Рет қаралды 11,212
Nongeye kubaha ikaze muryango mugari ukurikira Ibishya TV ku makuru atandukanye tubagezaho arimo na Politike.
Ku bantu basheshe akanguhe n’abandi muzi amateka ya Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda muzi na none Col. Stanslas Mayuya uri mu basirikari Habyarimana yizeraga cyane.
Uyu Coloneli wiciwe mu marembo ya Camp Kanombe mu 1988 ari naho yayoboraga. Maze ubwo yicwaga hari abasirikari bakuru mu gisirikari cya Habyarimana batatu bafunzwe baryozwa urupfu rwe harimo Major Havugwintore Mathias batazi iby'urwo rupfu, bakaza gufungurwa bamazemo imyaka irenga 3 bataburanye.
Twamusuye iwe mu rugo aho atuye mu karere ka Rutsiro mu cyahoze ari komine Kayove atubwira uko byagenze n’uko Inkotanyi zateye gereza yari afungiwemo mu Ruhengeri.
Igitangaje yaje kurekurwa ariko yigemura muri Gereza ya Muhanga.
Ikindi nakwibutsa wowe utarakanda kuri ako kantu gatukura kubikora ugasangiza inkuru zacu mu rwego rwo gushyigikira televiziyo yacu.
Ikaze!