Itorero ry'Abadiventisiti rirabeshyuza amakuru avuga ko Nzaramba Emmanuel ahanganye na ryo

  Рет қаралды 19,831

ITABAZA TV

ITABAZA TV

Күн бұрын

Nyuma y’Icyigisho cya Nzaramba Emmanuel kivuga iby’ishungura no gucecekesha ababwiriza cyatambutse uyu munsi kuri ITABAZA TV, umwe mu bakibonye witwa Isaie yavuze ko Nzaramba Emmanuel yahagaritse kuko atakigendana na gahunda z’Itorero kandi ko yazengurutse henshi arisenya.
Yagize ati “Uyu mubwiriza ntabwo agikorana n’ubuyobozi bw’Itorero kandi yazengurutse ahantu henshi arisenya. Yagiriwe inama kenshi aranga. Nta mpamvu mbona yo kunyuza ibyigisho bye aha ngaha”
Twashatse kumenya niba aya makuru ari impamo koko maze ku murongo wa telephone tuvugana na Nzaramba Emmanuel tumubaza niba akigendera muri gahunda z’Itorero atubwira ko azirimo kandi ko atigeze ahagarikwa.
Irambuye: bit.ly/3cPdnPI
_________
Click the following links to Subscribe to our Channels
ITABAZA TV: / itabaza​
Visit us: itabaza.org/​
Contact us:
Call & WhatsApp: (+250)788824677
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com
Facebook: / ​
/ ​
Twitter: / itabazamedia
/ itabazatv​
IG: / ​
#ItabazaTV​
#Rwanda​
#Burundi​
#SDAChurch

Пікірлер: 24
@fulgencemugwaneza1897
@fulgencemugwaneza1897 3 жыл бұрын
Nzaramba yigisha ukuri kwa bible 100%!! Ubwo niba ubuyobozi butemeranya nibyo yigisha, siwe wayobye ahubwo ubuyobozi nibwo bwayobye. Ntibukwiye rero kumuhagarika ahubwo nibwo bwaba bukwiye guhagarikwa. Abahagaze kuri bible,nimushikame tugume kurufatiro, kuko umwanzi agambiriye kurusenya.
@ndihokubwayojoshua1867
@ndihokubwayojoshua1867 3 жыл бұрын
Ukuri kuragaragara erega
@rukundoemmanuel5050
@rukundoemmanuel5050 3 жыл бұрын
Imana y'amahoro Ikomeze itubehafi pe! None se Koko nzaramba Emmanuel ko yigisha ukuri kweruye yaba aribyo bamujijije Koko!!? , (Nkunda ibyishimo bye n'ukuri kweruye, yavuze ijambo rikompeye ngo twirire n'urubyaro rwacu nimureke tunambe kuMana ntituyimure kuko imisiyo turimo nimibi, gusa ukuri kuzahora ar'ukuri!)
@habimanajeanbosco5323
@habimanajeanbosco5323 3 жыл бұрын
Bigomba kubahop
@manirakizasamuel7529
@manirakizasamuel7529 3 жыл бұрын
Nzaramba asobanura ibyimana,ukagirango yarahibereye biba.nikimenyetso cyuko Imana irikumwe nawe.
@Amafaranga300
@Amafaranga300 3 жыл бұрын
Yesu ashimwe! Ukuri kuvugwa n'abakuzi apana abakwize mu ishuri. Nemerako ubuhanuzi ari ukuri kandi kaminuza itabikwigisha....ariko Bibiliya yabikwigisha. Ngo n'abaswa iyo nzira ntibazayiyoba. Imana ihire umurimo wayo n'itorero ryayo. Mukomeze ubushake kugeza isi yose ikize.
@vanessaumutoni9567
@vanessaumutoni9567 3 жыл бұрын
Uburenganzira bwokubwiriza ubutumwabwiza tubuhabwa naYesu kristo sumuntu ubutanga. Amashuri (new thoroughly) ntaho ahuriye nokwigira kubirenge by Yesu
@eliasnzikwinkunda6754
@eliasnzikwinkunda6754 Жыл бұрын
ngewe mbona Umuntu uzagendera mukigare Akavuga umukozi Wimana Nkanzaramba Bazahura nishyano
@eliasnzikwinkunda6754
@eliasnzikwinkunda6754 Жыл бұрын
Nzaramba Mwubaha nkumukozi Wimana Wakoreye Imana Akarusha nabakoreye umushahara cyane cyane nkomuri Gumamurugo Covid19 Birashobokako yakora Ikosa nkumuntu Ariko Ntibyakurahoko Atarumukozi Wimana .
@davidntibenda8569
@davidntibenda8569 3 жыл бұрын
IMANA uko muyikabiriza iterabwoba muvuga siko imeze ahubwo ni inyampuhwe nyishi
@MutoniwaseAnge-ty3et
@MutoniwaseAnge-ty3et 3 ай бұрын
Ariko bibiriya itubuzagicira abantu imanza mwe mubisomahee ngotwisomere
@nkundimanaukurikuzatsinda1701
@nkundimanaukurikuzatsinda1701 3 жыл бұрын
Itorero ni abakomeza gushikama mu kuri kwahawe itorero ry'ukuri.kuba yavuze ko adafitanye ikibazo n'itorero ndumva bitakuraho ko yaba yaraciwe.Byaterwa n'icyo yashatse kuvuga.
@thierrynkubito6846
@thierrynkubito6846 2 жыл бұрын
Abantu kubwo kutagira umucyo uhagije wo muri volume za Ellen White zitwa Ibihamya byitorero iyo babonye abantu bacyaha ubuyobozi bwitorero bavuga ko barirwanya. Iki kintu gikwiriye gusobanuka neza abantu bakava mukwishuka ko kubera turi itorero ry'Imana tudakwiye kuburirwa no gucyahwa igihe turimo twerekeza igihenomu. Ikibabaje nuko ariho abayobozi bacu bari kutujyana. Bibiliya numwuka wubuhanuzi bigaragaza amaherezo neza yaho uku kwimura Imana tukimika abantu batagendera mukuri kose itorero ryahawe ahubwo bakifatanya nisi ndetse nandi matorero bakihakana ubutumwa twahawe cg se bakabuca kuruhande. Abantu babure kwishakira Imana ngo bamenye ukuri kugiti cyabo aho gukurikira abayobozi bimpumyi. Birababaje ko turimo gusubira mumateka ya Isirayeli ya kera.
@donatienniyitanga1558
@donatienniyitanga1558 3 жыл бұрын
Dukwiriye kwemera ukuri kuko Niko kwambere
@muhirwaviatory2362
@muhirwaviatory2362 Ай бұрын
Inanga yawe irakuruaha ijwi, jye sinumva ibyo uvjga
@uwitonzeclaire8488
@uwitonzeclaire8488 2 жыл бұрын
UWIFUZWA IBIHE BYOSE P. 311 Abantu bagerwaho n’ubutumwa bw’ukuri ntibakunze kubaza bati, “Mbese ni ukuri?” ahubwo barabaza bati, “Bwavuzwe na nde?” Abantu benshi baha agaciro ijambo ry’Imana bakurikije umubare w’abaryemeye; ndetse bakabaza bati, “Mbese hari umuntu n’umwe wo mu baminuje mu kwiga cyangwa mu bayobozi mu by’idini wamwizeye?” Ntabwo muri iki gihe abantu bafite amahirwe yo kuyoboka Imana kuruta uko byari biri mu gihe cya Kristo. Bashishikariye gushaka ubutunzi bw’isi bakirengagiza ubutunzi buhoraho; kandi kuba ukuri guhakanwa cyangwa ngo kube kutemerwa n’abanyacyubahiro bo ku isi cyangwa n’abayobozi mu by’idini si byo bituma abantu benshi baba batiteguye kukwemera.
@umuburowisiuheruka8935
@umuburowisiuheruka8935 2 жыл бұрын
Nzaramba naganze akore cyane
@impanda777
@impanda777 2 жыл бұрын
abayobozi ni ba mwishakirandamu so ntawabatindaho naho aba ba evangiliste nibakomeze bakangure ubwoko bwimana
@christophenshimyimana5615
@christophenshimyimana5615 3 жыл бұрын
1844 yabaye ikinyoma. Ikibabaje nuko kugeza uyu munsi abantu ikinyoma bagishakiye ubundi busobanuro ngo "Yesu yavuye ahera ajya ahera cyane, kandi ngo yatangiye guca imanza". Ubu Ni ubuyobe bukomeye. Ibitabo bya Ellen G. White byarakujijwe ndetse bamwe babirutisha Bibiliya, kandi nabyo byuzuyemo ubuyobe bwinshi". Ntabwo abantu bakwiriye kuza kuri Yesu babitewe nuko babwirijwe ubutumwa bubatera ubwoba. Bakwiriye kuza kuri Yesu kubwo kwihana ibyaha no Kwizera Yesu Kristo nk'Umwami n'umukiza wabo. Abantu bakwiriye guhamagarirwa kuza kuri Kristo bakabona uburuhukiro nyakuri butabonerwa mu munsi uwo ariwo wose. Muzane abantu kuri Kristo aho kubazana ku munsi. Mukundishe abantu Kristo aho kubatera ubwoba mubikoreza amategeko. Iyo dushatse gutsindishirizwa namategeko tuba twitandukanije na Kristo.
@jeanpierremuhire2553
@jeanpierremuhire2553 3 жыл бұрын
Muvandimwe umenye ko uwo Yesu uvuga ari We wavuze ngo "Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye" kdi intumwa ye Yakobo yavuze nk'ibyo ati" uvuga ko amuzi ntiyitondere amategeko ye ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we" ahari wambaza uti nonese ukuri ni iki? Handitswe ngo: " ubereshe ukuri Ijambo ryawe ni ukuri" kandi ati" nijye nzira ukuri n'ubugingo..." zaburi 119:142, 151 iti" gukiranuka kwawe ni ugukiranuka kw'iteka ryose, Amategeko yawe ni ukuri." " Uwiteka uri bugufi, ibyo wategetse byose ni ukuri"
@Imenegitero
@Imenegitero 3 жыл бұрын
Ibyahishuwe 19:10
@ClovisNtaherezoSDA777
@ClovisNtaherezoSDA777 3 жыл бұрын
Tanga nawe ukuri kwawe kujaniranye n'iminsi 2300?hama ico wita iterabwoba wewe n'iki? "Nta mahoro y'abanyavyaha, ni k'Uhoraho agize." (Yesaya 48:22) Gusa wewe n'abasangirangendo bawe, ntimwoshobora kubuza izuba kwaka,ukwihana birababereye
@didiershema9833
@didiershema9833 10 ай бұрын
Imanaigufashe mwenedata mwuka wera arusheho kubana namwe.
@mechackturikumwenayo-no8ul
@mechackturikumwenayo-no8ul 9 ай бұрын
mwampaye numero ya nzaramba Emmanuel
女孩妒忌小丑女? #小丑#shorts
00:34
好人小丑
Рет қаралды 99 МЛН
Whoa
01:00
Justin Flom
Рет қаралды 54 МЛН
Gli occhiali da sole non mi hanno coperto! 😎
00:13
Senza Limiti
Рет қаралды 24 МЛН
7 กันยายน ค.ศ. 2024
33:21
Hli thiab Kab ziag
Рет қаралды 321
Nzaramba Emmanuel - Ikigeragezo cy'Itorero giheruka
30:27
ITABAZA TV
Рет қаралды 14 М.
Nzaramba Emmanuel - Irangira ry'Imbabazi
30:35
ITABAZA TV
Рет қаралды 11 М.