Рет қаралды 15,532
Emeritha
Emerita mwana mwiza
Nzakubona ryari
Nagushatse kenshi
Nagushatse kera
Emerita ndababaye kutabona x2
Dore amezi abaye atanu
Nkwifuza nkakubura
Kubaho ntagufite
Ntacyo bizamarira
Ese shenge Emerita uracyanyibuka x2
Narakubaririje
Ngo nzaze tubonane
Uburyo ngukeneye
Bugiye kuzanyica
Ariko se Emeritha nzakubona nte ? x2
Emeritha sinkirya
Nta n'ubwo nkigoheka
Ni wowe ndara ndota
Wowe maso y'inyana
Emerita nkunda wantwaye umutima x2
Rubanda barambona
Bose bagatangara
Bamwe bakambaza
Bati ko wananutse
Aho ntiwarwaye indwara utazakira x2
Ubwo ngatekereza
Uburyo wagendaga
Nakwibuka ubwiza bwawe
Nakwibuka inseko yawe
Nti nta buzima mfite ntabonye Emerita x2
Nti nta buzima mfite ntabonye Emerita x2