Рет қаралды 1,318
AMASOMO Y'ICYUMWERU CYA 3 GISANZWE C
Isomo ryo mu Gitabo cya Nehemiya (8, 1-10)
Ezira umuherezabitambo azana igitabo cy’Amategeko imbere y’ikoraniro ryose. Kuri uwo munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, hari hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge. Nuko kuva mu museke kugeza ku manywa y’ihangu, Ezira asomera icyo gitabo aho ku karubanda imbere y’Irembo ry’Amazi, hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge. Imbaga yose yari yitonze, bateze amatwi igitabo cy’Amategeko.
Umwanditsi Ezira yari ahagaze ahantu hirengeye bari bamuteguriye bakoresheje ibiti. Ezira abumbura igitabo bose bamureba, kuko aho yari ahagaze yabasumbaga uko bangana, maze akimara kukibumbura, imbaga yose irahaguruka. Ezira abanza gushimira Uhoraho, Imana y’Igihangange, maze imbaga na yo ishyira amaboko ejuru, bose bakikiriza icyarimwe, bati «Amen! Amen!» Nuko barunama, bapfukamira Uhoraho, bubitse uruhanga ku butaka. Hanyuma abalevi, batangira gusobanura ayo mategeko; naho rubanda bakomeje guhagarara mu myanya yabo. Ibyo Ezira yamaraga gusoma mu gitabo cy’Amategeko y’Imana, yabihinduraga mu rurimi rwa bose kandi akabibasobanurira; maze bakabyumva. Nuko Nehemiya, Umunyacyubahiro, Ezira, umuherezabitambo n’umwanditsi, hamwe n’abalevi basobanuriraga rubanda, babwira imbaga bati «Uyu munsi weguriwe Uhoraho, Imana yanyu! Mwigira agahinda nk’aho mwapfushije, kandi mwirira!» Koko kandi, imbaga yari yamaze kumva ayo magambo, maze bose baraturika bararira. Ezira arongera arababwira ati «Nimugende murye inyama z’amatungo y’imishishe, munywe n’inzoga ziryohereye kandi musangire n’abatagize icyo bategura; kuko uyu munsi weguriwe Nyagasani. Ntimugire agahinda, kuko ibyishimo by’Uhoraho ari byo buhungiro bwanyu.»
Isomo rya kabiri (1Kor 12,12-31)
Mu by’ukuri umubiri ni umwe, kandi ugizwe n’ingingo nyinshi; ariko izo ngingo zose, n’ubwo ari nyinshi, zigize umubiri umwe: ni ko bimeze no muri Kristu. Twese twabatirijwe muri Roho umwe, ngo tube umubiri umwe. Twaba Abayahudi cyangwa Abagereki, twaba abacakara cyangwa abigenga, twese twuhiwe Roho umwe. Koko rero umubiri ntugizwe n’urugingo rumwe gusa, ahubwo ugizwe na nyinshi. (...)
Ingingo rero ni nyinshi, ariko umubiri ukaba umwe.
Ijisho ntirishobora kubwira ikiganza ngo «Singukeneye», n’umutwe ngo ubwire ibirenge uti «Simbakeneye». Byongeye kandi n’ingingo zisa nk’aho ari nta ntege, na zo ziba ngombwa, ndetse n’izo dukeka ko zisuzuguritse, ni zo twubaha cyane, maze izirusha izindi gutera isoni, tukarushaho kuzubahiriza. Naho ingingo zacu zisanzwe ntizijya ziduhangayika. Cyakora Imana yateye umubiri ku buryo buha icyubahiro ingingo zari zitacyifitemo, ari ukugira ngo umubiri utibyaramo amakimbirane, ahubwo ingingo zose zibe magirirane. Niba hari urugingo rubabaye, izindi zose zisangira ako kababaro; niba hari urugingo rumerewe neza, izindi na zo zirishima.
Namwe rero, muri umubiri umwe ari wo Kristu, kandi mukaba ingingo ze, buri muntu ku giti cye. Bityo rero, abo Imana yashyizeho muri Kiliziya, aba mbere ni intumwa, aba kabiri ni abahanuzi, aba gatatu ni abigisha. Hanyuma ikurikizaho abakora ibitangaza; abafite ingabire yo gukiza abarwayi, iyo gutabarana, iyo kuyobora n’iyo kuvuga mu ndimi. Mbese bose ni intumwa? Bose se ni abahanuzi? Cyangwa ni abigisha? Mbese bose bakora ibitangaza? Cyangwa bafite ingabire yo gukiza? Bose se bavuga mu ndimi? Cyangwa bose bazi kuzisobanura? Nimuharanire ingabire zisumbuye, kandi ngiye kubereka izitambutse zose.
Ivanjili (Lk 1, 1-4. 4, 14-21)
Ubwo benshi batangiye kwandika barondora ibyabaye muri twe, mbese nk’uko twabigejejweho n’ababyiboneye kuva mu ntangiriro, ari na bo bari bashinzwe kwamamaza ijambo ry’Imana, nanjye, maze kubaririza neza uko byagenze kuva bigitangira, niyemeje, nyakubahwa Tewofili, kukwandikira ayo mateka nyakurikiranyije, ngo umenye nyakuri ukuntu inyigisho washyikirijwe zihamye.
Nuko Yezu asubira mu Galileya yuzuye ububasha bwa Roho Mutagatifu, aba ikirangirire mu gihugu cyose. Yigishirizaga mu masengero yabo, maze bose bakamushima. Nuko Yezu ajya i Nazareti, aho yari yararerewe, maze nk’uko yabimenyereye, yinjira mu isengero ku munsi w’isabato; nuko arahaguruka ngo asome Ibyanditswe bitagatifu. Bamuhereza igitabo cy’umuhanuzi Izayi, arakibumbura, abona ahanditse ngo
«Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko yantoye akansiga amavuta,
agira ngo ngeze Inkuru Nziza ku bakene, ntangarize imbohe ko zibohowe,
n’impumyi ko zihumutse, n’abapfukiranwaga ko babohowe, kandi namamaze umwaka w’impuhwe za Nyagasani.» Yezu abumba igitabo, agisubiza umuhereza, maze aricara; mu isengero bose bari bamuhanze amaso. Nuko atangira kubabwira ati «Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe uyu munsi.» Bose baramushima, kandi batangazwa n’amagambo y’ineza yababwiraga.