Рет қаралды 1,367
1 ABAMI 13
1. Bukeye haza umuntu w’Imana avuye i Buyuda, aza i Beteli azanywe n’ijambo ry’Imana. Ubwo Yerobowamu yari ahagaze ku gicaniro yosa imibavu.
2. Atera hejuru avugira kuri icyo gicaniro ijambo ry’Imana ati “Wa gicaniro we, wa gicaniro we, Uwiteka avuze atya ngo ‘Mu nzu ya Dawidi hazavuka umwana witwa Yosiya, nuko kuri wowe ni ho azatambira abatambyi bo mu ngoro bajya bakoserezaho imibavu, kandi kuri wowe ni ho bazatwikira amagufwa y’abantu.’ ”
3. Uwo munsi yerekana ikimenyetso cyabyo ati “Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka atanze. Iki gicaniro kiri busadukemo kabiri, ivu ryacyo riseseke.”
4. Nuko Umwami Yerobowamu amaze kumva uko uwo muntu w’Imana avugiye ku gicaniro cy’i Beteli, amutunga ukuboko ahagaze ku gicaniro, aravuga ati “Nimumufate.” Uwo mwanya ukuboko yari amutunze kuranyunyuka, bituma adashobora kukugarura.
5. Igicaniro na cyo gisadukamo kabiri ivu ryacyo riraseseka, nk’uko ikimenyetso uwo muntu w’Imana yatanze cyari kiri, agiheshejwe n’ijambo ry’Imana.
6. Umwami abwira uwo muntu w’Imana ati “Inginga Uwiteka Imana yawe, unsabire ukuboko kwanjye gukire.” Nuko uwo muntu w’Imana yinginga Uwiteka, ukuboko k’umwami kurakira gusubira uko kwari kuri.
7. Umwami abwira uwo muntu w’Imana ati “Ngwino tujyane mu rugo uruhuke kandi nkugororere.”
8. Uwo muntu w’Imana abwira umwami ati “Naho wampa igice cya kabiri cy’ibintu byo mu nzu yawe, ntabwo twajyana iwawe. Sindira ino, kandi simpanywa n’amazi,
9. kuko ari ko ijambo ry’Uwiteka ryanyihanangirije ngo ‘Ntugire icyo urya ntunywe n’amazi, kandi ntusubize inzira yakuzanye.’ ”
10. Nuko aragenda asubiza indi nzira, ntiyasubiza iyamuzanye ajya i Beteli.
18. Na we aramubwira ati “Nanjye ndi umuhanuzi nkawe, kandi marayika utumwe n’Uwiteka avuganye nanjye ati ‘Jya kumugarura umujyane iwawe, arye kandi anywe.’ ” Ariko yaramubeshyaga.
19. Nuko asubirayo na we, bageze iwe ararya aranywa.
20. Bacyicaye ku meza, ijambo ry’Uwiteka riza kuri uwo muhanuzi wamugaruye.
21. Atera hejuru abwira uwo muntu w’Imana waturutse i Buyuda ati “Umva uko Uwiteka avuze ati ‘Ubwo wanze kumvira ijambo ry’Uwiteka, ntiwitondere itegeko Uwiteka Imana yawe igutegetse,
22. ariko ukagaruka, ukarīra aho yakubujije, ukahanywera kandi yarabi kubujije, nuko rero umurambo wawe ntuzagera mu gituro cya ba sogokuruza.’ ”