Рет қаралды 155
Matayo 24:36
36. “Ariko uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine.
37. Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba,
38. kuko nk’uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge,
39. ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.
40. Icyo gihe abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare,
41. abagore babiri bazaba basya ku rusyo, umwe azajyanwa undi asigare.
42. “Nuko mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho.
43.Ariko ibi mubimenye, iyaba nyir’urugo yari amenye igicuku umujura azaziramo yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye.
44. Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.