Рет қаралды 61,101
N̶̶̶d̶̶̶u̶̶̶t̶̶̶a̶̶̶k̶̶̶a̶̶̶m̶̶̶b̶̶̶i̶̶̶y̶̶̶e̶̶̶ ̶ ̶i̶m̶p̶u̶h̶w̶e̶ ̶w̶e̶e̶e̶ *NDI UTAKAMBIYE impuhwe weee
N̶d̶u̶t̶a̶k̶a̶m̶b̶i̶y̶e̶ ̶i̶m̶p̶u̶h̶w̶e̶ NDI UTAKAMBIYE IMPUHWE*
Mu nzira ikomeye y'ubu buzima
Ndi umunyamahanga urabibona
Ndashaka ubuhungiro bw'amahoro
Ushobora kuncumbikira se,
Mugiraneza wizanye
Ndiho ubuzima bw'ubufindo,
Mu gicumbi cy'ububabare.
Sinakinisha weee, sinakinisha
Gusubira iwacu mvuye mpunga
Ngo ntava aho ninanura
Hagati... y'ababisha.
Ushobora kuncumbikira se,
Mugiraneza wizanye
Ndiho ubuzima bw'ubufindo,
Mu gicumbi cy'ububabare.
Iyooo...nibutse ibyiza nahoranye
Ubu mpora mpangayikiye
Nigabiza ubwihebe, nkalirira mu mutima...
Ushobora kuncumbikira se
Mugiraneza wizanye
Ndiho ubuzima bw'ubufindo,
Mu gicumbi cy'ububabare.
Mu gihe ngitegereje amaherezo
Y'ibihe by'ubuzima bwanjye bwose
Nzaba inziramakemwa
Wenda ahari igihe kimwe
Nzugama amakuba...
Mu gihe ngitegereje amaherezo
Y'ibihe by'ubuzima bwanjye bwose
Nzaba inziramakemwa
Wenda ahari igihe kimwe
Nzugama amakuba...
Ushobora kuncumbikira se,
Mugiraneza wizanye
Ndiho ubuzima bw'ubufindo,
Mu gicumbi cy'ububabare.
Ndiho ubuzima bw'ubufindo,
Mu gicumbi cy'ububabare.
Ndiho ubuzima bw'ubufindo,
Mu gicumbi cy'ububabare.
(Mu gicumbi cy'ububabare ~ Alexis Kagame, Rwanda)