No video

KAVAMAHANGA UFITE AMASO ADASANZWE🔥URUSENGERO AYOBOYE ABANTU BATO NTIBONGERA GUPFA💔AKANWA N'IBIGANZA🔥

  Рет қаралды 55,128

NYIGISHA TV

NYIGISHA TV

Күн бұрын

#Pamphile_0785781442 #Beulah_Uwashyingiwe
Abagenzi barangije igihugu kiroga, bagera mu gihugu cyitwa Beulah, risobanura ngo Uwashyingiwe (Yesaya 62:4). Icyo gihugu kirimo ikirere cyiza cyane kinezeza ugihumeka. Inzira y'abajya mu ijuru ikinyuragamo; bamara iminsi baharuhukiye. Bumvaga inyoni ziRIRIMBA iteka, bakabona iminsi yose uburabyo burabya, bakumva inuma ziguguza. Muri icyo gihugu izuba riva ku manywa na nijoro; abakigezemo baba barenze igikombe cy’igicucu cy’urupfu. Kandi cya gihanda Bwihebe ntikibasha kuhagera; Kandi Abagenzi bahageze baba bitegeye ururembo bajyamo, ndetse bahahurira na bamwe bo muri urwo rurembo, kuko abarabagirana bamenyereye kugendagenda muri icyo gihugu, kuko gifatanye n’icyo mu ijuru.
USHAKA GUFATANYA NATWE MU BURYO UBWO ARI BYOSE TUVUGISHE KURI 0785781442
Email:beulahministry2012@gmail.com

Пікірлер: 251
@Mahoro1746
@Mahoro1746 9 ай бұрын
Ibi biganiro biransigira ibihe byiza ( ububyutse Mana 🙏) Imana ishimwe cyane ku bwanyu 🧎‍♂️🙏
@barigirajeanpaul6740
@barigirajeanpaul6740 9 ай бұрын
Imana ifite abantu bayo benshi,nuyu nawe aba yiturij sinarimuzi ,bivuze ko hari nabandi,Imana ibashoboze mutuzanire nabandi
@clairenyambo6598
@clairenyambo6598 9 ай бұрын
Ahuiii ,Wagarutse Muntu w’Imana ,Yesu Aguhe Umugisha ,uravuga Amagambo meza cyane reka twumve
@bakayisirelaetitia3555
@bakayisirelaetitia3555 9 ай бұрын
Mbega,abantu nkaba baracyabaho,aravuga Imana ukumva yakomeza avuga
@roseinankoroka-zq2sx
@roseinankoroka-zq2sx 9 ай бұрын
Mukozi w'Imana uzogire iherezo ryiza. Waratoranijwe ufise impano idasanzwe.
@clothildemugorewera7409
@clothildemugorewera7409 9 ай бұрын
Amen amen.Uzamugarure vuba please.Kumwumva birafasha cyane.
@wamukamabosco5531
@wamukamabosco5531 9 ай бұрын
Uwomushumba namukunze cyane tuzahurire mw'Ijuru Imana iduhanumugisha mw'zina rya yesu
@francineananie9448
@francineananie9448 9 ай бұрын
Gusa nanone nuko amajwi nayo ari menshi ariko Imana iduhe kumenya ijwi ry Imana nyakuri
@mutatismutandis900
@mutatismutandis900 9 ай бұрын
Ba mu Ijambo ry'Imana ribe ubuzima kd utungwe naryo kd uko urisoma ujye uba ufite intego yo gukora icyo rivuga, nibwo uba uri ku rwego rwo kudakinirwaho nabadayimoni abaribo bose
@genestekwizerimana7816
@genestekwizerimana7816 9 ай бұрын
Aba nibo bashumba bakenewe muri ino misi .Apana abaza kurya intama batariko barazijana mu nzira ijana mw'ijuru.Umwami Yesu Abahezagire caaaane.Amen.
@kazamwendoadeline2126
@kazamwendoadeline2126 9 ай бұрын
Uwo mushunba ansengere nshaka gukurikira Yesu
@jeanneuwamahoro7486
@jeanneuwamahoro7486 9 ай бұрын
Urakoze mukozi w'Imana nzima! Nungutse byinshi, uzagaruke vuba uduhe partie ya 3 uzatubwire uko urugamba rw'umwuka rurwanwa n'uburyoueutsinda rutaguhitanye cg ngo rukubeho akarande
@user-oi4oz9ud6z
@user-oi4oz9ud6z 9 ай бұрын
Ako pamphi tubwire haruwundimuntu Uzi umezute nka kavamahanga
@BugenimanaEric
@BugenimanaEric 9 ай бұрын
Paphile Imana iguhe umugisha kubwibibiganiro ukoranye na Kavamahanga icyambere naragikurikiranye niki turikumwe
@fracencienyirahamenyimana8983
@fracencienyirahamenyimana8983 3 ай бұрын
Pamfile wacuuu, Yesu agiye kugenda, yavuzeko umwuka wera adusigiye azadukoresha ibiruta ibyo Yesu yakoze, azatubwira n ibyo atatubwiye! Abagore rero, ntimubitindeho cyaane, biri mubyo umwuka wera azakora bidasanzwe.
@clarissebatamuriza7157
@clarissebatamuriza7157 9 ай бұрын
Muraho ibyo akubwira nukuri yaje kumudugudu wacu umuhaanuzi arahanura ahita amubwira ibyo yavugaga mundimi
@bestherkajax9010
@bestherkajax9010 9 ай бұрын
Waba maman pasteur ugashyigikira umuhamagaro wumutware wawe ariko byo Pasteur wumugore wapi pe ,Imana ibahe umugisha nongeye kunguka ubwenge bwijambo 😍
@oliveuwi5048
@oliveuwi5048 9 ай бұрын
Pamphile nukuri Imana izaguhembere igikorwa cyiza wadukoreye cyo kutuzanira uyu Mukozi wayo utavangiye ndahiriwe ko azarandura byose kuri twe
@musabepis1374
@musabepis1374 9 ай бұрын
Pamphile Imana ikugenderere ukumenyeshe ko Imana yimika abagore bakaba abashumba nanjye mfite iryo sezerano kdi ntibeshya
@bimenyimanaange8137
@bimenyimanaange8137 9 ай бұрын
Ese Imana ijya yivuguruza. Igihe Yesu yatoranya intumwa ese ko itashizemo abagore nuko batari bahari? Yakubwiye ko iryo ari ihishurwa ry'abadayimoni. Abagore bemerewe imirimo yose yo mw'itorero keretse ubushumba. Ahubwo ba maso
@josek4964
@josek4964 9 ай бұрын
Umushumba ukenewe nuyu ufite impano yo kumenya ibihishwe ufite urukundo rwo kuragira kuragira umukumbi ndafashijwe cyane
@theonestenyirishema2475
@theonestenyirishema2475 9 ай бұрын
Imana iguhe Umugisha,ubu butumwa burakenewe,bica Agasuzuguro abantu basuzugura Imana,bakihana kuko Imbaraga zayo ziba zamanutse zigasobanura ibintu.
@ayijac7740
@ayijac7740 9 ай бұрын
Abana be n' Abantu ayoboye barahirwa,
@theonestenyirigira
@theonestenyirigira 9 ай бұрын
Kavamahanga umuturanyi wacu turagukuna cyane kandi turakwemera.
@Godisgood-vz4lf
@Godisgood-vz4lf 9 ай бұрын
Narintegereje iki kiganiro gikurikira 🙏🙏, Imana iguhe umugisha pe.
@fidesngendakumana8911
@fidesngendakumana8911 9 ай бұрын
Murakoze bakozi b Imana. Ubu ni ubwenge bw Imana mudusangije!
@nsabimanaemmanuel7375
@nsabimanaemmanuel7375 9 ай бұрын
Mukozi w'Imana ndagukunze cyane Imana iguhe umugisha mwinshi kubwumurimo wayo ukora neza Imana izakugororera cyane
@ngirimanajacques
@ngirimanajacques 9 ай бұрын
Imana ikeneye Abakozi balèze nkuyu Mugabo.Amena
@felicienmugemana8353
@felicienmugemana8353 9 ай бұрын
Yewe Imana irahambaye ariko nanjye mumfashe guse nga Imana impe umwuka wera
@mariedianenirere-dr3ti
@mariedianenirere-dr3ti 9 ай бұрын
Imana Ishimwe cyaneee kubwuyu mukozi w'Imana. Aramfashijeeeee cyaneee. Muzamugarure rwose
@HAFAHATV
@HAFAHATV 9 ай бұрын
Yewe imana izaguhe ingororano ukora umurimo mwiza
@mukabasingadeborah7780
@mukabasingadeborah7780 9 ай бұрын
Wahamagawe n'Imana rwose komereza aho uzagororerwa
@shematv9129
@shematv9129 9 ай бұрын
Wow dukeneye abashumba nk'aba kweli .Imana Ishoborabyose imukomereze ibihe byiza natwe ibiduhe
@coucou1246
@coucou1246 9 ай бұрын
Uyu musaza naramukunze cyane!
@uwamahorochristine6254
@uwamahorochristine6254 9 ай бұрын
Ooooh uyumugabo arimo umwuka wImana nukuntu avuga wumva uryohewe hahirwa abantu abereye umwalimu pe
@genestekwizerimana7816
@genestekwizerimana7816 9 ай бұрын
Nukuri nukuri pe!umengo yoguma atuganirizaaaa tugakomeza kwiyumvira ukugira neza kw'Imana.
@ayijac7740
@ayijac7740 9 ай бұрын
Nanjye munsabire kabs, Mpishurirwe Imana byukuri.
@bagenisolange7892
@bagenisolange7892 9 ай бұрын
Amena nukuri ndafashijwe lmana ikomeze igukomereze impano
@user-rk2em7nr6w
@user-rk2em7nr6w 4 ай бұрын
Yesu ashimwe. Nitwa jack. Ndabinginze. Munsengere. Yesu ampekunesha. Icyaha cyubusambanyi. . Ampe kukireka Burundu
@alexiskubwimana8854
@alexiskubwimana8854 9 ай бұрын
Imana y'amahoro ibahe umugisha mwinshi mwese bavandimwe!! Imana ntibura uko ibigenza kuko abagabo banze, irabashoboye ku buryo itabakoresha icyo ishatse no mu gihe ishatse!!
@tessimbabazi6089
@tessimbabazi6089 9 ай бұрын
Ooh! Umu Papa wahuye ni Imana koko. Birashimishije kumutegeka amatwi. Murakoze Beulah
@kaligirwamarieclaire7239
@kaligirwamarieclaire7239 9 ай бұрын
Mbega umukozi w,Imana weee! Azajye ahora aza twamwigiyeho byinshi.
@mukabasingadeborah7780
@mukabasingadeborah7780 9 ай бұрын
Nukuri Yesu aguhe umugisha mwinshii kukumva binsubizami imbaraga
@OrnellaIrankunda-eg5qs
@OrnellaIrankunda-eg5qs 9 ай бұрын
Pamphile Aho rero sinkunva ngo ntamugore wumushumba ubahoo. Hama Aho rero sinzii😢
@gasagasajeanne6756
@gasagasajeanne6756 9 ай бұрын
Nubwo nd'umugore sinemera ko umugore yaba umushumba uyobora itorero rya Yesu Kristo icyo mpamya yahabwa impano y'umushumba Efs 4 :11. Ikindi baba abigisha by'ibyanditswe byera arko tuyobowe n'ijambo ry'Imana rikadutegeka ntiturijyende hejuru, ntiturivuge bunyuguti twese aho tubikura Ni muri Bible nawe usome inzandiko za Timoteyo usabe guhishurirwa na Mwuka we Wera urabimenya ikindi uretse abagore bataye ubwenge bagata inshingano zabo mwumva kuba umubyeyi +kurera abana kuva kuri 1.........+guhuza imiryango +kumenya imishinga y'urugo +ko mbona iyo twarwaye no kuryama urembye bitoroha nigute wajyerekaho no kuyobora itorero ry'Imana.. kdi Imana Imana izi yuko hariho ubwo tugira intege nkeya haribyo tudashoboye kdi mujye mwemera
@MugenziAlexis-d5f
@MugenziAlexis-d5f Ай бұрын
Irizina naryumvanye umudiyakoni wiwacu nkirumwana none ndamwiboneye ndanezerewe nikundira abantu bimana cyane lmana ikomeze ikore
@epimaquerudakubana6426
@epimaquerudakubana6426 9 ай бұрын
Uyu mugabo arimo Umwuka Wera.Pamphile rwose amenya aho abapentecote baherereye.Hari umuntu wigeze kuvugango je cherche l'homme
@Imana1.333
@Imana1.333 9 ай бұрын
Ndabashimiye cyane kurubu buhamya bwiza Imana yumwijuru Ibahumugisha kandi mbifurije kuzaba mwijuru ryabera.
@Munanachantal
@Munanachantal 9 ай бұрын
Kavamahanga w'Iwacu Yesu aguhe umugisha Kandi akomeze akwagurire imbago
@bsalomo
@bsalomo 9 ай бұрын
Amen amen amen,ubu buhamya buranyubatse!Icyubahiro kibe icyi Imana!
@mukabagabofrancoise7250
@mukabagabofrancoise7250 9 ай бұрын
Uyu niwe mushumba w umuhamagaro rwose.
@user-sq6lm5ne3h
@user-sq6lm5ne3h 5 ай бұрын
Imana ibahe imigisha ibakomereze amaboko yanyu Beulah Uwashyingiwe Turabakunda
@tendotendo4279
@tendotendo4279 9 ай бұрын
Nigeze guhabwa icyo cyanditswe mbonyakazi nakoreraga abagabo badakijijwe bo muri UN ntamukobwa wabasohokeraga mu nzu bataryamanye nawe ariko narabatekeraga nkabasasira nkakorisuku ukagirango ntibambona ngo isega izabananumwana wintama bijya bibaho abantu Bose bibazagukomba muriyo nzu
@ntezimanajean3742
@ntezimanajean3742 9 ай бұрын
Urakoze Mukozi w'Imana
@musoneramerveille1414
@musoneramerveille1414 9 ай бұрын
Kuki se mu ijambo ry'Imana hari ahavuga ngo umurozi ajye apfa
@nyiranshutiyvonne1399
@nyiranshutiyvonne1399 9 ай бұрын
Muzehe WACu ntugasaze mwitorero ❤
@alinenikuze1871
@alinenikuze1871 9 ай бұрын
turaguhaye ikaribu kandi Mukozi w'Imana.Yesu Kristo ashishikare kukugirira neza.
@bishopamaniplacide3377
@bishopamaniplacide3377 9 ай бұрын
Mwabagabomwe ndabakunze kubwo ijambo ry Imana ribarimo
@user-zb7lb8tl2s
@user-zb7lb8tl2s 9 ай бұрын
Imana ikomeze Ibanez nawe kuko wemeye kuvuga ukuri nibake bakunda intama bashumba benshi bakunda indamu komereza aho Imana Ibane nawe n,abawe amahoro Amen
@alexiskubwimana8854
@alexiskubwimana8854 9 ай бұрын
Nanjye Imana yankijije igicuri ikoresheje amazi yo kunywa no kuyakaraba mu mutwe! Nihabwe icyubahiro
@PeterShukuru-ep7vl
@PeterShukuru-ep7vl 9 ай бұрын
YESU aguhe umugisha tumenye byinshi kubumana bw'Imana
@denismuragizi6595
@denismuragizi6595 9 ай бұрын
Uyumugabo Kavamahanga numukozi w'Imana Kandi utuje uvuga neza cyane Kandi avuga ukuri rwose ariko Pamfiri we numwiyemezi cyane agaca nimanza cyane yigira nkaho ariwe uzibyose abandi bakaba ntabyo Bazi nyamara ibyanditswe biravuga mu 1 Abakorinto : 8 : 2_ haravugango : uwibwirako haricyo azi aba ntacyo yariyamenya ugereranije nibyo yagombye kumenya .
@uwiduhayerachel
@uwiduhayerachel 5 ай бұрын
Papa nzahora ngushimira wanyigishije gusenga IMANA izaduhurize mw'Ijuru knd Aho uri hose Umwuka uva ku Mana ukomeze kukuyobora.❤
@mutegwarabadorothy-rd9zr
@mutegwarabadorothy-rd9zr 9 ай бұрын
Yagarutse weeee imfura kavamahanga❤
@TumwizereDavid-of9zy
@TumwizereDavid-of9zy 9 ай бұрын
Uwiteka abongere umugisha bakozi bimana nukuri njewe ndikusarura mubuhamya bwawe mukoziwimana.
@SoniaUwimana-cv3lp
@SoniaUwimana-cv3lp 7 ай бұрын
Mana weee kumbi mwalimu Imana imuhe umugisha mwinshi cyaneeee ,mbashije kumirwa Imana irahambaye pe! Disi Imana nayifataga nkumwami utita kubantun
@user-gd9lx5gz6r
@user-gd9lx5gz6r 9 ай бұрын
Mwarimu urimo umwuka w'Imana kabisa
@janinenyirabuhoro877
@janinenyirabuhoro877 8 ай бұрын
Inomusi kwaribiri nakurikiye ibiganiro byanyu kwaribyombi ariko nafashijwe imana ibahumugisha
@JeanineNdayisaba-gp6eh
@JeanineNdayisaba-gp6eh 9 ай бұрын
Imana yaguhaye ubwenge,nkunda Ukuntu wirinda uburyu uvuga udaca imanza.Hagowe abo ubereye umushumba ntaco bazireguza.Imana ibandanye kubana nawe.
@barigirajeanpaul6740
@barigirajeanpaul6740 9 ай бұрын
Uyu mugabo sinamuhaga,amagambo ye yose , ni meza
@Gahugu
@Gahugu 9 ай бұрын
Jyewe nabaye umukuru w'itorero ariko ibyo gukorerwa ubugome n'abashumba nibyo pe.ISAÏ mushimira ko yabambuye ubwo bubasha bwo kwic'abakozi b'Imana urubozo,gusa nawe azajye ahemba abo afite azaba abikemuye byose
@Inzirayawetv
@Inzirayawetv 9 ай бұрын
Uyu mugabo avuze ukuri cyane rwose beshi mubakozi b’Imana usangamo amafuti menshi pe❤
@theonestenyirishema2475
@theonestenyirishema2475 9 ай бұрын
Imana iracyakora,twamamaze ubutumwa buzima nk'ubu,nubwo Iyi miryango y'Ibanga iburwanya kubera Kwerekwa n'ubuhanuzi bw'ukuri bubamo.
@christopherkalisa3613
@christopherkalisa3613 9 ай бұрын
Paphire tubarize Kavamahanga, umuntu yatandukanyirizahe iyerekwa cg ijwi ry'Imana n'iryashitani cg marayika. Murakoze
@Bidihe
@Bidihe 9 ай бұрын
Kavamahanga ni umukozi w'Imana ukorera umurimo kwitorero rya ADEPR Mbogo muzi ayobora ahitwa Mukinini
@user-vu3mm4yi8f
@user-vu3mm4yi8f 9 ай бұрын
Nukuri ndashimwe imana cane ndonse.inyishu yivyo nahora nibaza urakoze mukoze w'imana ,
@user-yq2hv2bq5j
@user-yq2hv2bq5j 9 ай бұрын
❤❤❤ nukuri kuzima kuba muri Yesu kristo biraryoshe, murampimbaye cane nukuri, Muhezagirwe caneeeeee Pamphile uzumugarukane shaho azatuganirira amakuru y,Ijuru ❤❤❤❤❤❤ nabikundiye disi muragahezagirwa❤❤
@user-fw2yc9ih6y
@user-fw2yc9ih6y 9 ай бұрын
Yesu niyamamare. Umukozi w'Imana Isumbabyose. Ndamukunda cyane, nari naramubuze cyane, yaransengeye ankuzaho umwuka w'urupfu ndongera mbaho! Uwiteka amuhe umugisha! Azamuhe amasaziro meza, azamuhe iherezo ryiza!
@precioushappy8302
@precioushappy8302 9 ай бұрын
Pastor Jye nz kubareba pe. Nibutse uko Malaika Yabwiye: " Daniel. Mukunfwa cyane", Namwe Pastor IMANA Buriya siko mu Ijuru babita ra? Kuko ibi nta handi ndabyumva.
@msrubona9622
@msrubona9622 9 ай бұрын
Yesu ashimwe , ariko mufashe kubyumva neza Deborah ko yabaye umucamanza w'abisiraheri Imana ikabyemera kandi bagatahana itsinzi ubwo kuba Pasteur ntiharigihe Imana yabishyigikira kandi ukagira umumaro , njye nta sezerano mfite nuko shaka gusobanukirwa.
@HATANGIMANAAlex-oi8ze
@HATANGIMANAAlex-oi8ze 6 ай бұрын
Umushumba wacu turagukunda,nukuri lmana iguhe umugisha kdi ikomeze ikwagure muburyo bwose
@bertinbiraro5095
@bertinbiraro5095 9 ай бұрын
Mukozi w'Imana uyu munsi usengere ababujijwe urubyaro n'imiryango bavutsemo
@rubimburajeandamascene9265
@rubimburajeandamascene9265 9 ай бұрын
Nibyo mukozi wimana urupfu rutwaye umuntu ukiri muto ruba arumujura nukwibwa Kandi iyo umuntu atabaye maso umujura aramwiba mukozi wimana igushyigikire
@musoneramerveille1414
@musoneramerveille1414 9 ай бұрын
Imana izampe kumva ijwi ryayo
@immaculeeuwimana2709
@immaculeeuwimana2709 9 ай бұрын
Abakozi b'Imana bareba indamu
@kathym3978
@kathym3978 9 ай бұрын
Ubwo buhamya bwo kurya uburozi Pastor Joseph yarabuduhaye ukuntu yabwitumye nari narabwibagiwe
@seraphineuw6044
@seraphineuw6044 9 ай бұрын
Nari ntegereje cyane part 2 mwakoze cyane nkomeje kunguka. Imana ibahe Umugisha.❤❤
@genestekwizerimana7816
@genestekwizerimana7816 9 ай бұрын
Nanje nari ndindiriye part 2 nigishika cinshi kuko mushumba aratubaka cane , Umwami Yesu Amuhezagire cane.
@user-cz4ig2re5z
@user-cz4ig2re5z 9 ай бұрын
Yesu aguhezagire cane muranyubaka cane
@mutatismutandis900
@mutatismutandis900 9 ай бұрын
Wavuze ubyubyutse ntabeshye bihura neza neza niminsi mazemo iminsi. Mperutse kumva nshaka Imana cyane nkegera imbere kd biremera mu buryo bwumwuka, ariko mbabwije ukuri ko nagiye kubona mbona namafr arisukiranya Ava ahatandukanye kd meeeenshi. Nukuri Koko ububyutse bugera kuri domain zose zubuzima Imana ikica umwaku.
@mutegwarabadorothy-rd9zr
@mutegwarabadorothy-rd9zr 9 ай бұрын
Ubundi pamphile Imana ikuturindire ikurinde gupfa uhagaze nkabagenzi bawe bamwe babanyamakuru na biyita ba pastors burukozasoni
@kamikazi845
@kamikazi845 9 ай бұрын
Uyumubyeyi naramwishyimiye kand bintera gukunda lmana imubamo🎉🎉🎉🎉🎉
@user-cj6lk6ce8r
@user-cj6lk6ce8r 9 ай бұрын
Ni gute noshikira urufunguzo rwanje ga muntu w.IMANA? Yesu yaragutoranije ivungo yawe irasobanutse, ukomeze kwibera muri ubwo bwiza bw' IMANA biraryoshe, nanje bisubizamwo imbaraga.
@gisagarajohn8509
@gisagarajohn8509 9 ай бұрын
Uyu mugabo afite ukuri kandi ubwo afite ukuri afite Umwuka wera w’ Imana kuko Umwuka ntabwo aba ahanutu hatari ukuri!
@clarisseniyomubyeyi263
@clarisseniyomubyeyi263 9 ай бұрын
God bless 🙏🙏 you our wise man
@GODWINYESU-qg9pe
@GODWINYESU-qg9pe 9 ай бұрын
Yoooo! niwowe imana yakoresheje ngo ujyane umwana wanjye mwijuru?😢😢 Ohhh! JESUS😢
@annekibue4866
@annekibue4866 9 ай бұрын
Mukozi w,Imana Pamphile ko mu itorero ry,iyi minsi ahibwo umunyabibazo ko abashumba batabashaka ahubwo umunyabibazo iyo bagize amahirwe wa muntu arananirwa akagenda. imana idutabare pe.
@ayijac7740
@ayijac7740 9 ай бұрын
😂
@martinmutete9580
@martinmutete9580 24 күн бұрын
Imana imuhe umugisha .nsaze ndumunya byaha naribizi🎉
@olivieryamuragiye9231
@olivieryamuragiye9231 9 ай бұрын
Imana imuhe umugisha !Iki kiganiro kiramfashije rwose ,nongeye gukumbura ;bihe byiza byo kubana n'Imana
@user-rq7qq6rr9e
@user-rq7qq6rr9e 9 ай бұрын
Urakoze Mukozi w’Immana
@janinenyirabuhoro877
@janinenyirabuhoro877 8 ай бұрын
Nukuri dukeneye abakozi bimana kawe imana izanfashe uzanvugishe nubibonera umwanya
@MunezeroUwase-ib4bo
@MunezeroUwase-ib4bo 9 ай бұрын
Imana ibahe umugisha bakozi b Imana
@nizidiyimanajanvierearc2097
@nizidiyimanajanvierearc2097 9 ай бұрын
Amen Halleluiah Imana ihimbazwe cane mukozi wimana muranyigishije cane kuko harigihe kenshi dusrngera ibantu tutabajije kristo impamvu zatumye ico kibazo , Pamphi imana ikomeze iyo chanel yawe ❤❤
@marietumusabe8040
@marietumusabe8040 9 ай бұрын
Iki kiganiro kiralyoshye, lmana ishimwe iturwanilira intambara nyinshi 😊
@mivomivqo1893
@mivomivqo1893 9 ай бұрын
Ndafashijwe Yesu Abahumugisha
@peninanindagije9761
@peninanindagije9761 9 ай бұрын
Muhuze Imana ikuzigame umbere umuvyey i
Dr.Kambanda/Ingaruka Kuri Kagame warenze Kubihano Bya US na EU/RDF Yasenyutse/RIB n'Ububasha Muri SM
East Africa Daily-Jean Paul Turayishimye
Рет қаралды 2,3 М.
So Cute 🥰
00:17
dednahype
Рет қаралды 44 МЛН
Running With Bigger And Bigger Feastables
00:17
MrBeast
Рет қаралды 196 МЛН
Incredible Dog Rescues Kittens from Bus - Inspiring Story #shorts
00:18
Fabiosa Best Lifehacks
Рет қаралды 34 МЛН
SPONGEBOB POWER-UPS IN BRAWL STARS!!!
08:35
Brawl Stars
Рет қаралды 24 МЛН
Khav Khav tau tug poj nyav 09/07/2024
59:21
Koosloos_Ulias Channel
Рет қаралды 10 М.
So Cute 🥰
00:17
dednahype
Рет қаралды 44 МЛН