Korali Jehovah Jireh Itunguye Cardinal Kambanda muri Kiliziya💅Umushumba mukuruwa ADEPR nawe yarahari

  Рет қаралды 76,860

IYOBOKAMANA TV

IYOBOKAMANA TV

Күн бұрын

Niba wifuza kuvugana natwe, kuduha inyunganizi,kudutera inkunga y'ibitekerezo ndetse n'iyuburyo bufatika kugirango uyu murimo w'ivugabutumwa dukora urusheho kugenda neza cyangwa ukaba ufite inkuru n'ubuhamya wifuza gusangiza abadukurikira waduhamagara kuri +250783103298 iri no kuri whatsaap.
Facebook: Joel Jo Shobiz, e_mail: sengujoe@gmail.com
Uwakumva yifuje kudutera inkunga ngo umurimo dukora urusheho kugenda neza (Donation) yakoresha:
-KCB ACCOUNT: 4402218276 (Joel Sengurebe)
-Moble Money: 0783103298(Joel Sengurebe)
Murakoze cyane ! Imana ibahe umugisha

Пікірлер: 499
@aritayalitv5859
@aritayalitv5859 Жыл бұрын
Yesu araje ,Umukwe aje gutwara umugeni ibyahishuwe birasohoye ,uwezwa ni yezwe
@solangeumulinga8078
@solangeumulinga8078 Жыл бұрын
Ariko mugira ibikabyo ye humm bitwaye iki se ? Dusenga Imana imwe
@ericnkind2014
@ericnkind2014 Жыл бұрын
2 Kor 6:14 Ntimwifatanye n'abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n'umwijima byabana bite? 2 Kor 6:15 Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali, cyangwa uwizera n'utizera bafitanye mugabane ki? 2 Kor 6:16 Mbese urusengero rw'Imana rwahuza rute n'ibishushanyo bisengwa, ko turi urusengero rw'Imana ihoraho? Nk'uko Imana yabivuze iti“Nzatura muri bo ngendere muri bo,Nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye. And what agreement hath the temple of God with idols? for ye are the temple of the living God; as God hath said, I will dwell in them, and walk in them; and I will be their God, and they shall be my people. 2 Kor 6:17 Nuko muve hagati ya ba bandi,Mwitandukanye ni ko Uwiteka avuga,Kandi ntimugakore ku kintu gihumanye.Nanjye nzabākīra, 2 Kor 6:18 Kandi nzababera So,Namwe muzambere abahungu n'abakobwa,Ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga.”
@chantalvumilia9779
@chantalvumilia9779 Жыл бұрын
Eric areka nibyanditse barigusohoza.ubundi objectief ya roma isi yose ikaba idini rimwe.ese muziko bible bagiye kuyihindura?uhagaze neza nahagarare atagwa kandi nuwanduye ngonakomeze kwandura.nigitangaje ntabwo kiriziya yakwemera kuza gusengera muri eglise pantecotiist🙊
@pasteurmuheto5153
@pasteurmuheto5153 Жыл бұрын
Sha uvuze ukuri caneee nibihe bigoye.ariko aragowe uzobishitsa. Satani yarinjiye ntibabimenya.
@CelebreMUYOBOKE
@CelebreMUYOBOKE Жыл бұрын
yego rata ntamucyo ubana numwijima
@levasedhonneur2615
@levasedhonneur2615 Жыл бұрын
Ariko noneho ibi bintu byafashe indi ntera pe!!! Mbega ukuntu ibyanditswe byamenye bitaraba uko Babuloni izatereka inzoga z'ubusambanyi bwayo amahanga yose, maze nayo si ukuzinywa akadandabiranywa nazo!!!!😭😭😭😭
@SamsungPhone-hd3pv
@SamsungPhone-hd3pv Жыл бұрын
Mbega ishano tugushije!
@usengimanaernest6741
@usengimanaernest6741 Жыл бұрын
Merc ,turagukunda wadutungiye agataki maze duhabwa umuti wogusiga kumaso turahumuka ,ubu twe abakumvise tukanabasha kukugutahura no kumvira ibyo utwigisha,ntitwatinyuka kugwa muruyu mutego wa Ekiminizime,mbega Babylon weeeeeeee eh Jesus Kristo,dutabare rwose.
@Adonai534
@Adonai534 Жыл бұрын
Badandabiranye cyane Baburoni izagwa uko byagenda kose Ijambo ry'Imana rirabyemeza izagwa Igihe kirageze ngo abantu b'Imana basohoke muri Baburoni hashimwe cyane uwiteka wagutumye kudufungura amaso tukamenya hakiri kare BABULONI NTITWAKWIFATANYA NABO.
@higiroprotogene7986
@higiroprotogene7986 Жыл бұрын
Ese waba usobanurikiwe ubutumwa bwiza, cg ubitswe mubwoba bwibihimbano
@kamikaziidigne8549
@kamikaziidigne8549 Жыл бұрын
Nukuri Mwakoze Bakozi Bimana kurenga Ibyamadini Mugaterana Nabene Data Baba nyagaturika.Turakwemera 👏👏👏👏👏👏 Yesu
@nyarugengeofficial3558
@nyarugengeofficial3558 Жыл бұрын
Ibi nibyiza twese dusenga Imana imwe nuko buri idini rishyiraho amahame agenga abayoboke baryo kandi ibyo ntacyo bitwaye
@prudentnyandwi9910
@prudentnyandwi9910 Жыл бұрын
True Madam. C'est vers la Babilon politique, religieuse et commerciale vers où le monde tend.
@clarissegomez3062
@clarissegomez3062 Жыл бұрын
Mbega Imana ninziza iyaba byahoragaho rwose twese turi bene dada ni mukivangure ubundi kwisi itorero nirimwe ni rya christo twese turabe ❤
@ruzirabwobaaugustin5884
@ruzirabwobaaugustin5884 Жыл бұрын
Iyo muba muzi ibyo mukora ntimwavanze ibitavangika. Ariko umwana wo kurimbuka arahari Koko.
@ububyutse
@ububyutse Жыл бұрын
Barasohoza ibyandistwe. Kuko bagomba kugaruka kwa maman wabo Gatulika y iRoma. Byose bigomba husohora
@cruciblesituation7347
@cruciblesituation7347 Жыл бұрын
Aba bari hafi gutangiza Chrislam! Mukomeze musinzire Sha____Hunga udapfa hunga udapfa____
@AMEN.646
@AMEN.646 Жыл бұрын
Noo ikitavangika ni kimwe ni Kristo na satani, amadini yashyizweho nabantu, Yesu yasize abigishwa gusa. Abo bigishwa nubu baracyariho (umuntu wese wigira ku birenge bya Kristo wese ni umwigishwa). Naho ubundi izi communauté zose zikwiye gukora unification kuko isi ya none isaba ko abantu bakorera hamwe
@ishimweceline2984
@ishimweceline2984 Жыл бұрын
Hanyuma se kuteranira hamwe bavuga izina ryimana nibyo wita kuvanga ibitavangika mwagiye mureka gukabya
@celestinsekamana4618
@celestinsekamana4618 Жыл бұрын
@@ishimweceline2984 Mbariza nange numvireho. Aba bantu bateranye basenga Imana imwe. Ge ndabona ari byiza ahubwo byaguke maze ubumwe by'abemera Ntama w'Imana buganze, busagambe. Amen.
@umwubatsitv8118
@umwubatsitv8118 Жыл бұрын
BABULONI IKOMEYE, MALAYA WICAYE KU NYAMASWA, UMUDUGUDU UKOMEYE. Ibyahishuwe(17,18,19). Babuloni nubwo ifite imbaraga zose kandi ikaba iri gukoranyiriza abantu kuramya ya nyamaswa, igiye kugwa kandi kugwa kwayo kuzaba kubi cyane. Amahanga azayitangarira yifate ku munea abonye kurimbuka kwa wa mudugudu ukomeye. Erega nta kizaba kitanditse muri Bibiliya. Mu minsi mike baraje banabategeke kujugunya Bibiliya musanganwe babahe inshyashya yateguriwe i Roma, yemera ibizira byose. Ni akumiro rwose. Yesu araza vuba dukwiye kuba maso.
@Clemenceuwamariya
@Clemenceuwamariya 2 ай бұрын
Ibi bintu ntaho Imana yabyihanganira kuko ibi si ivugabutumwa ni ubuyobe
@Clemenceuwamariya
@Clemenceuwamariya 2 ай бұрын
Ibi bintu ntaho Imana yabyihanganira kuko ibi si ivugabutumwa ni ubuyobe
@josephinemukamuganga5394
@josephinemukamuganga5394 Жыл бұрын
Cyakora ukiranuka akomeze akiranuke, n uwanduye akomeze yandure. Uwera akomezwe yezwe. Yesu araje
@teddymutimukeye716
@teddymutimukeye716 Жыл бұрын
Niba twese Imana twemera Ari imwe rukumbi ntabwo twakabaye tugira ikibazo ahubwo igihari nuko twimitse izindi mana mu matorero tubarizwamo !Dusabe Roho Mutagatifu cg mwuka wera atuyobore tubone igikwiye kuruta kureba ibidutandukanya.Ubumwe bwab'abakristu burakenewe.Amadini Abe ayo kudufasha kwitagatifuza
@Menyanawe-Tv
@Menyanawe-Tv Жыл бұрын
Ecumenism. The end of the age dear people of the Lord!!!Be careful Jesus comes
@usengimanaernest6741
@usengimanaernest6741 Жыл бұрын
God bless you bro ,you see rwose wowe urabibona ibiri kujya mbere ,wahawe umuti wo Gusiga kumaso , I'm happy for you mwene Data.
@gahongayirelillian966
@gahongayirelillian966 Жыл бұрын
Nanjye niko mbibona
@iradukundafaustin9133
@iradukundafaustin9133 Жыл бұрын
Isi irimo irajya kumusozo musenge ubudasiba
@alineurusaro8296
@alineurusaro8296 Жыл бұрын
Disi ikibabaje abantu benshi ntabwo babizi ,gusa biteye ubwoba pe,bajyaga bahurira mumasitade none ndabona biri gufata indi ntera ,abafite amaso tube maso
@mwavitasalem
@mwavitasalem Жыл бұрын
Mureba nabi
@feliciteenyiransengimana6127
@feliciteenyiransengimana6127 Жыл бұрын
Byiza cyane, nishimiye ko adepr igeze aho kurenga umupaka w'amadini ikaba irikugeza ubutumwa no kubavandimwe basengera muri catholic, mukomereze aho. Ifuni ibagara ubucuti ni amaguru nabo twizeyeko bazabishyura bidatinze.
@chantalnyirahabimana5681
@chantalnyirahabimana5681 Жыл бұрын
Yebaba we mbuze icyo mvuga imbaraga zabera zaramenaguwe Dore ivangirwa riteye ubwoba ayiga Mana dutabare
@cruciblesituation7347
@cruciblesituation7347 Жыл бұрын
Ngo azayobya n'intore niba bishoboka
@noahhabukubaho
@noahhabukubaho Жыл бұрын
Ibyanditswe byera bivuga ukuri kuzuye icyo mbikundira ntibibeshya cyangwa ngo bijijishe abantu , Umwami ari hafi tumwitegure tumesa ibishura byacu kugira ngo byezwe ,imitima yacu nibyo bishura ,dukeneye kwezwe cyane kugira ngo duse n'Imana.
@twisunganetv6983
@twisunganetv6983 Жыл бұрын
Yewe Imana Ibatabare ndabona ADEPR ikomeje gusingira ubwami bwa Roma kuruta gusingira ubugingo buhoraho!!cyakora Jehovaire ibabaje abapentecotes bo mumitima 😭😭
@melosafrica3184
@melosafrica3184 Жыл бұрын
Jehovah Jireh we!!Urwego wari ugezeho rushojwe n'ibidasobanutse!!Ahaaaa,reka dutegereze ibya ADPR yacu n'iherezo ryayo!!
@alicendungutse9352
@alicendungutse9352 Жыл бұрын
Ariko se urusaku mufite ni urw'iki koko🤔🤔 ubuse murusha Kristo gukunda itorero rye yameneye amaraso?Mumurusha se gukunda umurimo we wo guhindura abantu kuba abigishwa be!Abera b'Imana bahora bari maso babwira Yesu Kristo iby'itorero ngo aze aribere maso.Urusaku ruke Please.Muve mu mihango y'amadini muyoboke Yesu,mumwakire mu mitima yanyu.
@gloriasandez1280
@gloriasandez1280 Жыл бұрын
Yewe ibyahanuwe uziko bisohoye tukiriho? Narinziko bizaza kera none ndabyiboneye!! Kaze neza Yesu, twari dutegereje igihe kirekire!! Dore na Papa yatwemereye gutingana!!!
@aimauwamahoro
@aimauwamahoro 3 ай бұрын
Genda utingane nibayabikubwiye mama
@Prudence517
@Prudence517 Жыл бұрын
Igishushanyo cy'inyamaswa ( ibyahishuwe 13:14-15)
@esperance8866
@esperance8866 Жыл бұрын
Ese habaye iki? Ni iyihe event yabahuje? Uretse ko ari byiza rwose. Niba ntakindi kibyihishe inyuma. Abaye ari Kristo wenyine gusa, byaba ari umugisha ku Rwanda n'abanyarwanda.
@nyirantuyenabofaina4649
@nyirantuyenabofaina4649 Жыл бұрын
Yesu Christo Umwami wanjye ati:Dore ndaza vuba guhemba no guhana muze tube maso kdi duhore tumwiteguye. Dawe ngwino mwami!!!!
@furahapapagod2114
@furahapapagod2114 Жыл бұрын
Joël Aragakora rwose nakataraza kazaza dukomeje kumirwa
@yowerimuseveni5603
@yowerimuseveni5603 Жыл бұрын
Ibyahanuwe birasohoye nizereko Aba Pasteri mugomba kuba maso kuko umutego wageze ku itorero ry'Imana . Ba Kristo murabe maso
@niyobryanamstrong8855
@niyobryanamstrong8855 Жыл бұрын
Erega abanyabwenge nibo bazabimenya gusa,kuko abatabizi bo bumva ari ibisanzwe,ariko iki kintu kirakomeye cyane .Ese uwizera n'utizera bafitanye mugabane ki?
@mujawaseernestine5084
@mujawaseernestine5084 Жыл бұрын
Yeweeee A D P R Iyo Mose n'abi Silayeri baba maso bakabanza bakabaza imana ntabwo yarikwinjirirwa n'a Abagidiyoni musuzume neza komwaba mutarinjiriwe ntimubimenye
@muhimpunduyvonne4911
@muhimpunduyvonne4911 Жыл бұрын
Mbega ishyano bavandimwe .Nimuhunge mwihana kandi musenga.Iri ni iherezo ibumba n'icyuma bifatana bite Koko?
@divineimanizabayo6446
@divineimanizabayo6446 Жыл бұрын
Aho kwishima bitumye ndira ahhh!!!!!
@aimauwamahoro
@aimauwamahoro 3 ай бұрын
Ese habayiki
@mukashema83
@mukashema83 Жыл бұрын
Amen
@cruciblesituation7347
@cruciblesituation7347 Жыл бұрын
Ntimuzi ikigenderewe!!! Mukomeze tu... Inkurikizi y'ibyo muzayibona
@nyiransanzabaganwacouncill3881
@nyiransanzabaganwacouncill3881 Жыл бұрын
Sinzi uba murihe dini gusa ndibaza abaturanyi bawe muhuje ukwemera,none se ntimuvugana ngo ni uko mudahuje?
@niyonsabaolive2241
@niyonsabaolive2241 Жыл бұрын
Ariko sinzi impamvu abanu dukunda kubonera ibinu mundorerwa mo mbi gusa njyewe ndabona aribyiza igikuru ni ivuga butumwa ryiza ryimana Aho rikorerwa sicyo cyibazo yesu Kristo niyamamare rata
@aimauwamahoro
@aimauwamahoro 3 ай бұрын
Mubigaragara ababantu ndabona badasenga Imana ahubwo basenga amadini kandi mw'ijuru ntihazajyayo idini runaka
@ndayisabaaimable949
@ndayisabaaimable949 Жыл бұрын
Abo ibi byabangamiye mwihangane, kuko niba ari no gusohoza ibyanditswe nibyihute bisohore; kuko Yesu iyo ataza kubana na Yuda, agakiza n'ibisingizo dusingiza Yesu ntabyo twari kuba turimo gukora uyu munsi. Ijambo twese dufite mu madini menshi bishingiye ku rupfu no kuzuka kwa Yesu Kristo. Ndabona ntacyo bitwaye na gatoya rwose. Ijuru rizajyamo uwejejwe ntihazajyayo uba mu idini
@ndayishimiyeprosper1671
@ndayishimiyeprosper1671 Жыл бұрын
Ni Ukuri Uvuze neza!
@josephhitimana8263
@josephhitimana8263 Жыл бұрын
Ibyo uvuga ntubizi! Ubwo x niba umwe yemera umwuka wera w'Imana gusa; undi akiyambaza bikira mariya n'abatagatifu ndetse n'abamalayika, harya ibyo bintu wabihuza ute? Ko ijambo rivuga ko ari nta rindi zina twahawe munsi y'ijuru uretse izina,rya Yesu, kdi na we yarihamirije ati ni nge nzira ukuri n'ubugingo?!
@josephhitimana8263
@josephhitimana8263 Жыл бұрын
@@ndayishimiyeprosper1671 Uranyumije! Wiyambaza umuntu mu kintu utakwishoboza ndetse kikugoye. Ese Imana inaniwe iki ku buryo igira uwo yiyambaza??? Ubwabyo kuba tugireka ibintu n'imvugo ni ho umwuka wo kurimbuka ufufatira abantu benshi bakazisanga barimbutse bazi ngo bakoreraga Imana😪
@ndayishimiyeprosper1671
@ndayishimiyeprosper1671 Жыл бұрын
@@josephhitimana8263 Amen!Nonese Imana ibikora Nyine kuko hari icyo inaniwe! Wapi. Wikumirwa byumve;Usabe Roho Mutagatifu agusobanurire. Ahubwo na Yezu Ku musaraba yiyambaje cyangwa se yambaje Imana Se. Aho yagize ati Dawe iyi nkongoro uyinyuze kure yanjye. Mubukwe bw'i Kana yiyambaje umubyeyi Mariya. Ni nkaho yari atumye Mariya Nyina ngo ababwire ngo baze gukora icyo Yezu yari kubabwira cyose. Ubwo aho hose bivuze ko Yezu adashoboye? Icyambere ni Ukwiyoroshya ukumva kandi ukumvira. Ntitukagire ibintu intambara byumvikana.
@ndayisabaaimable949
@ndayisabaaimable949 Жыл бұрын
@@josephhitimana8263 ibi ngirango mwari kubivuga igihe haba habayeho guhuza aya madini, ariko niba ari gusurana nk'abasangiye gusoma bibiliya nk'uko umuryango w'abasoma bibiliya wateguye iki giterane, rwose nta kibazo kirimo. Nawe ubwawe ushobora kuba warinjiye cg uzinjira mu kiriziya (mu birori cg watabaye) kandi ntabwo bizakuvamamo cg ngo bigujanaguremo ibyo wizeye.
@niyitegekapascal889
@niyitegekapascal889 Жыл бұрын
Gusoma izi comments biragaragaza ko abantu bakeneye kwigishwa bakarenza amaso amadini/amatorero bakareba Kristu. Uwibwira ko hari icyo yamenye yagombye kwishimira uburyo bwose (umuryango wose Imana ikinguye) ngo asakaze ubutumwa no mu bandi! Mbere y'uko Yesu aza amadini yariho ariko ntiyabashije kunga abantu n'Imana. Icyo yaje gukora kandi YAKOZE NICYO CY'INGENZI! Imana ibahe umugisha!
@komerarwanda5830
@komerarwanda5830 Жыл бұрын
Nawe ibaze izi comments zose zabisenye.urumva ababantu bose ubarushya kumenya ? Nutazi gusoma Buble ibyibura agira umwuka wera umuyobora
@ndayishimiyeprosper1671
@ndayishimiyeprosper1671 Жыл бұрын
@@komerarwanda5830 Hhhh Urasekeje. Ukuri uri kukurebera mubwinshi bwa commentaire se?Nawe uvuze nk'uri mu mubiri nk'abandi
@batamurizajosiane2341
@batamurizajosiane2341 Жыл бұрын
Nanjye mushyigikire muraba murakoze imana ibahe umugisha
@umurazatlandrada2129
@umurazatlandrada2129 Жыл бұрын
Iraguye iraguye... bons chants (séduction!!!!)!!!!. Qui est le séducteur???
@ndayishimiyeprosper1671
@ndayishimiyeprosper1671 Жыл бұрын
Babiloni y'inkuta ziri hagati y'Umuyahudi n'Umusamariya nigwe kd nirimbuke mu izina rya Yezu! Iyurwango n'iyi ibyaha byose nirimbuke ku isi mu izina rya Yesu,maze ukuri guhe abana b'Imana kuba mubwigenge Nyakuri.
@solangegahongayire1995
@solangegahongayire1995 Жыл бұрын
Numiwe nanjye mwene data
@bertrandnsanzimana6535
@bertrandnsanzimana6535 Жыл бұрын
Ngiyo baburoni, na maraya bivugwa muri bibiriya
@alexisnduwimana9445
@alexisnduwimana9445 Жыл бұрын
Iki kintu nikimenyetse co guhenebera kw'UMWUKA WERA muri ADEPR iki nigitutsi kw'ishengero ry'Imana Kuko si ukubabwiriza ahubwo nukwifatanya nabo NB IBI BINTU IMANA NTIZAVYIHANGANIRA N'AGASUZUGURA MUSUZUGUYE ITORERO RYAYO
@emmanuelmpakaniye278
@emmanuelmpakaniye278 Жыл бұрын
ngo ntacyo bitwaye kubera ubwishi bwabana babantu bagoretse ijambo rya nyirijambo gusa hari 7000 bitarapfukamira bayali urimva muri miliyari 9 zituye isi gusa ibyabaheburayo bimennywa nabo ariko nyiri itorero aribereye maso byose biraza gusobanukira kumusozi karimeli 1abami 18:40
@manirambonathierry24
@manirambonathierry24 Жыл бұрын
Ibi bintu birabzbaje kandi biteye agahinda euchumenisme muriko mwibaza ko izoba imeze gute? Pôle bakozi b'Imana nabakunda caaaane ariko murampemukiye sinzi ko mwabajije Mpwemu yera mugukora ivyo
@nteziryayoprisca2068
@nteziryayoprisca2068 Жыл бұрын
Keretse uwo Imana izakora kumaso Gusa niwe uzabimenya.niba baziko umuntu azaza akababwira ati nimuze tujye mumpuzadini
@emmanuelmpakaniye278
@emmanuelmpakaniye278 Жыл бұрын
na drija alys ko nubuhamya bwawe na madam inyamaswa muyihaye umwanya koko mwagiye idura none murubamye koko harya ngo bababokira ibyuma mukaba ntanurusengero ibyahishuwe18:1:4
@bukurufridoline1184
@bukurufridoline1184 Жыл бұрын
Ibara riragiye peeee ibyahanuweee biturikubibonesha amaso YESU dutabare
@ihirwediane4224
@ihirwediane4224 Жыл бұрын
Ariko mwishyizeho murakabya, ubwose niki kidasanzwe mubonye? Mwigize abakiranutsi mubona ari mwebwe muzi Imana kuruta Catholique? Muzatangara bibarenge, ndabakomeje
@gahongayiresandrine8019
@gahongayiresandrine8019 Жыл бұрын
@@ihirwediane4224 jye ndabona abavuga ko byacitse bafite ikibazo cy'ubuhezanguni bw'idini? Ese gukiranura kuzanwa no kuba umuntu Ari umu ADEPR? Barokore Bene Data mwarekeye aho gukabya Koko? Mwabanje mukaririra ibyaha byanyu n'ibiri mu matorero yanyu? Mbese ikibazo Ni ukuba abana b'Imana bicaranye bakavuga Imana?
@gasigwaemmanuel7052
@gasigwaemmanuel7052 Жыл бұрын
Ibi bintu nibyiza cyane! Idini ni rimwe ryabizeye kristo
@claudekagina5722
@claudekagina5722 Жыл бұрын
Bavandimwe ibyo mukoze bigomba kubaho kugirango ubuhanuzi bwo mubyahishuwe 13 busohore.gusa ufite ubwenge ashishoze neza ibirimo gusohora amenye ko yesu aje bidatinze kdi buri wese akaba ahamagarirwa kuva mu rudubi arirwo Babuloni . yahanuwe.Muzaba umwe mute mudahujwe nukuri kwa biblia? Imana ibafashe kdi ibiteho cyane mu gihe yesu akiri ku ntebe y'imbabazi.
@marthanyamurama4129
@marthanyamurama4129 Жыл бұрын
Njye ndabona aribyiza Bari kuvuga ubutumwa 🙏
@consolatenamahoro7636
@consolatenamahoro7636 Жыл бұрын
Reka tuzareba aho bizahereza, kuko uburyarya bwa satani bubanza kudushimashima.
@user-iv8xs7ml6j
@user-iv8xs7ml6j Ай бұрын
Ikibazo si ugusenga utsya na gutsya Ikibazo ni imyizere, uwo musenga cg uwo munyuzaho isengesho ryanyu! Jean 14:6. Yesu niwe nzira ukuri n ubugingo… None ibitari Yesu Mubarak mubyiyambaza ngo bigende bite kandi!? La différence est la mère de tous les conflits!!
@futuren126
@futuren126 Жыл бұрын
Mana ntabara kuko ndumunyabyaha ibyahanuwe birigusohora
@komerarwanda5830
@komerarwanda5830 Жыл бұрын
Nimugenda mudukojeje isoni pe ! Hari Korari hari kiyongozi yewe ! Ndababonye ntimumbonye.Ese wamwuka wera mwagiraga hano wagiyehe mwawusize iyomwaturutse.muveyo munashingiranye ?
@ingabirechristine4667
@ingabirechristine4667 Жыл бұрын
Yooooo mbega ibintu byiza,Ese ubundi dupfa iki uretse imihango yashyinzweho na batubanjirije :{YEZU=YESU} Uwo twizera ni umwe ibindi ni imihango yashyinzweho na bantu.
@peterngabo1
@peterngabo1 Жыл бұрын
Ndumiwe pe!
@nkurangaisidore2304
@nkurangaisidore2304 8 ай бұрын
Good
@emmanuelmpakaniye278
@emmanuelmpakaniye278 Жыл бұрын
ikibabaje naba bana batangije ibyu mwuka none bakaba babiherukje ibyumubiri
@dominamukashyaka8505
@dominamukashyaka8505 Жыл бұрын
Padri siriru wacu I muyunzwe turagukunda
@mugangadiane8461
@mugangadiane8461 Жыл бұрын
Nta dini rizajya mu ijuru,dukizwe neza tube umwe maze ubumwe bw amatorero bukenewe buzagerwaho. Nta ntambara z'amadini twifuza mu gihugu cyacu kuko twese turamya umwami 1,icyo dusabwa ni ukumuramya mu kuri no mu mwuka🙏
@solangeumulinga8078
@solangeumulinga8078 Жыл бұрын
Uvuze neza cyane, izi ntambara niziki ko dusenga Imana imwe, ubuse icyo nicyo cyaha Adprikoze, aba escrons buzuye ikigali birirwa bahanura ibinyoma baba binjiye mukiriziya???? Turi umwe imbere y' Imana muvane ibyo aho
@emmanuelmpakaniye278
@emmanuelmpakaniye278 Жыл бұрын
ibyari pantecote kera byahindutse coperative ariko iyo nziranizaba ari inzira yo kwera abandiye imitima ntibazayicamo iabagenzi naho baba abaswa ntibazayiyoba ari iyababandi
@divineimanizabayo6446
@divineimanizabayo6446 Жыл бұрын
Amen rata
@geoffreyruhinda8875
@geoffreyruhinda8875 Жыл бұрын
Kiliziya nimwe itunganye Gaturlika kandi ikomoka ku Intumwa batisimu n'imwe ikiza Abantu ibyaha ntegereje izuka ry 'Abapfuye. Ndemera Imana imwe Data ushoborabyose ndemera n'Umwana we w'ikinege wasamwe kubwa mwuka wera akabyarwa n'Umwari Mariya akabambwa ........Aba Bose rero basubiye k'Urufatiro Ibyo bakora barabizi
@ndayishimiyeprosper1671
@ndayishimiyeprosper1671 Жыл бұрын
Gatolika bivuze Unniversaire iy'abantu bose! Abo bantu Yezu Akaba abazi. Ese Jya wibaza Yezu Kristu arakuzi? Buri Wese rero ahita yishyira imbere yibwira ko azi neza Yezu Kristu! Ese Yezu Kristu arakwemera? Nicyo cyonyine ubundi gikwiye kuraza ishinga umuntu waremwe mu ishusho y'Imana. Bage bamenya ko umukiro wa Yezu Kristu wazaniwe abantu Bose. Kiliziya niho hari Ameza Tugaburirwaho na Yezu Kristu ni Salle ni inzu tusangiriramo Ibyiza bya Yezu.
@geoffreyruhinda8875
@geoffreyruhinda8875 Жыл бұрын
@@ndayishimiyeprosper1671 Nibyo uko bakora kose ni Abagaturika ntagihinduka urufatiro ni Yezu Kirisitu
@samuchretien3082
@samuchretien3082 Жыл бұрын
Birangoye kwakira!!
@Passimugabe
@Passimugabe Жыл бұрын
Turabaramutsa mwese nimugire amahoro, Fungura urubuga rwitwa "WOWE UBIBONA UTE ?" wumve ibihavugirwa kuko byose dufite uburenganzira bwo kubyumva,
@bararushyacelestin8074
@bararushyacelestin8074 Жыл бұрын
Dore ya union Des eglises irabaye!
@uppsala7212
@uppsala7212 Жыл бұрын
Nibitaraza mubitegereze ariko kuzako bizaza ntibizahera ,kuko arintajambo IMANA ivuga ngo rihere ,abarimaso bo barabizi kdi babyumba cyane kdi bakarushaho kwitegura nokwirimbisha kugirango umukwe azaze badahunikiruye.
@kamalizananette7650
@kamalizananette7650 Жыл бұрын
Muburyo bwakimuntu ndetse namarangamutima yacu turabona aribyiza!! ariko ibi biri contre Bibiliya kuko ibi nikizira!! ndetse urebye birihutisha cyane ibyahishuwe.
@georgesnduwayezu3020
@georgesnduwayezu3020 Жыл бұрын
Musisi abivuga mukamutera amabuye barikobarihuza nta kristo abirimwo ereganyene namadini kandi amadini sigitekerezo cakristo abakristo banyabo ntibashobora kuja murivyo amadini ariko arakora NGO nubumwe bwabemera kristo kristo ntakeneye abamwemera ahubwo akeneye abamwizera nkimanimwe rukumbi
@nkubanaemmanuel4112
@nkubanaemmanuel4112 Жыл бұрын
Yooo!!!!jehovajire🤭murambabaje🤭 Nimurebe ukuntu muri kuririmba!!!!! Mwavangiwe!!!! Royizi arikudirija Byamuyobeye!!!!!MWUKAWERA YABAVUYEHO NIMUTIHANA MUZABONA ISHYANO 🤭🤭🤭🤭
@twizerimanajeanclaude1049
@twizerimanajeanclaude1049 Жыл бұрын
Icyakora wowe icyo uvuze nanjye nakinonye pe!! uko Jehovah Jireh Choir yaririmbye wabonaga bidasobanutse🤭
@divineimanizabayo6446
@divineimanizabayo6446 Жыл бұрын
Wabibonye ukuntu basuherewe??
@dianeniyubahwe3797
@dianeniyubahwe3797 Жыл бұрын
Murapfuye ayo majwi muhibongoza mugiye kwivanga n aba dayimoni Yesu Kristo abagirire ubuntu mumeny ivyo murimwo
@marierose3802
@marierose3802 Жыл бұрын
Yooooo,iyi niyo ndunduro y'ijambo byose byarumviswe
@Adonai534
@Adonai534 Жыл бұрын
Muhunge Babuloni Nta mahoro Y'Isi azabaho naho mwakwivanga nta mahoro muzagira Izayi weeeee Uwiteka akwitegereze AZAKUBAZE Ibyo uzanye muri ADEPER Naho wahindura izina ryayo inshuro igihumbi ntuzahindura gahunda y'Imana.
@igiheofficial123
@igiheofficial123 Жыл бұрын
Ibise bitwayiki uretse gupanika imitwe yanyu mureke. Gusakuzaho wano Hari icyaha bakoze
@rutagandabosco9243
@rutagandabosco9243 Жыл бұрын
What kind of bibiloni ese ubu aba ntibayibona koko nigute abantu badasenga Imana imwe baterana?
@ububyutse
@ububyutse Жыл бұрын
Dore IDINI RIMWE KW ISI YOSE.... YEGO YE,KO MURIMO KUBYIHUTISHA CYANE DA 🤷
@nteziryayoprisca2068
@nteziryayoprisca2068 Жыл бұрын
Imana yabyemeye yabonyeko igihe cyabyo arikingiki.
@gasagasajeanne6756
@gasagasajeanne6756 Жыл бұрын
wa mwami Ari hafi erega bagomba gufata ibendera bakarizamura ahubwo x muzabuza abantu gukora ibibi arimwe mubirukaho naba bize ngo ni choir Jehovajire koko ntimusoma Bible ngo ibereke aho igihe kigeze nabakundaga arko muraruhagaritse ese ntimuzi yuko igihugu cyacu kiri mu bihugu bisohoza vuba imyanzuro y'ikuzimu? Muhukarabe mu maso mukanguke muve mu bujiji....😭😭😭😭😭😭😭😭😭
@orkide4159
@orkide4159 Жыл бұрын
🤣🤣🤣🤣🤣Marie Esther Murebwayire Wincimbavu!!!!!! Kilizia itunganye Catholic,ihuye na ADEPEL IHUMANYE
@euphranema7866
@euphranema7866 Жыл бұрын
@@orkide4159 Mbuze icyo ngusubiza,gusa iyaba wari uzi icyo ibyo uvuze bisobanuye!? Uwaguhumanyije agatuma ubona abandi ko bahumanye yaraguhemukiye! Banza umenye ngo: Kiliziya ni iki? Bisobanura iki? Imwe itunganye bivuze iki? Gatulika ni iki? 1. Kiliziya si ikinyarwanda ni ikigereki(Ekklesia= CHURCH/ensemble/congregation mu Cyongereza, EGLISE mu gifaransa,URUSENGERO/ITORERO mu kinyarda. 2. Imwe Itunganye= abantu bose bejejwe/bakijijwe/batagatifujwe/bakora ibyo Gukiranuka/ibitunganye,..(Ngo Bose babe Umwe muri Krisitu/Kristo Yesu/Yezu nk'uko na We ari Umwe na Se) 3. Gatulika naryo si ikinyarda = Catholique/ Catholic/Universal/General/Rusange Uhuje ayo magambo yose nk'uko yakagobye kuvugwa mu kinyarda kitari igitirano asobanura: Itorero ry'Imana ni Rimwe Ritunganye rikuwe muri Rusange(Mu madini yose,mu mahanga yose,mu ndimi zose,mu moko yose,...ari naryo Yesu/Yezu/Jésus/Jesus yapfiriye) Ari byo mwahinduyemo ariko mutazi icyo muvuze《Kiliziya ni Imwe Itunganye Gaturika/One Holy Church/Une Eglise Sainte/ Itorero Rimwe Ryera,... 》That's true 👍
@ndahimanajeanclaude9475
@ndahimanajeanclaude9475 Жыл бұрын
Idini rya Adeper se ubu muzongera kuvuga iki kdi Muzongera kubwiriza ubutumwa buvuga iki kdi namwe mwamaze gusa nabandi?? Gusa Imana iraje vuba ahangaha Daniel 5:25-28
@Izabikorandabyizeye
@Izabikorandabyizeye Жыл бұрын
Njyiye nakwanga uyu muvugizi wa Adepr wenda Imana ibimpore pe knd njyiye kumusengera aveho byihuse Yashyizweho n'abantu koko
@kaligirwamarieclaire7239
@kaligirwamarieclaire7239 Жыл бұрын
Imana ntibona nk, abantu wasanga iryo sengesho ntacyo rizamutwara
@immaculeehagenimana6085
@immaculeehagenimana6085 Жыл бұрын
Ibibintu nibyizape ahubwo ikinicyogihe cyo gukora mubumwe bwitorero burimuntu mwitorero Abe uwejejwe murijyo
@pastorniragirablaise1843
@pastorniragirablaise1843 Жыл бұрын
We call this ecumenical movement! All the churches who have the same cult like catholic will be united to worship the beast. Revelation 13
@habimanajeanclaude6482
@habimanajeanclaude6482 Жыл бұрын
ibyo ubikurahe se muri bibiliya uretse kuyisobanura uko wishakiye
@habimanajeanclaude6482
@habimanajeanclaude6482 Жыл бұрын
Imana nimwe kandi abayisenga byukuri si abisengera aha naha ahubwo ni abayisenga mukuri no muri Roho mutagatifu cg muri mwuka wera abemera Yezu cg Yesu bitewe nimivugire nawe ubwe yifuje ko baba umwe yh17,11 asezera mbere yuko abambwa erega nubundi abemera bahoze ari bamwe uretse amakimbirane Satani yababotsemo gusa kuvanga andi madini atemera Kristu nabamwemera nicyibazo nka bahindu cg abandi
@frankjosiane4257
@frankjosiane4257 Жыл бұрын
Ubu hari ikibyihishe inyuma
@jpaulnkundimana9112
@jpaulnkundimana9112 Жыл бұрын
Iryo nitiku
@fabricendayizeye220
@fabricendayizeye220 Жыл бұрын
Kimwe gusa nizeye harigihe tuzahurira k' Umana yacu !
@nshimiyimanamarius7185
@nshimiyimanamarius7185 Жыл бұрын
Hunga udapfa baburoni we
@musabyimanarebecca5767
@musabyimanarebecca5767 Жыл бұрын
Yebabawe muraboshye rwose kondeba indirimbo yanyu wagirango mwarayibagiwe?biteye agahinda
@humura11c96
@humura11c96 Жыл бұрын
Ibi nibyo Imana yishimira 🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏
@Isahaiherukaministries
@Isahaiherukaministries Жыл бұрын
Nibangahe bifuza gukurikira IBYIGISHO byange
@nsabimanajeandamour412
@nsabimanajeandamour412 Жыл бұрын
Ni Wabaroze?,Muri Kristu turi Umwe
@salathielgsm1063
@salathielgsm1063 Жыл бұрын
Jéhovah jireh murambabaje n'ukuntu nabakunda kuki mwivanze??mwuka wera mwamushize h?koko??
@niyonshutisylver5320
@niyonshutisylver5320 Жыл бұрын
Aba pastor muyobya aba Kristo muzabibazwa
@nzizarabbitsfarm9118
@nzizarabbitsfarm9118 Жыл бұрын
Kiliziya yo ndayumva irimukuri kuko iri kugarura intama zayo zazimiye!nonese mushumba,muvugizi burya wamwuka wa tuyoboye ukadusohora muri kiliziya ntimukiyoborwa nawo?
@munezerogilbert5619
@munezerogilbert5619 Жыл бұрын
14 Iyobesha abari mu isi ibyo bimenyetso yahawe gukorera imbere ya ya nyamaswa, ibabwira kurema igishushanyo cya ya nyamaswa yari ikomerekejwe n'inkota ikabaho. 15 Ihabwa guha icyo gishushanyo cy'inyamaswa guhumeka, ngo kivuge kandi cyicishe abatakiramya bose. (Ibyahishuwe 13:14;15)
@dzelbahnijmb1765
@dzelbahnijmb1765 Жыл бұрын
Ibi bavyita kuvanga amasaka n'amasacramento. Gusa nkunda ko Imana yabivuze kare abaciye akenge nti muze mwemere kwivanga. Kuko babiri ntibajana bataraganye. Efurayimu yivanga nayandi mahanga ameze nkumukate uzigiye uruhande rumwe
@joantv9851
@joantv9851 Жыл бұрын
Ntacavuzwe nakimwe kitazoshika gusa ibibintu bisaba ko uba ufise amatwi ane n'amaso ane
@komerarwanda5830
@komerarwanda5830 Жыл бұрын
Nimutaha muvuye iyo mwagiye musome Abacamanza 11:11;13
@nyarugengeofficial3558
@nyarugengeofficial3558 Жыл бұрын
Twese dusenga Imana imwe buriwese akwiye kubaha imyizerere yundi ubundi amadini akabana neza
@bellasenga7517
@bellasenga7517 Жыл бұрын
Ntabwo dusenga Imana imwe pe.imana ni nyinshi.Imana uno muporoso wambaye impeta ntabwo ariyo njyewe nsenga
@nyarugengeofficial3558
@nyarugengeofficial3558 Жыл бұрын
@@bellasenga7517 hhhhhhhhhhhh mbega wowe buriya imyambarire n'imigenzo y'idini bigisha abayoboke babo ntaho bihuriye n'Imana Imana nimwe ahubwo ibyiyiya Imana nibyinshi abayobozi b'amadini bashyiraho ibihwanye nibyo bashaka bagamije guhoza mubujiji abayoboke babo ariko Imana abarokore basenga niyo abadive basenga ninayo abaporoso basenga ninayo abasiramu basenga nabandi batandukanye kereka abasenga mzee ryangombe nibo bafite imyemerere yabo yihariye ariko Imana yaremye ijuru ni isi nimwe
@cecileuwimana8149
@cecileuwimana8149 Жыл бұрын
Niburase bagiye kubabwirako batagomba kuramya ibigirwamana?
@lydiemunezero2676
@lydiemunezero2676 Жыл бұрын
Bimaze igihe nuko mutajyaga mubimenya impuzamadini imaze igihe kuko iki ni no,igiterane cya5 mbonye ariko noneho ubu byabaye official buri wese arabibona🤗
@lydiemunezero2676
@lydiemunezero2676 Жыл бұрын
Byitwa kwamamaza bibilia
@therencebampfako3495
@therencebampfako3495 Жыл бұрын
Mbonye akumiro.Ariko mwaba ADEPR mwe mwabaye mute?Ewe Jéhovah jire weee muremeye musubire mu butware bwabo banyamihango baba gatolika!!!!.Muratukishije Imana.Mubaye Abo gushitsa ibihe.Abari n'amaso nibabone.Yoooo musubiye i Roma?!?! Reka Abo banyamakanzu babacokore mubasanze iwabo i baburoni
@ndayishimiyeprosper1671
@ndayishimiyeprosper1671 Жыл бұрын
Ariko kucyumweru bazateranira munsengero zabo cyangwa aho buri mwumwe hamunyuze,cyangwa n'aho basanzwe bateraniramo.Rero murivuna mu mutwe,muracumurira ubusa. Nonese ntibatagaruka mu Kilziya y'amatafari Muzakomeza mubatuke? Ko ndeba mwabamaze mubavuma ubundi mukiliziya ntibari kumwe n'abandi b'Angalican n'aba methodiste?
@erichakizimana8529
@erichakizimana8529 Жыл бұрын
Pentecôte yo mu Rwanda murambabaje
@beagoodperson3230
@beagoodperson3230 Жыл бұрын
Ibyo mu minsi iheruka, dusabe kristo Yesu aduhe imbaraga.
@twumvirubutumwachoir3445
@twumvirubutumwachoir3445 Жыл бұрын
Ndumiwe gs lmana idutabare
@immaculeehagenimana6085
@immaculeehagenimana6085 Жыл бұрын
Mbega byiza YeSu niyamamare. Ntacyo tuzireguza.
@aritayalitv5859
@aritayalitv5859 Жыл бұрын
Ubuse Izayi igihe mwahereye mutubwiriza none mwihakanye mwuka wera ese kombona mutuzuzwa ngo muhanure ,mbabajwe nuko umusohoje ibyanditswe kandi binyuze mubize Imana iraje yewe Nebukadinezariwe uzajyanwa mwishyamba urishe nkinyamaswa, Ubone ko Imana ikomeye
@hitimanajeanmarievianney6101
@hitimanajeanmarievianney6101 Жыл бұрын
MBEGA I BYIZA!!
@bertrandnsanzimana6535
@bertrandnsanzimana6535 Жыл бұрын
Ariko murabona ukuntu mwaririmbye ??? Icyo nikiberekako mwahabanyije nukwemera kwanyu.
@nsabimanajeandamour412
@nsabimanajeandamour412 Жыл бұрын
Birumvikana wowe ukunda ibigoma ,umuziki ntabwo Ari agakiza
@ndashimyeemmanuel7481
@ndashimyeemmanuel7481 Жыл бұрын
Hanyuma ibi bisobanurwa gutya" different views, different opinions, one direction"!!!!!
@mutuyimanaverena6996
@mutuyimanaverena6996 Жыл бұрын
Mvuge iki c? Yesu niyamamare
@jeannedarcnyirahabiyambere8699
@jeannedarcnyirahabiyambere8699 Жыл бұрын
Abantu bahindutse abacamanza b abandi bantu kdi Imana irabitubuza!!
@user-gp1et6ll4m
@user-gp1et6ll4m 5 ай бұрын
Vyiza cane benedata amacakubiri ntaco amaze
@nestoruwuzuyinema2944
@nestoruwuzuyinema2944 Жыл бұрын
Ko mutarivangura nabo mubana mungo mubamo ,cg mumiryango yanyu?
@emmanuelinenibogora715
@emmanuelinenibogora715 Жыл бұрын
Ahubwo icogikorwa niciza cane Kuko Aho benshi barihana bakire Yesu nkumwami numukiza kuko Yesu yagendera Bose kandi hose agenda akiza ahubwo nivyiza Christo yamamare naho bataramusobanukirwa bamumenye
@ndayishimiyeprosper1671
@ndayishimiyeprosper1671 Жыл бұрын
Amen
@claudineclaudine6145
@claudineclaudine6145 Жыл бұрын
Ibintu bigeze kure mbg yemwe j numva ubwoba ndababwizu kuri irya vuzwe riratashe idini rimwe imana nitabare numva nta bitahura bira ndenze
@emmanuelinenibogora715
@emmanuelinenibogora715 Жыл бұрын
@@claudineclaudine6145 Bitahure cane kuko nabigishwa ba Yesu harivyo yakora ntibasobanukirwe ariko Yesu ntiyazanywe nabazima yazanywe nuko isi irwaye aje kuyikiza rro nigikorwa ciza
@emmanuelinenibogora715
@emmanuelinenibogora715 Жыл бұрын
Ikindi igihe mpwemu yera canke mwuka wera yaza kuntumwa baciye bagenda batangura kwigisha icogihe hakijijwe benshi ibihumbi vyinshi cane rro vyukuri Christo aguma aroba abantu akoresheje Ubu buryobumwe canke buriya
@ndayishimiyeprosper1671
@ndayishimiyeprosper1671 Жыл бұрын
@@emmanuelinenibogora715 Yego Emmanueline ntabwo uri kure y'Ukuri kwa Yesu Kristu
@nteziryayoprisca2068
@nteziryayoprisca2068 Жыл бұрын
Mana ndasenze mwizina rya yesu tabara ukore abantu kumaso basobanukirwe nibyo barimo ubamenyeshe ukuri kd kubabature amazi atararenga inkombe
@louiseumuhoza7729
@louiseumuhoza7729 Жыл бұрын
Ecumenism yanyayo, protestantism it was over!karabaye
@ndayishimiyeprosper1671
@ndayishimiyeprosper1671 Жыл бұрын
Sh irarangiye pe. Kd ntambaraza n'ingufu z'Amaboko y'abantu bikoreshejwe. Ikinyoma kirasenyutse Kabaye Fini
@Jesusarmychurch
@Jesusarmychurch Жыл бұрын
Indaya zose zigomba kusubira kwanyina ! Mother church (Catholic) Babuloni ikomeye izarimbuka ariko igomba kubanza kwiyunga nabana be.
@claudekagina5722
@claudekagina5722 Жыл бұрын
Mwibeshyera umwuka wera ko ariwe wabahuje ntago yabahuza gutyo ahubwo yabahuriza mu kuri kwa biblia mwirengagije kwanditse.Icyo mwakoze ni igishushanyo cy'inyamaswa kigiye kurimbuka nkuko bivugwa mu byahishuwe 14:9-10
@BLF-pk8sk
@BLF-pk8sk Жыл бұрын
Baragowe abantu bose biha gucira abana b,IMANA urubanza.nge nemera kristo YEZU nk,umwami n,umukiza wange.naho amadini??.!!!
@bizimanaemmanuel7250
@bizimanaemmanuel7250 Жыл бұрын
Umukuru wa Ear aragira Ati.? Mwabapfapfamwe ninde wabarose yabibabwiye mumwicaye imbere ntakundi ubuhanuzi bwarikuzasohora hatabonetse ababigiramo uruhare ngo bisohore yesu ati Inama zanjye ndazizi nazo ziranzi niyo nzihamagaye ziritaba Abafite uwo mucyo wo kugira yesu murimwe ni mwamamaze inkuru nziza yuko Umwami Ageze kwirembo nk'uko indirimbo ibivuga Nukwarajex2 kdi ageze kwirembo numuhumurizanye musohoke muribaburoni nyina wabamaraya bose bakoze Imana mujisho murakabije😭😭😭
@deonduwimana736
@deonduwimana736 Жыл бұрын
N'ukuri ndumiwe🤦🤦
IKIGANIRO CYA YAGO NA JADO NKA MURUMUNA NA MUKURU
1:24:34
B&B Kigali 89.7FM
Рет қаралды 4,2 М.
Oh No! My Doll Fell In The Dirt🤧💩
00:17
ToolTastic
Рет қаралды 13 МЛН
escape in roblox in real life
00:13
Kan Andrey
Рет қаралды 6 МЛН
Underwater Challenge 😱
00:37
Topper Guild
Рет қаралды 47 МЛН
Oh No! My Doll Fell In The Dirt🤧💩
00:17
ToolTastic
Рет қаралды 13 МЛН