Рет қаралды 4,680
Zaburi 100:2-5
Mukorere Uwiteka munezerewe, Muze mu maso ye muririmba.
Mumenye yuko Uwiteka ari we Mana, Ni we waturemye natwe turi abe, Turi ubwoko bwe, Turi intama zo mu cyanya cye.
Mwinjire mu marembo ye mushima, No mu bikari bye muhimbaza, Mumushime, musingize izina rye.
Kuko Uwiteka ari mwiza, Imbabazi ze zihoraho iteka ryose, Umurava we uhoraho ibihe byose.