Рет қаралды 58,056
Ubu ni Ubuhamya busharira bwa Dusengiyumva, Samuel uvuka i Ntongwe , warokotse Jenoside ku myaka 13, ariko ababyeyi ndetse n'abavandimwe be bose bakaba barishwe batemaguwe, ndetse nawe akaba yari agiye kwicwa ,akarokorwa n'umubyeyi wamuhunganye, yageze ku cyobo bari bagiye kumujugunyamo nyuma yo kumwica.
Ubu buhamya Dusengiyumva yabutanze mu rweho rwo Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, azirikana ababyeyi n'abavandimwe be batakomezanyije urugendo kuri iyi si, ndetse no gusigasira amateka y'Ubugome bwakorewe Abatutsi i Ntongwe kugira ngo hato butazasubira ukundi.