🔴LIVE_ISANZURE_01_08_2024: NI IKI KIHISHE MU GUFUNGA INSENGERO? AMAKURU AKOME KUGARUKWAHO MU

  Рет қаралды 2,898

Bwiza TV

Bwiza TV

Күн бұрын

Ushaka kutuvugisha , gutanga ikiganiro cg ufite inkuru idasanzwe, wahamagara kuri telefone : 0788554010 Kanda ako kamenyetso k'umutuku kanditseho '''SUBSCRIBE'' ndetse na ''LIKE'' ukomeze kujya ubona ibiganiro byacu n'inkuru zitandukanye.

Пікірлер: 1
@nditunzelouis3952
@nditunzelouis3952 2 ай бұрын
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rufite mu nshingano amadini n’amatorero, Dr Usta Kayitesi, yahishuye ko bari barahaye abanyamadini igihe gihagije cyo gutunganya insengero, kuko zari gufungwa umwaka ushize mu kwezi kwa Nzeri. Avuga ko itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere harimo kuba ifite ubuzimagatozi, kuzuza ibyangombwa bisabwa n’ubuyobozi bwa Leta aho abayobozi b’amadini basabwa kuba bafite ubumenyi mu masomo ya tewolojiya. Yabwiye TNT ko insengero zigomba kuba zifite isuku, zikorera ahantu hizewe kandi heza. Mu bisabwa kugira ngo urusengero rwongere gufungurwa rukomeze gukora, hari ibikoresho bisaka ibinyabiziga n’abantu, bikareba niba batinjiranye ibisasu cyangwa ibindi bintu bishobora kwifashishwa n’abagizi ba nabi, kizimyamoto n’utwuma tuburira abantu mu gihe hagiye kubaho inkongi, ndetse n’uburyo bukumira urusaku. Ingingo irimo ikomeye ishobora gusiga inyinshi zifunzwe ni uko zisabwa kuba zikorera ku buso bwa 1/2 cya Hegitari ni umuvuga ’5000sqm’ nibura. Mu biri gusabwa, hanakajijwe n’umutekano aho insengero zisabwa kujya zisaka abazinjiramo ndetse zikanashyirwamo camera. "Ahantu hose hahurira abantu benshi bari hamwe, bitegetswe ko abo bantu bagomba gusakwa, n’ibinyabiziga bihinjiye bigasakwa nk’uko bikorwa mu nyubako za Leta n’amazu (manini) y’ubucuruzi. Ibyo bintu rero bisabwa, ni biriya byuma unyuramo bikareba niba nta cyuma umuntu yitwaje, niba ari ikofi irimo urwembe, urushinge cyangwa ikindi umuntu yakwitwaza, ariko ibaze nawe uramutse ubonye umuntu ufite icyuma mu rusengero, ubwo waba ugisenze!" Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga aganira na Kigali Today. Ku gukumira urusaku rw’imizindaro, ibicurangisho n’amajwi y’abantu mu rusengero, yasabye ko ibyo byose nta muntu uri hanze yarwo ugomba kubyumva, bityo urusengero rugomba gushyirwamo ibirinda urusaku (soundproof). Amabwiriza ya RGB yo muri 2019, asaba ko urusengero rugomba kugira ubuhumekero buhagije, atari ahantu h’imfungane. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko ibikoresho byo kuzimya umuriro (kizimyamoto), na byo bigomba kuba bihari, birimo ifu yabugenewe kandi itararengeje igihe, hamwe n’abahanga mu gukoresha izo kizimyamoto babyigiye. Mu byumba birimo intsinga nyinshi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga (servers) ho hagomba kugira kizimyamoto zikoresha (automatic), ku buryo ako gakoresho ngo kumva hagiye kwaduka inkongi kagaturika gasohora imyotsi n’imyuka izimya wa muriro. Urusengero kandi rugomba kugira utwuma tumenya ko hari inkongi igiye kuba, fire&smoke detector, tukaba tubasha kuburira abantu bagasohoka mu gihe humvikanye impumuro y’umwotsi n’ibindi bintu binuka. Abari mu rusengero kandi bagomba kugira imbuga ngari (assembly area) hanze bahungiramo mu gihe hari ikirubayemo imbere, hakaba hagizwe n’amapave iyo ari urusengero rwo mu mujyi cyangwa hari ubusitani butoshye ku nsengero zo mu cyaro. Kugira ngo abantu basohoke bose vuba bishoboka batabyigana, birasaba ko urusengero rugira imiryango migari kandi myinshi, nk’uko ACP Rutikanga yakomeje asaba abifuza ko urusengero rwabo rwongera gufungurwa, niba rwafunzwe kubera iyo mpamvu. Mu nkuru ducyesha Kigali Today, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko mu gihe kizimyamoto zije kuzimya inkongi y’umuriro, zigomba gusanga ku rusengero hari amazi ahagije zifashisha mu gihe ayo zazanye ashize zitararangiza icyazizanye. Mu bindi urusengero rusabwa kuba rwujuje nk’uko biteganywa mu Itegeko n’amabwiriza bigenga imiryango ishingiye ku myemerere, harimo kuba urusengero ruri ku rwego rwa Paruwasi rugomba kuyoborwa n’umuntu ufite impamyabumenyi yo ku rwego rwa rwa Kaminuza mu bijyanye n’Iyobokamana.
НИКИТА ПОДСТАВИЛ ДЖОНИ 😡
01:00
HOOOTDOGS
Рет қаралды 2,6 МЛН
Я сделала самое маленькое в мире мороженое!
00:43
Кушать Хочу
Рет қаралды 4,8 МЛН
Бенчик, пора купаться! 🛁 #бенчик #арти #симбочка
00:34
Симбочка Пимпочка
Рет қаралды 3,5 МЛН
Sigma baby, you've conquered soap! 😲😮‍💨 LeoNata family #shorts
00:37
MUHANGA : UMUKOZI WA SACCO YASOHOWE MU KAZI KU GAHATO
4:00
TV1 Rwanda
Рет қаралды 91 М.
НИКИТА ПОДСТАВИЛ ДЖОНИ 😡
01:00
HOOOTDOGS
Рет қаралды 2,6 МЛН