Kanyamukwengo, Kanyamukwengo, yewe ntusetsa kintu ga ye. Dore ko wasetsa n'uvuye guta nyina. Icyakora cyo uzihahira ga mwa. Mbe harya Kanyamukwe, ese nta mwuga utazi gukora? Wabaye ga nka rwa rufunguzo bita ngo ni Passe Partout! Ahaaa, Imana ishimwe ko mama na data bo bagize amahirwe yo kwiga amashuli meza, iyo bitaba ibyo, bakaza kujya kwivuza kwa Dr Kanyamukwengo na bo bari kwisobanura batya nka Nyagotomera.