Uzi kurera umwana warangiza umunsi wubukwe ntumushyingire😭 Kd barangiza bakirirwa munsengero wasize umwana nagahinda😭
@alicebenimana6579
@alicebenimana6579 Жыл бұрын
Ihangane nshuti! Nanjye nisanze amarira angwanye 😢
@ignatianakagi9052
@ignatianakagi9052 Жыл бұрын
Ariko icyo nzi ni uko no kurera umwana araru ibintu byoroshye, natwe ntitwari tworoshye. Hari byinshi byabyiganaga mu mitwe idakomeye. Mwarakoze babyeyi beza, jyewe abanjye ntacyo mbashinja bakoze ibirenze ibyo basabwaga. Nabo bari mu bibazo by'ubuzima bitaboroheye. Mwarakoze namwe ababakomokaho bazabone nabo ababagirira ineza bangiriye.
@kingm1622
@kingm1622 Жыл бұрын
Aissa yaciye mubibazo byinshi you deserve better things now
@EmmysympaUWIMANA
@EmmysympaUWIMANA Жыл бұрын
Nge nahisemo gutanga umusanzu wange, nandika ibitabo bitandukanye, kuri iyi ngingo, hari kimwe nise UBUZIMA MU MURYANGO, n'ikindi nise IBIKOMERE BYAWE BYANTEYE GUKOKEMERA. Namwe ndabashimiye cyane, iki kiganiro cyanyu na cyo ni isana mitima. Kandi bidusigire isomo kuri buri wese, ugifite izo nshingano zo kurera abo bana. Assia et toute l'equipe.MERCI BCP pour votre contribution. Crgeux on vs aime bcp
@jeanneahishakiye2001
@jeanneahishakiye2001 Жыл бұрын
Ibi bitabo twabibonahe muvandimwe??
@lilianegasindo4581
@lilianegasindo4581 Жыл бұрын
Yoo pole sana. Uzikuba ipfubyi ufite ababyeyi mwihangane imana Yarabakujije irabashingira muzubahe abagabo banyu
@tetelaurence8669
@tetelaurence8669 Жыл бұрын
Erega nuko mukyiri abana kubabara siko gupfa Niyompanvu mwavuyemo abagore bagiye vision Ndabashimiye
@foodandfriendship5162
@foodandfriendship5162 Жыл бұрын
Aissa be strong, May God’s blessings be uoon your future!! umuntu utarabaye imfubyi akiri muto ntiya byumva😢😢😢💙
@ignatianakagi9052
@ignatianakagi9052 Жыл бұрын
Ntiyabyumva, ariko kumva ko tubagaya kandi wenda ntako batagize. Ese urumva ko bakora nk'ababyeyi bawe, hari ubwo nta nayo bafite, ariko ntubyumva.
@umwalievelyne2774
@umwalievelyne2774 Жыл бұрын
Byo ntiyamenya uburibwe bwabyo nicyo gikomere kibaho nabonye
@familypillars
@familypillars Жыл бұрын
Oooh sorry Aïssa, Bene ubwo buzima burababaza. Umwana wese aba akeneye umubyeyi kandi abantu Bose si ababyeyi Rwose n'ababyaye bose si ababyeyi. Hari n'abana babana n'ababyeyi babo bwite ,ariko bakaba babayeho nabi cyane. Kuba umubyeyi bisaba ibintu byinshi ubushobozi bw'amafaranga,urukundo rw'abana,impano y'ubujyanama,ubumuntu,.....) Kandi abantu bose ntabwo babifite. Ni ukwihangana,ukababarira, kuko buriya baba baguhaye ibyo bari bafite. Abantu benshi nta bumenyi bwo kurera bafite
@sylvieumuhoza2595
@sylvieumuhoza2595 Жыл бұрын
Nibyo rwose
@jacenorman952
@jacenorman952 Жыл бұрын
Ndibuka ntangira secondary school bantwaye muri hilux mva kgl nyagirwa kugera musanze kdi imodoka ari iya grand frère muri famille
@GasanaLawFirm
@GasanaLawFirm Жыл бұрын
Yoo Aissa, du courage ma chere! you are such a strong and beautiful woman.
@umuhozasarah5438
@umuhozasarah5438 Жыл бұрын
Mwiriwe neza !! Banyogokuru bacu Imana izabahembere ubuntu batweretse nyuma yokubara ababyeyi bacu . Ubwo buzima najye nibwo naciyemo pe gusa Imana ikunda ipfubyi nubwo tunyura muri byinshiiii , yemwe mwihohora Tumaze gukura nyagasani abisingirizwe,kd akomeze abacyiri guca muri bibi he . Mureke tunashimire abadufashe nabi pe , barakoze batuma duhumuka twiga gukomera ndetse nogukora udategereje ishimwe
@yamuragiyejeandedieu8875
@yamuragiyejeandedieu8875 Жыл бұрын
Truly, but God is always there for orphans, always there for vulnerable people. My thoughts.
@Lille05
@Lille05 Жыл бұрын
Yewe abanyarwanda wamugani ubanza batazi kurera abana babandi, sha binyibutsa akahise Nyogokuru yari ashaje Ariko niho habaga amahoro. Uzi kubyuka ukaba umukozi wo murugo Kugirango ubashe kuhaguma nabene nyoko
@uweramarijean-hg7vk
@uweramarijean-hg7vk Жыл бұрын
Be strong Aiss ndabyumva cyane nanjye mfite ibikomere bimwe bidateze kumvamo gsa wenda mbonye umugabo unyitaho akanyumva bwo bizagabanuka
@helenemarierobert8557
@helenemarierobert8557 Жыл бұрын
Ibikomere byawe banza ubyakire nta wundi muntu wabigutwaza.
@mafilleadeline5779
@mafilleadeline5779 Жыл бұрын
Umva nshuti witegereza ko hari umuntu wundi uzagucyiza ibikomera banza wiyomore wowe ubwawe kuko ushobora kwitega gucyirira kuwundi muntu aka zagukomeretsa na none
@patrickkabanda5503
@patrickkabanda5503 Жыл бұрын
Mwazongeye amasaha yi ikiganiro.
@EmmysympaUWIMANA
@EmmysympaUWIMANA Жыл бұрын
Impore shenge,, ni amateka ayacu, twayanyuzemo, mu bikomere bikomeye. Ariko koko abenshi badukoreye ibyo, burya nasanze nabo nta amakuru bari bafite, ku burere bwacu. Bumvanga ko tutari abana babo, ntabwo igihunga cy'umubyeyi agirira umwana we, aricyo bari kutugirira
@kayondeuwimbabaziviviane2458
@kayondeuwimbabaziviviane2458 Жыл бұрын
Mbibutse akandi kantu, bamaraga kukugira gutyo wajya gushyingirwa bakibuka kugukundaa, ukabona bene wanyu utari Uzi, abarwanira inkwanooo 😂😂😂ego baba
@rachelirakoze4737
@rachelirakoze4737 Жыл бұрын
Yooooh😢😢😢wimvugira ibintu,eh eh eh bagatangira kukubaza ayo azagukwa sha😏
@alicemurekatete7788
@alicemurekatete7788 Жыл бұрын
Hari ibiba ku muntu akagira ngo ni we wenyine peee😭 abo byabaye ho baharanire kuzagaragaza itandukaniro
@EmmysympaUWIMANA
@EmmysympaUWIMANA Жыл бұрын
Mutumye nange nibuka, akahise, ni amateka maremare, ariko yacu, yatumye duca mu buzima bugoye, ariko bwatumye tuba abo turibo. Mukomere. Gusa twibuke ko hatari iwacu. (Homes)... ubwo buzima abenshi tubuhuriyeho... kuba umugaragu w'abandi bagaragu...kandi iwanyu.. wari imfura, wari igikomangoma.... abenshi bumvaga ko ntagaciro, bumvaga ko hari ikindi kiguzi wakabaye wishyura kubyo bagukorera
@Thaby777
@Thaby777 Жыл бұрын
Aiiiiii😭😭😭😭😭😭😭😭😭😱 pole saana chouuchouuuu komeza ukomere kd ubeho ......✍️✍️✍️✍️✍️✍️
@yvetteiradukunda7457
@yvetteiradukunda7457 Жыл бұрын
Gusa disi Imana irabakubakunda cyane, ibyo byose mwabicyiyemo ariko ubu mumeze neza . Mbega umutima ukomeye Mucyo & Aisa 💞mukomere kuko ubu mukomeje nabandi, mukaba mubahaye icyizere cyokubaho Kandi neza, biyurutse muribo nubushacye bwo kwigira.
@Diaspora-link
@Diaspora-link Жыл бұрын
I can write a book. That has been my life.
@dieudonnerwaburindi1798
@dieudonnerwaburindi1798 Жыл бұрын
I would like you to encourage you to. Please do.
@angendoha6411
@angendoha6411 Жыл бұрын
Hari nabarerewe Aho badafitanye isano nabusa. Imana yarahabaye
@mamaal6949
@mamaal6949 Жыл бұрын
Turikumwe Aissa😭😭 Hari no gukura wisanga nta maman papa agashaka undi mugore 😭😭 Komera Aissa have no word to tell you ark kuva u speakinze out urakira 😭😭
@Mangalonzo10
@Mangalonzo10 Жыл бұрын
Ibiganiro byanyu ni byiza cyane courage
@helenemarierobert8557
@helenemarierobert8557 Жыл бұрын
Aïssa Cyiza, nturakira ibikomere ni bibisi we!!! Uzashake akanya ubyandike byose ijambo ku rindi Ibyo ibikurasheho wongere urire, ingaruka zabyo urire, imyanzuro mibi byaguteye gufata urire.. wandike mpaka. Nurangiza wongere ubisome ubundi ufate ikibiriti utwike urupapuro. Ntuzongera kurira mu ruhame uri kubivuga. Aho wavuye nihafi wiheranwa naho, aho uri ubu ni heza. Twishime twarakuze twavuyemo abantu.
@uwasemagnifiquejanviere-fq3uz
@uwasemagnifiquejanviere-fq3uz Жыл бұрын
Like the way you tell your story Aissa Be strong sweetie!
@EmmysympaUWIMANA
@EmmysympaUWIMANA Жыл бұрын
Sha mwabivuze rwose, gusa mfashe uyu mwanya ngo nongere nkomeze abantu bose, baciye muri izo nzira zuzuye ibikomere. Kandi abo babyeyi, nabo basubizr amaso inyuma, bashimirwe ibyo bakoze byiza, ariko bagawe ku bibi bakoze
@nyiramatungoesperance3575
@nyiramatungoesperance3575 3 ай бұрын
Impore mama shn kuba iwabandi nishuri rikomeye
@alinebayaseme2332
@alinebayaseme2332 Жыл бұрын
murakoze cyanee kuzana icyocyiganiro nibwo nabayemo jyeweho bantumaga kurangura urumogi igisenyi nibyishi mwampaye nimero nkazabamvugisha kugirango nduhuke umutima ndabigize
@alicebenimana6579
@alicebenimana6579 Жыл бұрын
Pole
@angendoha6411
@angendoha6411 Жыл бұрын
Impore mama, ariko warakuze Imana Ihabwe icyubahiro
@jacenorman952
@jacenorman952 Жыл бұрын
ikiganiro ni cyiza pee kurererwa mu muryango si byiza habe namba ku buryo mba numva umusi naba ntakiriho abana baba ku muhanda aho kuba mu muryango j'ai 40ans kdi ndifashije arko harigihe ntinya no gufata breakfast umukozi andeba nyine nkumva nategereza uruhushya kwishima byaranze burundu nubu niyumva nkumuntu ucumbitse kdi ndiwanjye ntibiba byoroshye
@rachelmunezero5365
@rachelmunezero5365 Жыл бұрын
Muraho neza murakoze cyane icyiganiro cyanyu cyiramfashije, ariko hariho abana bakuze nkimfubyi kd babana nababyeyi bababyaye ese biterwa nicyi?
@kabudensiya8715
@kabudensiya8715 Жыл бұрын
Ntibyoroha kurererwa mumiryango bogira ingaruka iyo ukuze nta communication ,ntarukundo wunva kumpande zombi, ariko Imana ikunda infubyi cyanee muhumure
@kalisainnocent3
@kalisainnocent3 Жыл бұрын
Mbega topic indijije😭 nukuri bantu mufite imfubyi uwomwana ufite jya wibwiriza kuko uwomwana ntaho yahera agusaba plz fata umwana wese nkuwawe
@alicia2255
@alicia2255 Жыл бұрын
Love when you are all there ❤️
@Fina4838
@Fina4838 Жыл бұрын
Christel nawe yaracyeneye time nini yo kuvuga her feelings next time muzamuhe igihe nawe atubwire nice topic anyway❤
@karamirapeace4402
@karamirapeace4402 Жыл бұрын
😭😭😭😭😭😭mana sinzi icyo navuga gusa nubu igikomere cyanze gukira😭😭😭
@alicebenimana6579
@alicebenimana6579 Жыл бұрын
Komera nshuti, kandi nukire nukuri ubu buzima turabisangiye!
@injonge1774
@injonge1774 Жыл бұрын
Impore Aïssa ♥️
@umukundwabelyse8913
@umukundwabelyse8913 Жыл бұрын
Ndabakunda
@mutoniclarisse7379
@mutoniclarisse7379 Жыл бұрын
😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭 burigihe mukora kubikomere byanjye peeee,papa na Mama bamaze gutandukana byabaye ngombwa ko dusigara ahantu kuko twigaga noneho mbere yuko tujya kwishuri twabanzaga kujya guhinga Saa 5:00hr Saa moya tukaba tuvuye no kuvoma 😭😭😭😭😭😭😭
@iradukundalamia3752
@iradukundalamia3752 Жыл бұрын
Ntabwo biri mubanyarwanda gusa nomuburundi iyo ngabirano ntayo bafise yokurera abana batavyaye kuber abenshi barezwe bar mumarira menshi
@Thaby777
@Thaby777 Жыл бұрын
Part 2 mukagera nokubandi hanze yamicro nomurwwgo rwubuyobozi kuricyo cyibazo cya olferna zakuweho
@ingabireviolette6813
@ingabireviolette6813 Жыл бұрын
Yego rwose
@JPRutijana
@JPRutijana Жыл бұрын
I love you ladies, ubwo buzima nabubayemo, njye byabaye gatebe gatoki, nyuma ya Genocide nisanze arinjye responsible w’imfubyi z’uwo muryango wamfashe nabi, nari muto, ariko decided kubaruta, I think I did ok, maze gushaka, abana nubwo nabautaga ho gato, I think they know that I tried my best.
@yvonnenezamusic
@yvonnenezamusic Жыл бұрын
Ndabakunda cyane bagore beza
@rvedaste2009
@rvedaste2009 Жыл бұрын
Aissa nkunda ukuntu wirekura ukiririra I'am sure biragufasha kuruhuka. Ariko mpore cyane mugire mwiza Imana ya kuremye irakuzi Kandi izagufasha kubisohokamo bikubere ubuhamya bwo gutuma ushimira imana.
@mani1469
@mani1469 Жыл бұрын
Aisa umvugiye ibintu byambayeho tante yangize umucakara wurugo rwe adashobora no kukugurira unwenda😭😭
@uwimanaclaudette5683
@uwimanaclaudette5683 Жыл бұрын
Komera Aissa uriho kd komeza ubeho bambe. Ubu hari uwo uri we.
@nicolentakarutimana4090
@nicolentakarutimana4090 Жыл бұрын
😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭munsubije ibuto peee kuba impfubyi nukuri biraryana nukuri
@nzizabella8115
@nzizabella8115 Жыл бұрын
Cotex , hum! abanyeshuri twiganye batwibiye akabanga k' utu reutilisable
@Diaspora-link
@Diaspora-link Жыл бұрын
I can relate
@dusabimanaclarisse5510
@dusabimanaclarisse5510 Жыл бұрын
Impore
@helenemarierobert8557
@helenemarierobert8557 Жыл бұрын
Ba Malayika mulinzi batubaye hafi mwubahwe. Twarakuze turiyubaka.
@umuhozamariegrace9300
@umuhozamariegrace9300 Жыл бұрын
Aissaa🥺
@Irisakarangwa1706
@Irisakarangwa1706 Жыл бұрын
Nibutse ko nize ntawunsura byambabazaga kurenza ibindi byose nanyuzemo
@nikuzenadia5341
@nikuzenadia5341 Жыл бұрын
Abantu babaye murubwo buzima ndabakomeje ndetse nababigenza gutyo mwisubireho kko nabo aribo siba byishimira
@umutesililiane9621
@umutesililiane9621 Жыл бұрын
ndakumva aisha nabibayemo.
@helenemarierobert8557
@helenemarierobert8557 Жыл бұрын
Mwa bakobwa beza mwe mwaretse kutwibutsa koko 😢Jye hari aho byandengaga nkarira ati uratera nde imbabazi? Ko ntakubyaye?
@josianeingabire8880
@josianeingabire8880 Жыл бұрын
Sha nabaye mumuryango 2007 mfite imyaka 13 ariko byanteye agahinda gakabije kuburyo nongeye kwigarurira icyizere muri 2013
@peacemurekatete8402
@peacemurekatete8402 Жыл бұрын
Ndarizeeee
@dusabimanaclarisse5510
@dusabimanaclarisse5510 Жыл бұрын
Important nukuri kdi ukomere
@nizigiyimanalydia5162
@nizigiyimanalydia5162 Жыл бұрын
Birababaj kubur abavyeyi...kuba mumiryango biragoy cne surtout ur umwan wumukobwa
@JPRutijana
@JPRutijana Жыл бұрын
Ibigo birera imfubyi byagombye kugaruka kuko, ibikomere ni byinshi ku bana.
@nzizabella8115
@nzizabella8115 Жыл бұрын
Voilà, bumvaga batazakura 🤣🤣🤣🤣🤣 nubu ndabyibaza pe
@berry5284
@berry5284 Жыл бұрын
Michou we😂😂 ati ubwo nah'icyo gihe😂
@stephaniegirukwishaka6974
@stephaniegirukwishaka6974 Жыл бұрын
❤❤❤😢😢
@dusabimanaclarisse5510
@dusabimanaclarisse5510 Жыл бұрын
Imiryango ntimukayivuge rwose ntakeza kayo nagato
@jacenorman952
@jacenorman952 Жыл бұрын
ndabaaaakuuuunda
@ARAFATVSHOW
@ARAFATVSHOW Жыл бұрын
😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭 impore maman
@dufitumukizafrancois8152
@dufitumukizafrancois8152 Жыл бұрын
Ibintu muvuze munkoze mugisebe kweli muzambaze mbahe ubuhamya
@kabasingagloriose2814
@kabasingagloriose2814 Жыл бұрын
Ikiganiro nikiza kiramvugira kubuzima bwanjye nabayemo nabavandimwe banjye
@halimaumubyeyi3463
@halimaumubyeyi3463 Жыл бұрын
Uwamuza na isa we
@nzizabella8115
@nzizabella8115 Жыл бұрын
Ibiganiro nk' ibi turabishaka bituma dukira no kubyakira
@kayitesialine6268
@kayitesialine6268 Жыл бұрын
Yooooooo komera cyiza Sha ubupfubyi burababaza pe!!
@dianneshimwa844
@dianneshimwa844 Жыл бұрын
Imiryango yo nihatari peeeee
@momongamomo7825
@momongamomo7825 Жыл бұрын
Inzara
@jeanneahishakiye2001
@jeanneahishakiye2001 Жыл бұрын
Iki kiganiro maze kugisubiramo inshuro nyinshi ariko birarenze pe
@helenemarierobert8557
@helenemarierobert8557 Жыл бұрын
Eh eh eh a sensitive topic mana we! 😢
@stephaniegirukwishaka6974
@stephaniegirukwishaka6974 Жыл бұрын
Uwampa nkabona uko nabasubiza impvu bimera ukonguko
@rvedaste2009
@rvedaste2009 Жыл бұрын
Ahubwo uzamugurire n'Agatenge ukamushyire niba akiriho kugirango abone ko uzirikana
@mazimpakafrancois3992
@mazimpakafrancois3992 Жыл бұрын
Ubu se wowe ubu ureze umwana wamurera ute? Abakureze mu gihe cyawe ndakeka barabikorana ubujiji ubu ibihe byarahindutse brakwangaga se? wapi!!
@sylvieabi
@sylvieabi Жыл бұрын
Nonese ari ubujiji kuki baguriraga cotex ababo undi ntibayimuhe,bumvaga yayihawe nande!mureke yivugire aruhuke n,ubunyamaswa
@uwurukundoagripine5165
@uwurukundoagripine5165 Жыл бұрын
i don't know why ntakunze ibi bintu kuko Simba nshaka kubyibuka just family nibagerageze nishyure mu mwanya wabandi ese bo bapfuye abana babo bakitabwaho nande? mubuzima birambabaza
@momongamomo7825
@momongamomo7825 Жыл бұрын
Alio iziko naso wakubyaye yayiguta.ikibi niku tagufTa nkabandi.nkubako .resha
@joselynemubirigi8010
@joselynemubirigi8010 Жыл бұрын
Urumva ukuntu bazimura imiryango yabareze?umuntu ashimirwa nlmana barivugira nkabagashize ntibazi ko ba nyirurugo badaheruka urukweto numwenda cyamunara zimeze nabi baravuga ubusa icyo nkundira umwana wawe ntiyakuvuga ubu mbere yubupfubyi base naba nyina babahaga ibiki??Nyakubahwa yakuyeho inkoni ubundi umwana yatungwaga nibintu 3 kurya,kwiga,no gukora,bikagenzurwa ninkoni uziko wagirango barerewe kugisimenti
@joselynemubirigi8010
@joselynemubirigi8010 Жыл бұрын
Urumva ukuntu bazimura imiryango yabareze?umuntu ashimirwa nlmana barivugira nkabagashize ntibazi ko ba nyirurugo badaheruka urukweto numwenda cyamunara zimeze nabi baravuga ubusa icyo nkundira umwana wawe ntiyakuvuga ubu mbere yubupfubyi base naba nyina babahaga ibiki??Nyakubahwa yakuyeho inkoni ubundi umwana yatungwaga nibintu 3 kurya,kwiga,no gukora,bikagenzurwa ninkoni uziko wagirango barerewe kugisiment
@lucieuwanyirigira3745
@lucieuwanyirigira3745 Жыл бұрын
Uvuze ubusa désolé
@dushimemariegloria5443
@dushimemariegloria5443 Жыл бұрын
Nari mbategerej cane nukuri mutinda kukigeza kuri youtube
@successdiane
@successdiane Жыл бұрын
Cyane pee
@lucieumurerwa516
@lucieumurerwa516 Жыл бұрын
Hello my fellow ladies,l like you so much. Imiryango twabayemo ntibyari byoroshye.Jyewe murumuna harumuryango yabayemo kuberako yarafite imbaraga kugirango akore imirimo abone indaro nibiryo. Ooooohh God at times when l remember l just shade tears😢
@joselynemubirigi8010
@joselynemubirigi8010 Жыл бұрын
Ese imiryango nyafruka ifite ubuhe bushobozi ahubwo kurera umwana wundi we natwe twarerewe mubabyeyi bacu ibyinshi tubibonye tubyihaye iyo mirimo wakoze nyikoresha abakobwa banjye mujye mureka imiteto mwisigire inzara muminure amajopo mureke kutwicira abana mumutwe.ubu c waba urimo kwishyura credit ukagura iyo myenda ryari?ugasukisha abana ryari?muhoshiiii
@alicebenimana6579
@alicebenimana6579 Жыл бұрын
Oya ntubumve nabi…. Buriya abana kubasumbanisha nikosa rikomeye. Iyo myenda utayiguze nabawe utayibaguriye birumvikana. Ikibi nugucagura kuko we utamubyaye ukamufata gutandukanye!
@sylvieabi
@sylvieabi Жыл бұрын
Oyaaa mwibatera ibuye wowe mubyeyi ukaryama ugaha umuntu uruhinja rwawe ngwarare rumurushya wiryamiye,ukagurira uwawe cotex uwurera ukayimwima!oyaaa abantu bijye gufata neza uwo barera
@15pseudo77
@15pseudo77 Жыл бұрын
Utabusya abwita ubumera wa mubyeyi we, iturize
@jahbless4997
@jahbless4997 Жыл бұрын
ariko ushobora kuba wumvise nabi? icyo bavuze nukuba ufite abana ukabakorera ibyiza abo urera ntubakorere nkibyo ukoreye abana bawe ugasanga urasumbanya abana ngo aba nabanjye aba so abanjye nibyo Bibi Kandi abanyarwanda benshi barabigira nukuri
@mutonihonorine4268
@mutonihonorine4268 Жыл бұрын
Nawe niba yarimurwanda arabizi ko harabana bafashwe nabi bakabarya nutwabo bakaba inshuti zabakozi ndetse nabana babo bakabasuzugura so abagashe nabi abana mujye mwigaya
@momongamomo7825
@momongamomo7825 Жыл бұрын
Ku icisha insurance.nababyeyi makaku Aliko kugutuma itabi Nuwe yamutuma
@jahbless4997
@jahbless4997 Жыл бұрын
kuburyo saa sita zijoro wakohereza umwana wumukobwa ngo ajye kukugurira itabi??
@tuyishimevanessa-uh4pl
@tuyishimevanessa-uh4pl Жыл бұрын
Ndabakunda
What it feels like cleaning up after a toddler.
00:40
Daniel LaBelle
Рет қаралды 77 МЛН
New model rc bird unboxing and testing
00:10
Ruhul Shorts
Рет қаралды 25 МЛН
Clown takes blame for missing candy 🍬🤣 #shorts
00:49
Yoeslan
Рет қаралды 40 МЛН
H.E PRESIDENT BOBI WINE SPEECH TODAY MUMISA
27:45
BCM UGANDA
Рет қаралды 983