Рет қаралды 83,184
#Matayo:11:23-24
[23]Nawe Kaperinawumu, ushyizwe hejuru ndetse ugeze ku ijuru. Ariko uzamanuka ikuzimu, kuko ibitangaza byakorewe muri wowe iyaba byarakorewe muri Sodomu, iba ikiriho na none. [24]Ariko ndababwira yuko ku munsi w'amateka, igihugu cy'i Sodomu kizahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu.
..................................................................................................
#Production Info:
Song: KAPERINAWUMU - 4k
Audio Producer: Source of Joy Studio.
Music Arrangements: Leopold, Source of Joy Studio
Video Producer: Jay-PRO.
Owner: Narrow Gate Family Choir.
English-Translation: Available on Video.
All copyright reserved.
#Mobile: +250783079221/+250733363354
#Whatsup_Chat: +250783079221/+250733363354
#Email: narrowgatesdakec@gmail.com
..............................................................................................
#KAPERINAWUMU LYRICS:
1. Iruhande rw'inyanja y'igalilaya hari umujyi nyabagendwa, uwo mujyi witwaga Kaperinawumu aho Yesu yakundaga kuba akor'imirimo itangaza akiza abarwayi bahora ababoshywe n'umwazi yirukana abadayimoni abwiriza inzira yagakiza umucyo w'ukuri usakaru uwo mujyi.
#Refrain:
Mbese wibwira ko uzazamurwa ukagezwa mw'ijuru ku bwamahirwe oya ahubwo uzamanurwa ugezwe ikuzimu kuko ibitangaza byakorewe muri wowe kaperinawumu iyo bikorerwa mu mujyi wa sodomu haba hakiriho wahawe mucyo mwinshi wihanganiwe bikomeye ariko dore imbabazi wa giriwe ntizitaweho.
2. Abaturange baho bishimiye uwo umucyo bahawe nyamara ntibahinduwe ni miburo yawo babonye ibitangaza byakorwaga nyamara ntibagira icyo bitaho ntibamenye ko uwari umucyo n'agakiza kabo yari hafi cyane kubakurwaho bagasigara mu mwijima ukomeye utazigera ushira iteka.
3. Ngaho nawe tekereza cyane ku mucyo ukomeye wahawe, Bibiliya Yera Ijambo ry'Imana, yabumburiwe imbere yawe imurika mu mibereho yawe ikwereka icyaha ndetse nigisa n'icyaha ikurarikira cyane kwihana ariko ukomeza kwinangira mbesaho ibyawe bizamera bite?
#Gusoza:
Wowe Wumva uyumunsi iri n'ijwi rikuburira, rikwinginga ngo wihane ibyaha ubabarirwe x2.