Mama yishwe atemaguwe, ajugunywa mu cyobo ahetse bucura bw'iwacu: Ubuhamya bwa Dusengiyumva Samuel

  Рет қаралды 58,056

Kigali Today

Kigali Today

Күн бұрын

Ubu ni Ubuhamya busharira bwa Dusengiyumva, Samuel uvuka i Ntongwe , warokotse Jenoside ku myaka 13, ariko ababyeyi ndetse n'abavandimwe be bose bakaba barishwe batemaguwe, ndetse nawe akaba yari agiye kwicwa ,akarokorwa n'umubyeyi wamuhunganye, yageze ku cyobo bari bagiye kumujugunyamo nyuma yo kumwica.
Ubu buhamya Dusengiyumva yabutanze mu rweho rwo Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, azirikana ababyeyi n'abavandimwe be batakomezanyije urugendo kuri iyi si, ndetse no gusigasira amateka y'Ubugome bwakorewe Abatutsi i Ntongwe kugira ngo hato butazasubira ukundi.

Пікірлер: 73
@laetitialetty6860
@laetitialetty6860 3 жыл бұрын
Samuel komera sha! wararurwanye wabaye umugabo muri secondaire ndakwibuka i Save-Mariste . Warasetsaga cyane, ntanuwari kumenya ibiri mumutima! Très courageux, kandi ukagira amanota meza, waharwanye kigabo, kandi komeza uzabaho nkuko Imana yabishatse!!
@KamikaziLiberat
@KamikaziLiberat 4 ай бұрын
Ihangane twibuke twiyubaka
@venantieuwishyaka6498
@venantieuwishyaka6498 4 жыл бұрын
Impore Sam mwana wacu, nifatanije nawe kwibuka umuryango wawe mwiza, umurage wa Silas na Martha wanteye ishyaka ryo gukorera Imana. Impore Shami ryashibutse mw' ishavu!!! 🙏🙏🙏💕💕💕
@imnotgoinganywhere1034
@imnotgoinganywhere1034 4 жыл бұрын
Imana ishimwe kuba warasigaye umuryango ntiwazima, kd uhumure nturi wenyine.
@uwimanaredempta2372
@uwimanaredempta2372 4 ай бұрын
Impore Mubyeyi. Imana yo mu ijuru iba hafi y'imitima imenetse ikomeze ikube hafi. Abacu twakundaga tuzongera kubonana.
@samuelsebanani7214
@samuelsebanani7214 4 жыл бұрын
Ihangane muvandimwe Sam twarababajwe bikomeye cyane nibuka Imvuzo nahabwaga aho nari nihishe gusa Imana yo mwijuru azakore ibishoboka iduhuze nabacu
@nellyniyongira4918
@nellyniyongira4918 3 жыл бұрын
Ariko mwabantu mwe aba bahutu Bari bafite appetit ingana ite kuburyo umuntu Arya undi imyama akayotsa rwose akarya,uwo bitaga umwanzi barahindukiye barotsa bararya hummm
@monameyahve3060
@monameyahve3060 3 жыл бұрын
Barya inyama zabantu, kugira ikinya kibashiremo Bakore neza gutsemba abantu
@alicesafari8998
@alicesafari8998 3 жыл бұрын
Ariko Nyagasani abobantu baribisimba!! Mbura ico mvuga birarenze ubwenge😭😭😭ariko uwomuryango wazize ubusa nabandi benshi Imana yarabakiriye. Nawe nukomere hari Imana mwijuru. Ndihanganishije abantu bose bahuye nakokaga. Abicanyi ntamahoro bazagira nabo. Kwica ibiremwa muntu bataremye
@oliviapromisekabatesi4456
@oliviapromisekabatesi4456 3 жыл бұрын
Heartbreaking indeed!! Keep strong, Sam! May your entire family keep resting with Angels in Heaven!
@majido-ms7or
@majido-ms7or 4 жыл бұрын
Sha wihangane kubyagushikiye, ariko ubuhamya bwawe biboneka ko abarundi ubafitiye haine, wahuye nibintu bitoroshe ariko nakubwira ko abarundi atari bose bakoze Nabi kuko bigaragara, ko umurundi muhuye nikibazo
@immaculeemukamugema284
@immaculeemukamugema284 4 жыл бұрын
Nyagasani wa muhungu we warakomeretse bikomeye cyane IMANA niyo yakomora inguma zose kubura numwe muvukana wa sigaye unyibukije Umwuzukuru wa data wacu nawe yasigaye wenyine mubana 9 arokoka arumwe 😱
@kekeuuu4757
@kekeuuu4757 4 жыл бұрын
Impore hagarara kigabo Abahutu baraduhemukiye Ariko Imana yaberetse yuko ubugambi wohutsemba abatuti Itawemera
@user-gr7jk4vc7f
@user-gr7jk4vc7f 4 ай бұрын
Isezerano Imana iha abakomoka ku bayikireye rizakwomeho🖐️
@MugishaDavidPeter-ql4cu
@MugishaDavidPeter-ql4cu 8 ай бұрын
Dusengyiyumva Sam nukuri wagyirango uri mukuru wangye neza urasa namukuru wangye witwaga Olivier 😢😢😭😭 Imana igukomeze taata
@julieruthhirwa4402
@julieruthhirwa4402 3 жыл бұрын
Imana ikube hafi nk'uko yabigenje. i wacu si ino aha. i cawu ni mu ijuru ku babyizera. komera
@rehematuwubuliza1472
@rehematuwubuliza1472 2 жыл бұрын
Komera komera, lmana igufiteho umugambi mwiza, kuba uvuga amateka y'intambara udategwa, urintwari pe!!
@umulisadiane9874
@umulisadiane9874 4 жыл бұрын
Samy wacu komera ntibakazime wararokotse ufite umuryango waremyemo abo wabuze .Baho Ntongwe ntizazima🙏
@Olmurwanda
@Olmurwanda 4 ай бұрын
😭😭😭😭😭
@joseemimi5600
@joseemimi5600 4 ай бұрын
Unteye agahinda wa mugabo we😭 Komera wa mfura we....Imana yakurokoye Ishimwe
@nindereyeliliane5478
@nindereyeliliane5478 4 ай бұрын
❤❤❤❤❤
@justinemutamba7846
@justinemutamba7846 3 жыл бұрын
wamugabo ufite kwhangana Imana izagukomeze kugeza kwiherezo ryawe kandi izahaze kwifuza kwiza kumutima wawe
@mutezinkajoyeuse6163
@mutezinkajoyeuse6163 3 жыл бұрын
Ariko abahutu mana!!!!!!Ihangane tuzabasanga
@salkitunduurintwariidasanz3015
@salkitunduurintwariidasanz3015 2 жыл бұрын
Imana Nyagasani ikomeze kuguha ubutwari. Urinteari rwosi!
@APOTEREWUMUNIGA
@APOTEREWUMUNIGA 4 ай бұрын
Oooooh!!! Pole mwana wamama
@angenire40
@angenire40 4 жыл бұрын
Impore muvandimwe
@Catlife06
@Catlife06 4 ай бұрын
Ubu koko Imana nabo izabaha kujya mw'ijuru? Koko!!!
@clairemukomereuwamwezi7197
@clairemukomereuwamwezi7197 4 ай бұрын
Imana ikurinde cyane, komera
@yvonnegahimakazi564
@yvonnegahimakazi564 4 ай бұрын
😭😭😭😭😭😭 Hari ubwo umuntu abura icyo arenzaho usibye kwumva agahinda karenze😢😢😢
@MugishaDavidPeter-ql4cu
@MugishaDavidPeter-ql4cu 8 ай бұрын
Komera my brother Sam warashibutse Kandi uzabaho neza
@Olmurwanda
@Olmurwanda 4 ай бұрын
Mana birenze ubwenge bw'umuntu
@MugishaDavidPeter-ql4cu
@MugishaDavidPeter-ql4cu 8 ай бұрын
Dusengyimana Sam nukuri duhuje ubuhamya bumwe nangye nasigaye ngyenyine muri family yabantu 10 ndumva ngukunze kyane Kandi urasa namukuru wangye witwaga Olivier
@Carole1279
@Carole1279 3 жыл бұрын
Imana iguhe amahoro nukwakira ivyabaye !
@theogenegakwaya6406
@theogenegakwaya6406 3 жыл бұрын
Impore muvandimwe iwacu kumayaga ntibazazima twararokotse turi amashami yashibutse
@komeinnocent7993
@komeinnocent7993 9 ай бұрын
Stay strong indeed.
@MugiranezaBen
@MugiranezaBen 4 ай бұрын
Uwiteka yakoze ibikomey muvandimwe komer
@jackynyirasafari1905
@jackynyirasafari1905 3 жыл бұрын
HUmura muvandimwe ntituzazima
@rosaliebiniga5543
@rosaliebiniga5543 4 ай бұрын
Komera mama wawe ndamuzi Marthe size Kabgayi twariganye nuko jye nahunze1973
@mukamuligohyacentha5765
@mukamuligohyacentha5765 4 ай бұрын
Nanjye aho nari ndi hari hafi aho nari nahungiye ahari hafi ya musamu sha byari birenze
@wanostra171
@wanostra171 3 жыл бұрын
Ikimbabaza nuko nanone zagarutse zirimo kudusonga Zitubwira amagambo yo kwishongora
@sandrineniyonkuru4883
@sandrineniyonkuru4883 3 жыл бұрын
Sha birababaj canee ukomeze kwihangana
@annygandin161
@annygandin161 3 жыл бұрын
Ayiweeeee bira babaje weeee.komera komera ntibizongera.
@wanostra171
@wanostra171 3 жыл бұрын
Komera muvandi nanjye ninkuko byagenze ariko twihangane
@jeanneumuraza2723
@jeanneumuraza2723 3 жыл бұрын
Samy komera kandi abacu bari mwijuru
@berwacom8787
@berwacom8787 2 жыл бұрын
Komera Mfura y i Rwanda iriya mihirimbiri yatwiciye abantu nta mahirwe izagira mu buzima isigaje izicwa n umuvumo n agahinda.
@FunnyChickens-bj8hm
@FunnyChickens-bj8hm 5 ай бұрын
Ubugome buragwira
@d.r.5350
@d.r.5350 3 жыл бұрын
Turagukomeje muvandi. Ntibizasubira.
@mukamuligohyacentha5765
@mukamuligohyacentha5765 4 ай бұрын
Nanjye impore ndakwibuka kuri ESA Gikondo muri D.A none Nyagasani akugejeje ku bifuzwa nanjye nkuri inyuma uranyoboye natwe udusabire turacyari aho satani ashaka encore impore bambe
@estherhope600
@estherhope600 2 жыл бұрын
Ihangane sha nange uhuhamya bwawe burandijije
@samuelkamali445
@samuelkamali445 3 жыл бұрын
Be strong Sam
@irakizapatience2788
@irakizapatience2788 3 жыл бұрын
Imanga ntimarira imana
@HategekimanaIlizaOlga
@HategekimanaIlizaOlga 4 ай бұрын
Hi Ok
@shyaka-xu5cv
@shyaka-xu5cv 4 ай бұрын
None ubu uri mayor ka city 🎉🎉🎉🎉
@user-mj8kk4qb2l
@user-mj8kk4qb2l 4 ай бұрын
Sam lmana ishimwe ko wabaye umugabo kndi washibutse kndi nkukunda ntakuzi arko imigisha izakomeze yiyingere kndi munshingano zawe uzabe intwali
@liberathanishimwe3110
@liberathanishimwe3110 Жыл бұрын
Ibibintu byabaye ntaravuka ariko bavandi iyo mbyumvise numva ikintu kumutima nkumva hari byinshi nabaza imana gusa abagiye ntitwabagarura ariko aho bari bumve kotubazirikana iteka ryose kdi bakomeze kuruhukira mumahoro
@ruhumurizaseth1008
@ruhumurizaseth1008 3 жыл бұрын
Komera Muvandimwe1
@bisigandeemmanuel5108
@bisigandeemmanuel5108 4 ай бұрын
Komera Mayor.
@samoramachelsms3798
@samoramachelsms3798 2 жыл бұрын
Turabubona ubutwari Inkotanyi zagize muri mwebwe HE president Paul kagame kuko kuva mubohoye igihugu mugahagarika Genocide yakorewe abatutsi1994 ubu Rwanda niyambere muri Africa iyagatandatu kwisi mwisuku numutekano no kurwanya covid19 🙏🇷🇼
@nyirandarindari2877
@nyirandarindari2877 4 жыл бұрын
Sam impore muvandimwe ntibazazima twararokotse
@mukamwizamediatrice4408
@mukamwizamediatrice4408 4 ай бұрын
Ayiweee mbega ibihe😢 gusa Imana ishimwe ko warokotse kd ukaba warashibutse andi Mashami.
@kanyanadaphy6896
@kanyanadaphy6896 3 жыл бұрын
Impore😭
@hakuzimanlui6528
@hakuzimanlui6528 3 жыл бұрын
Samu mwana wamama ihangane e
@nyirasabimanarewonsiya1128
@nyirasabimanarewonsiya1128 2 жыл бұрын
😭😭😭😭😭😭😭😭
@turibamweali8661
@turibamweali8661 4 жыл бұрын
Ntibyari byoroshye nukwihangana
@mfelicien4461
@mfelicien4461 4 жыл бұрын
Yuuuu nukuripe imana nigitangazarwose yarakozekukurokora.nibura abicanyibagebunvako niburantapfiragushira urijwiryumuryangowawe.
@justinemukesharugo996
@justinemukesharugo996 4 жыл бұрын
Hoya mama ntiwaneshejwe .ntacyo warufite gukora. Ihangane Uwiteka azi impanvu yagusize
@justinemukesharugo996
@justinemukesharugo996 4 жыл бұрын
Ayiwee ndayibutze Rwankuba. Yooo
@justinemukesharugo996
@justinemukesharugo996 4 жыл бұрын
Ariko nabona numéro yawe gute ko izo nzira zose naziciyemo.
@justinemukesharugo996
@justinemukesharugo996 4 жыл бұрын
Yesu weeeeee.
@ntivuguruzwatheogene2077
@ntivuguruzwatheogene2077 2 жыл бұрын
Ff
@majido-ms7or
@majido-ms7or 4 жыл бұрын
Kandi ngo barya les foie Sha bakora ikibi kindi ariko ntabantu barya rwose Samuel gusa abarundi ubafitiye inzika nini kabisa
@venantieuwishyaka6498
@venantieuwishyaka6498 4 жыл бұрын
Imyijima n' imitima barabiriye bavuga ko barimo kurya amabanga y' inkotanyi. Kuvuga ibyabaye ntaho bihuriye no kwangana...ukuri rimwe na rimwe kurababaza, nawe wihangane.
@marieroseirakoze528
@marieroseirakoze528 3 жыл бұрын
Ishire mu kibanza ciwe nawe wabagirira inzika
GTA 5 vs GTA San Andreas Doctors🥼🚑
00:57
Xzit Thamer
Рет қаралды 25 МЛН
مسبح السرير #قصير
00:19
سكتشات وحركات
Рет қаралды 11 МЛН
КТО ЛЮБИТ ГРИБЫ?? #shorts
00:24
Паша Осадчий
Рет қаралды 4,3 МЛН
Мы сделали гигантские сухарики!  #большаяеда
00:44
UBUHAMYA bw'Umututsi warokoye Abatutsi: " HABARUGIRA w'i Bugesera"
1:18:12
ITONDERE IBI NIBA UTWITE! IBINTU 5 wakora utwite bikagira INGARUKA ku MWANA utwite.Nutritionist Leah
52:48
DORE ibizakubaho nukoresha CHIA SEEDS Buri munsi! Amara, amagufwa, ubwonko BYOSE BIZAGUSHIMIRA!
10:48
GTA 5 vs GTA San Andreas Doctors🥼🚑
00:57
Xzit Thamer
Рет қаралды 25 МЛН