Mu Myaka 10 Mbana n'Umugabo Nishimye 1 Gusa😭Umugabo Yamfataga kungufu || Akankubita Ntwite

  Рет қаралды 42,136

ROSE TV SHOW

ROSE TV SHOW

3 жыл бұрын

#0786329622 Muhamagare #MamanPrince #RoseTVShow ni urubuga rwawe nanjye ngo tuganire ku buzima by'umwihariko ku ngingo z'imibanire y'abantu. Mu muryango ndetse no mu buzima busanzwe. Twibanda ku biganiro by'ubuhamya n'ibitekerezo by'abatumirwa mu kubaka #Imibanire iganisha ku #UmuryangoMwiza. Twibanda kandi ku biganiro byo #Guteka kuko burya imibanire myiza ihera ku mirire myiza! Niba wifuza kuvugana natwe, kuduha inyunganizi ku makuru tubagezaho cyangwa ukaba ufite ubuhamya wifuza gusangiza Abanyarwanda waduhamagara kuri +250782742950

Пікірлер: 223
@ROSETVSHOW
@ROSETVSHOW 3 жыл бұрын
0786329622 Maman Prince wamuvugisha
@edmondirakiza6261
@edmondirakiza6261 Жыл бұрын
Rose wibagiwe kubwire umutumirwa ko asaneza nkunda iyo ubibwira abantu
@alicenneza
@alicenneza 3 жыл бұрын
Nsigaye mbona abantu benshi bafite imitima ibabaye cyane
@nirabikarigodelive9017
@nirabikarigodelive9017 3 жыл бұрын
Mwabamama mwe muhura nibi bibazo sibyiza ko mubyara abana bo kubona umubabaro, gute akubwira ko atagushaka ukabyara uwakabiri nuwagatatu. Gusa wihangane Hari lmana irengera abadafite ikurengera.
@hitamungujeandamascene5710
@hitamungujeandamascene5710 3 жыл бұрын
GODELI MBANJE KUGUSUHUZA ! WIMUBAZA NGO KUKI YABYARANYE NAWE ABANA 2,3...BURYA BACA UMUGANI NGO AKAZARUSHYA UMUKOBWA BARAGENDANA,KANDI UKO UZABA NTAHO KUJYA N'ICYO MUZAHURA NTIMURANA URAZINDUKA KIKAZINDUKA WAKERERERWA KIGAKERERERWA MUGAHURA ! UZI UKUNTU UMUGORE MUBI W'ISHYANO WAZONZE UMUGABO ABYARAGURA ?UPFA KUMUKORAHO GUSA INDA IKABA IGIYEMO UKISANGA MUBYARANYE NYANDWI NA NYAMINANI KANDI MU MIGURUKO! ICYO AVUZE KINYUBATSE NI UKO YAFASHE ICYEMEZO CYO KUNAMBIRA ABANA BE ,GUSA JYE SINDI IMFUBYI ARIKO MU RUSHAKO 85% Y'IBYO AVUZE NI IBINTU BYANGE WAGIRANGO NI JYE URI KUVUGA .N'UMUGABO MUBI NAWE NI UKO ARAKUZONGA YATAHA YAGASOMYE AKABA AGUKWIKIYE INDA MU GIHE UKIRI KWIJUJUTA AKABA AKONGEYE INDI UNDI ATARANA CUKA !
@raissafabien4285
@raissafabien4285 3 жыл бұрын
@@hitamungujeandamascene5710 yoooo impor mama
@hitamungujeandamascene5710
@hitamungujeandamascene5710 3 жыл бұрын
@@raissafabien4285 murakoze kumpa pole ! nageze aho ntuka Imana nyishinja kunyanga ,ariko nyuma nasanze narayifudikiye nyisaba imbabazi n'ubu ni imiguruko ariko Imana yampaye akazi keza ku buryo mu mwaka mbonana nawe nka 2 gusa 1
@justinenkurunziza3084
@justinenkurunziza3084 3 жыл бұрын
Merci Rose TV! Guha ijambo Abo bakenyezi bituma mugabanya ibikorere vyabo! Highly appreciated!
@eveeva9185
@eveeva9185 3 жыл бұрын
Imana iguhoze kandi iguhumurize maama. Ikimbabaje n'uko iyo nyamaswa igarutse , wayakira
@Bianca-vo6yg
@Bianca-vo6yg 3 жыл бұрын
Ihangane Mom . aho isigeze nukucana maremare babyeyi nuryubana numuntu ukabona arimo kugutesa kumwana wa 1akageza 2atarisubiraho uryufunga kongera kumubyarira kuko urakomeza ukamubyarira wageza muri 5 cg hejuru yabo agahita aguta ugasanga kubarera wenyine biragucanze Eeehh abumva bumvise shuii aho is' igeze birikudusaba gukura amarido mumaso shuiii. Pole
@bellab1924
@bellab1924 3 жыл бұрын
Ikindi kibazo nuko abagore usanga abenshi ntakazi bigirira batunzwe n'abagabo. Iyo agutaye uba inzererezi.Numva ibintu byo gucungira kubagabo ari risk.niyo ataguta ashobora gupfa.
@Bianca-vo6yg
@Bianca-vo6yg 3 жыл бұрын
@@bellab1924 uvuzukuri p, iwacu mu Rwanda igistinagore ntiturahaguruka ngotwumveko tugomba gukora niyowabutarize umuntu nukuri siyabura icyakora guhora uteze burikinwe kumuntu nibi cyane . iyuvuye Mu Rwanda niho uhita ubona ukuntu abagore bohanze hafi yabose bakubara cyane . ntagasuzuguro kabazaho kd bakabyara bacye . bashoboye kurera nabana niyo ababyeyi batandukana batabaho nabi kuberako mama wabo ntabakibaye inzererezi arabarera da. Nuguhaguruka ntakwicara niyowabutarize wakora ubucuruzi butandukanye cg imyuga . ahokwicara ukabyarara muri 90ihagushiriraho shuii.nta vision p nugucana Kumasi babyeyi kurira bigomba guhagarara ngumugabo yantaye nantanye abana 5,6,7,10 oya ducane kumaso
@abelsabin3693
@abelsabin3693 3 жыл бұрын
Ubuzima bwa couple buragoye kugirango ubashe cg wemeze koko ko uwo mubano yagufashe Ku ngufu. Bibaho biranashoboka rwose. Ariko icyo kintu nfikoramo kdi mu bihugu byateye imbere. N'a n'ubu kubyemeza biragoye. Inshuro nyinshi umugabo aryamana n'umugore Bose babishaka ni nk'eshatu Ku ijana. Buri wese akenshi abikora ntabyo ashaka mais pour le plaisir de l'autre. Niyo mpamvu sexualité muri couple itagomba kuba tabou. Ni ukuganira. Cya gihe ntabyo ushaka wumva ko mugenzi wawe ari kugufata Ku ngufu, burya hari igihe Nawe muri WE ntabyo yashakaga ahubwo ari plaisir yawe yari ashyize imbere. Donc, biragoye.
@hitamungujeandamascene5710
@hitamungujeandamascene5710 3 жыл бұрын
IBYO GUFATA KUNGUFU UWO MWASHAKANYE JYE SIMBYEMERA AHUBWO ICYO NZI NI UKO HABAHO GUHIMANA !ESE UMUGORE MWASHAKANYE IYO AFASHE UBWE BURIRI AKAMARA UMWAKA ABA WENYINE KANDI UTAMWANZE URI UMUGABO AKAKWIMA UBURENGANZIRA BWAWE NKA NYIR'URUGO KO ABAGABO BO BADAFATWA KUNGUFU BYO BYITWA BITE ?
@odettekabaya6268
@odettekabaya6268 3 жыл бұрын
Pole sana Maman Prince kandi courage. Nonese ko mwashakanye byemewe n' amategeko, akaba yarataye urugo ugomba kumurega bakamutegeka gutunga abana be cyane ko afite akazi kamuhemba buri kwezi. Ubundi agomba kuguha divorce mukagabana umutungu afite en deux niba mwarakoze ivanga mutungo. Wiyambaze abanyamategeko nibigo now Haguruka bagufasha. Bonne chance
@umulingarwandan6358
@umulingarwandan6358 3 жыл бұрын
Oooh 🥲🥲🥲🥲Mama humura shenge mukobwa mwiza🌹❤️
@floridauwizeye9388
@floridauwizeye9388 3 жыл бұрын
Rose iyo nkuru uzayisangize Mutesi buriya yarakaje abamwumvaga.ngaho umvs inzira y umusaraba xaverina yanyuzemo.
@mukaruberwafrancine7977
@mukaruberwafrancine7977 3 жыл бұрын
Ihangane mubyeyi,ubwo butwari nurukundo rw'akibyeyi wagiriye abana bawe Imana izaguhoza.
@phionahmugisha9899
@phionahmugisha9899 3 жыл бұрын
Sha,wabuze uguhana,warikuba waritabaye ugifite umwana umwe,arumwana nawe kweri
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Ndakurikirana cane ibiganiro vya Rose TV Show kuko kenshi biba ari ibiganiro vyabagore nabagabo bahuye ningorane nyinshi cane bababaye. Ndabagirira cane impuhwe ngatanga ibitekerezo vyanje vyobafasha.
@inampayanoevelyne9121
@inampayanoevelyne9121 3 жыл бұрын
Uzosenge caane kandi uririmbe indirimbo z'Imana bizokuruhura mumutima
@floridauwizeye9388
@floridauwizeye9388 3 жыл бұрын
Nakureke yabaye ikigwari papa wawe.gusa yesu azakurengera.
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Ntakwemera ko umugabo ugukunita ukanamusaba ikigongwe kubintu utakoze. Aca noneho akwifatira. agukunise uca uhamagara police. Ntakurondera gupfa ntakurondera kwiyahura. Nukurondera kubaho ukikunda ukishima. Ntiyagitwaye se akuzi
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Ababona ko Mu Rwanda hakenewe bcp de psychologues que des journalistes kugira bakize ibikomere vyababaye muburyo bwose kandi baberekeze i munzira yokwiyakira nokwiyumva neza nogusa neza nukumenya uburyo bwogushakisha nukwikunda.. nimumpe like.
@hitamungujeandamascene5710
@hitamungujeandamascene5710 3 жыл бұрын
NTA CYO BIMAZE ! UMUTI W'IBANGA NI UKUZIGAMA.
@gracesafi9791
@gracesafi9791 3 жыл бұрын
Pole
@dudabotte5246
@dudabotte5246 3 жыл бұрын
Urambabaje cyaneee kuko Ibuye ryagaragaye ntiryica Ibuye. Umugabo akuwbiyeko atagushaka akagukorera byos byoseeeee bibi😢😢😢 uti Najya hehe?? Ukageraho ubyara 3?Ubwose umugabo nkuwo umufungurira amaguru gute? Yeweee ubuzima sumugaboooo mugihe ufite amaboko namaguru yawe wa aho kandi neza
@kaneezajustin5363
@kaneezajustin5363 3 жыл бұрын
Ohhh poree😭😭💔💔Imana ikiza ibikomere nshuti ikomore🙏🙏
@solangnyinawinka872
@solangnyinawinka872 3 жыл бұрын
Warashavuye mama. Nyinawumuntu arakomeye humurashenge
@mireiamoreno3182
@mireiamoreno3182 3 жыл бұрын
Yooo ndabona umeze nkumucristo , ndakugira inama yo gusenga cyane, yesu wenyine niwe uzagutabara, kuko yakubwiye ngo musezerane kubera ko ya gukundaga, ariko iyo satani abonye ibyiza ahagurukira kubyica, bivuze ngo ntabwo wari kubakana mukaso, iyo gini mukaso, mureke nawe yarabyaye, kandi akebo ugereyemo mweneso nawe niko kakugeraho mamawe Yesu cristo agutabare
@nibigiraassina9656
@nibigiraassina9656 3 жыл бұрын
Polesana ndugu
@judithumuhoza2283
@judithumuhoza2283 3 жыл бұрын
Muzaduhe no ye, kandi ihangane Imana niyo byose
@mugishad9669
@mugishad9669 3 жыл бұрын
Ndababaye😭😭😭bantu murenganya abana babandi muzababazwa
@lydhiafataki1489
@lydhiafataki1489 3 жыл бұрын
Ndifuza no zuyu mu mama ngire icyo namufasha
@mbabazisarah1296
@mbabazisarah1296 Жыл бұрын
😭😭😭😭😭😭 Mbega agahinda imana ijye ibabarira abagabo bafata nabi abagore babo
@mugishasabil2072
@mugishasabil2072 3 жыл бұрын
Impore mubyeyi
@clementinekaranga3416
@clementinekaranga3416 3 жыл бұрын
Humura Ma'am urintwari kandi warakoze kwihambira kubana bawe
@mugishad9669
@mugishad9669 3 жыл бұрын
Ariko ajye muri onapo abadamu tugomba kwirwsnaho abana nibezaariko ntakubyaragura
@thereseuwimana7433
@thereseuwimana7433 3 жыл бұрын
Imana muri kumwe.
@NeneRwanda
@NeneRwanda 3 жыл бұрын
Ihangane mama 😪 wifuza gusobanukirwa ibijyanye n ubuzima bwo mumutwe,imibereho myiza n'imibanire, andika Nene Rwanda kuri KZbin. Ndakwizeza ko uzahakura ubumenyi buzahindura uko ubona ubuzima
@muteterisymphrose6525
@muteterisymphrose6525 3 жыл бұрын
Kuki abagabo baharara Koko naho uwo uvuga ngo abagore Ni indaya abagabo nimwe muzibagira Kandi Imana izababaza ubugingo bwabagore mubabaza
@margaretdeguzman668
@margaretdeguzman668 3 жыл бұрын
Njyewe abagabo basigaye bashisha gushika naho numva umutwe umeneka
@guzutoni5346
@guzutoni5346 3 жыл бұрын
Impore mubyeyi, Inama nagira abadamu mubona ingo zanyu bitameze neza mujye muba muhagaritse kubyara kuko nyuma abana ni wowe bagora kandi abana barahashavurira.🤨
@mugishamadelene3988
@mugishamadelene3988 3 жыл бұрын
Eg niyihangane biragoye
@magigikundiro3113
@magigikundiro3113 3 жыл бұрын
Biragoye iyo ubana numugabo ntibikunda ntumenya uko bigenda
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Gute umugabo aguofukamisha ukavyemera tabaza iruka mubaturanyi mubagenzi bazi ibibazo vyawe.
@ujoli8642
@ujoli8642 3 жыл бұрын
Ihangane arikope abagorebihambirakubagabo mwica ejo hezahanyu ntago aribyizakubahowanzwe
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Umugabo arinda akwirukana ngo nyagukunda ntanakugaburire nabana ntabiteho ntakamaro kokumwihambira nukuraba ahuja ukamuvako utarasiga nubuzima kubera umugabo. Abagabo nibenshi ushobora nokuzoronka undi uvyifashemwo neza.
@isimbielogieuse1943
@isimbielogieuse1943 3 жыл бұрын
Rose ndagukunda♥️♥️
@ROSETVSHOW
@ROSETVSHOW 3 жыл бұрын
Urakoze Cyane Isimbi😍😍😍
@alinenzibonera5104
@alinenzibonera5104 3 жыл бұрын
Mwizina ryayesu uyunumugabo bwokoki pole mama imanaa nisewipfubyi uzabaho agahinda wagize kazashira imanaa izaguhoza amarira
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Za ufata nakanya ushiramwo indirimbo utambe nabana bawe wibagirwe imibabaro. Bavuga ngo Imana ifasha uwifashije. Uyomugabo ntiyarakeneye abana. Ntabakunda kandi naho uzobana numugabo ntamugabo ukugirira ubuzima naho ubana numugabo urishakira ubuzima ukarondera uko ubaho nabana bawe gusa ntugumahooo ngo umugabo niwe uzogutunga agushakire nivyo urya. ntanubwo abagabo bakunda umugore uguma wicayeee uramwereka ko nawe ufise amaboko uzi gushakisha. Urondera abagenzi bakakubera incuti. Ukamwereka ko utari mumibabaro mwiiinshi kuburyo uvuga ngo ugomba uniyahure uba umufashije noneho.
@udushyatvone8893
@udushyatvone8893 3 жыл бұрын
Mbega igikoko cy'umugabo bavandimwe
@nakizajolie7005
@nakizajolie7005 3 жыл бұрын
Ihangane mwizawanje
@uwingeneyedevotha8980
@uwingeneyedevotha8980 3 жыл бұрын
Nukuri ihangane mama imana irakuzi komera
@kamikazi6161
@kamikazi6161 3 жыл бұрын
Mbega urugo ......
@bellab1924
@bellab1924 3 жыл бұрын
Yagusabye kumuva imbere ufite umwana umwe umwihambiraho kubera umwana urangije ubyarana nawe abandi babiri uhitamo kuruhana batatu.kandi iyo uhitamo kuruhana umwe byari kuruta. Ntiyigeze akubuza kujya muri ONAPO!Ariko koko nubwo wababaye wumva nta ruhare na ruto wabigizemo!Abagore duce ubwenge ntabwo twaremewe kuruha😢😢😢😢😢😢Nahisemo kubyara abana babiri abo mbona nzabasha kurera no mugihe umugabo azaba yampindutse kuko ngo nyina ubabyara ni umwe
@riberakdany2373
@riberakdany2373 Жыл бұрын
si byiza kuvugira ku muntu gutya , kuko yamwihambiriyeho agira ngo ahari yahinduka si uko yabihisemo kubyarrira muri biriya bibazo , no kwihangana birakenerwa muri ubu buzima . Mubye komera usenge Imana ahari kurira kwararira umuntu nijoro ariko bwacya impundu zikavuga , senga IMANA ntuzasambane IMANA izaca inzira iguhe guseka.
@ntwalipascaline5742
@ntwalipascaline5742 Жыл бұрын
Dany@ndafashijwe kunama nziza umuhaye
@vm-qo1jr
@vm-qo1jr Жыл бұрын
Ubuse byaringombwa ko umubwira ayamagambo Bella B.? Nacyaneko atabasha gusubiza ibihe inyuma ngo akosore iryo kosa? Ese urabizi ko ubwo bumenyi bwo kuboneza urubyaro Uzi niba yarabufite? Hanyuma ngo wabyaye abo uzabasha kurera niyo yagusiga! Yewe ucyambara umwambaro w'intambara ngo atabare ntakwiye kwirata nkuwukuramo atabarutse! Ni benshi bari bafite ubushobozi bwo kurera bwaciye mumyanya y'intoki hanyuma se wagizengo harumubyeyi wahisemo gusiga abana be? burya isi ntisakaye simbikwifurije ariko ntiwarukwiye kuvugira kumuntu gutrya nacyane ko ntacyo byahindura iryo kosa umushinja ntirizakosorwa. Hanyuma UTI ubabyara ni umwe ? Harya buriya mwe muri bamiseke igoroye? Ubu uwajya kuvuga ibyabagore byo wasanga muri ba malaika? Abagabo babi babaho n'abeza babaho kimwe nuko nabagore beza babaho n'ababi bakabaho.
@bellab1924
@bellab1924 Жыл бұрын
@@vm-qo1jr Kuba byararangiye ntibimbuza kumubwira ukuri kugirango nejo ubuzima bugenze neza qzirinde gusubira muri erreur yakoze.Kenshi dukunda kubwira abantu ibyo amatwi yabo ashaka kumva ariko ntacyo bifasha,ukuri kuratoneka ukuntu ariko wakwigiramo. Nabyaye abo mbasha kurera oui,Cyeretse Imana ibigennye ukundi.Nta kibi mubwiye ahubwo wowe wakabije kubyegereza umutima
@vm-qo1jr
@vm-qo1jr Жыл бұрын
@@bellab1924 hari kimwe twemeranya ho nabyegereje umutima cyane wowe biraboneka ko wahisemo kumukanda ntakinya! Ariko reka nkuko wavuzeko ukuri kuryana reka nanjye nkubwire ukundi kwirata ko wabyaye abo ubashije kurera ni benshi twavutse muzibashije kuturera nyamara ntitugire amahirwe yo kubagumana ugirango wowe hari contract wagiranye n'Imana ko byose bizahora Ari byiza iyaguhaye niyo yimye abandi muvandi ! Cyakora Imana izabikurinde kuko biragaragara ko utazi ko muri iyisi ibintu bihinduka ibyo wiringiraga bigashira umubiri ukaguhinduka cyangwa ibindi tutateganyije mubuzima! Naho kubana bo nubwo Ari benshi wamugani ikibazo wibajije UTI wababyaye ...! Umwana yaba impanuka kubabyeyi ariko ntiyaba impanuka kumana so kuva barageze kw'isi bitagisubiye inyuma bazakura kubwimbaraga ze cyangwa kuzabagiraneza ndumuhamya ko ntakure cyane habaho Imana itakura umuntu ariko ntano hejurucyane umuntu yagera ngo ye kuzibona yasubiye hasi byose bigenwa n'Imana. Burya ndibaza ko iryo kosa umushinja ingaruka zaryo arizi kurusha undi wese icyo ntekwrezako yaracyeneye nabamukomeza nabamuha courage yo gukomeza ubuzima si abamwibutsa ko yakoze amakosa muhahise he!
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Ndi number one muma commentaires
@kamikazi6161
@kamikazi6161 3 жыл бұрын
Ibigabo by' ubu we...ababafite bararira ...abatabafite bararushye, ingo z' ubu weeee
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Gute uvyara nubwambere utamubashije uyomugambi yakubwije ukuri uwana nuwe ariko ntiyaragambiriye kumuvyara kuko umugabo apfa kubikora kuko abishaka apana ko ashaka umwana. Umugore niwe ushaka gutwita canke ntatwite kuko niwe witaho abana nayo umugabo ntanezwe abana bamuha Ama stress umugabo nyakunda stress n'a responsabilité. Rero muricogihe kuryamana séparément canke ukagura agakingirizo azoza yambara mubikoze canke ukaja kwamuganga ukavyiganira muganga kugira wifungishe canke aguhe ama pilules. Abana bararyoha ariko ubavyara ufise ubushobozi bwokubarera nivyo ubaha unabambika. Ibinure umugabo wawe atanguye guhinduka nkuko uca uhagarika gusubira kuvyarana nawe gushika Aho soit azohinduka canke ukazoronka undi mugabo uzobandanya uvyarako akanagufasha kurera.
@Bettynow
@Bettynow 3 жыл бұрын
Icyombona cyo nuko abantu bashize bahagaze😭kuko ubuhamya bwose nubwabagore bazengerejwe nurushako ndetse nuburyo bakuze ugasanga nayo arintandaro zingombi 🤷🏻‍♀️. Gusa harinama numva abantu bakangurirwa niba ubona byanze why wakomeza kubyarana nuwo muntu koko🤦‍♀️😭buriya ukowaruhana umwana umwe siko waruhana 3… ikindi erega abagore natwe turashoboye wabaho kd neza uwomugabo adahari😏 ese koharibwo anapfa kd ubuzima bugakomeza. Ntago umuntu yagakwiye kwihambira murugo kugeza naho uhavana ibikomere byumubiri numutima🤷🏻‍♀️, bagore muhumuke mumenye uburenganzira bwanyu kd nokwishakamo ubushobozi setu✍️
@truthkingdom8372
@truthkingdom8372 3 жыл бұрын
Ikica abantu ni ukwemera gushaka byo gushaka gusa kuko baba bibwirako ari ukwihesha agaciro bigatuma rero bemera gushakana n ubonetse wese ngo kuko gusa ari umugore cg ari umugabo nyamara abantu bagiye biha agaciro ubwabo bakamenyeko ugomba kwemera gusa umuntu iyo ubonako muhuje ibintu by ingenzi n intumbero ibyo ni inkomoko n intumbero y aho mushaka kugana iyo hari na kimwe kiburamo muri ibyo uramureka kuko birutwa no kuba wenyine ntawe ukuzanaho umutwaro kuko bimaze kugaragara ko abantu Bose babihiwe n urushako ni uko bashakanye birengagije kimwe muri ibyo bibiri. naho rero abantu bamenyeko gushaka atari ipeti ry icyubahiro ahubwo ari umushinga ukwiye kujyamo abantu babyizeho bakiga ku miryango bagiye gushakamo kuko burya abanyabwenge baravuze ngo hashakana imiryango ntihashakana abantu babiri gusa kuko urugo si urwa 2 gusa nkuko abubu bivugisha burya habaho ibihe byinshi cyane imiryango iseruka ikahababera kuko ntawigira burya ntuzakore ikosa ryo kujya aho udashyigikiwe n umuryango uyu mwana biragaragara ko byapfiriye kuri nyina washatse aho adashyigikiwe bityo kwa nyina no kwa se ntibigeze baba umwe babyeyi mbere yo gushaka mujye mutekereza ku bana muzabyara mutekerezeko hari n igihe wapfa ukavaho naho rero imiryango abantu bashakamo nicyo kintu cya mbere bagomba kwitaho kuko ntago umwana ashobora kuba uw umuryango mu gihe washatse aho batagushaka rero ntuzibeshye ushaka mu muryango batagushaka cg umuryango wawe udashaka kuko uzaba ugiye kuzana mu isi abana uzaba uteje ibibazo ibyo rero birutwa no kureka gushaka ukifatira akana k imfubyi ukakarera usibyeko burya nta nkweto ibura iyayo gusa ikica abantu ni ukujya mu nkweto zitari izabo.
@mbabazifiston3748
@mbabazifiston3748 3 жыл бұрын
Rose ndagukunda kandi ngukurikirana kenshi gusa bwira uwo mumama ngo ntamvura idahita twamubona gute
@ROSETVSHOW
@ROSETVSHOW 3 жыл бұрын
@@mbabazifiston3748 Urakoze Cyane Mbabazi💓Sha Nazishyizeho
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Umugabo akubanue inzoka nawe ucika inzoka. Akubanye intambwe nawe ucika intambwe mugahangana. Umwereke ko utamutinya kandi kugira kubandi bagore uko nabo babigenza
@muhimpundusandra2106
@muhimpundusandra2106 3 жыл бұрын
Uranryoheyeeee🥰🥰🥰🥰🥰🥰
@zawadivanessa6775
@zawadivanessa6775 3 жыл бұрын
Ihangane mubyeyi
@ugiriwubuntuanna3489
@ugiriwubuntuanna3489 3 жыл бұрын
ihangane ariko ibibintubyokwizirika kubagabo kwabagore baba nya Rwanda bizatuma mupfa imburagihe mugemufata umwanyamwitekerezeho kuko murubwobuzima jyutekereza uti apfuye nanjye napfa? nusanga nyuma yogupfakwe ubuzima bwakomeza ufate umwanzuro utararuha mubwonko kuko nyuma yibikomere bikomeye gutyo kwiyacyira birakugora ugasangawaheranywe nagahinda gusa Imana irengere abantu barimukagankako biranzepe
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Bagore mwe ntimuze mwipfuza gupfa kandi atarimwe mwiremye. Kuki muba mushaka kwiyambura ubuzima mufise nabana bakeneye kurerwa mwiyishe muba mufashije abansi nanyu ivyo yashaka gushikako .ahubwo nukubereka ko ataco bibabwiye ivyo babakorera
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Mwari kugabura Hama ugashakisha ivyawe muvyo muba mwagabuye
@zawadivanessa6775
@zawadivanessa6775 3 жыл бұрын
Kuki nkizo ngegera zabagabo batazifunga koko
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Ntushobora kwihanhana kwubaka mugihe umugabo atagushaka akubwira ngo nugende. Mugihe buhorobuhoro uravyiga kugira urabe iyuja kuko nokukwuca yokwica kuko abagabo ntamutima bagira bafise umurima wigikoko
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Mwaragize mariage rero ufise droit yuko mu partagea amatungo yiwe namahera yiwe nukuja kubisaba. Se kuki umugabo wawe yashaka ko abiwanyu aribo bagufasha kandi ariwe yakuronhoye niwe yagomba kugufasha.
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Bavuga ngo mugiswahiri ukipendeza utajipenda na utapendeka
@bestillmysoul5357
@bestillmysoul5357 3 жыл бұрын
Mwabagabo mwe ibigwari iyomurebye ubuhamya nkubu mwifata gute?
@vavabeni5217
@vavabeni5217 3 жыл бұрын
Ntasoni bagira!
@tetegentille1887
@tetegentille1887 3 жыл бұрын
Ni mbwa gusa Sha bihorere
@christinengabire7848
@christinengabire7848 3 жыл бұрын
Ibi se barabyumva bene abo reka daaa
@nyiramuhireuzamukunda2610
@nyiramuhireuzamukunda2610 3 жыл бұрын
Wamubyeyi ndakumva
@turatsinzejanepher1223
@turatsinzejanepher1223 3 жыл бұрын
@rose, uyu mudamu twamubona gute?
@ugiriwubuntuanna3489
@ugiriwubuntuanna3489 3 жыл бұрын
Arikose nkuwo policy yamurekuye ishingiyekuki ntamategeko ahanabenabobantu ntayabaho? ngewe birandenga benenkibi uwo yagombaga gukatirwa kuko iryo nihohotera rikabije yakoreye uymubyeyi
@gaudiacyuri6200
@gaudiacyuri6200 3 жыл бұрын
Hello Rose tanga numero zuwo mudamu kugirango hagize ugira umutima wokumufasha amubone
@uwimanajeanclaude4378
@uwimanajeanclaude4378 3 жыл бұрын
Mbega Rosa courage
@reginaleemutima5530
@reginaleemutima5530 3 жыл бұрын
Uduhe numero ze!
@alinenzibonera5104
@alinenzibonera5104 3 жыл бұрын
Unteyagahinda wamubyeyiwe ihangane iminsi mike uzavugamashimwe imanayakoze
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Udafise Aho uri ira loua umurima ukarima ibizigutunga nabana bawe
@umwizerwalaila66
@umwizerwalaila66 3 жыл бұрын
Imana ikurengere gusa birababaje🙈njye numva aba conselors or aba pastors bagomba guhaguruka kuko birarenze muri iyi minsi ufungura youtube nakindi uhabona uretse amarira gusa abantu bararemerwe especialy abagore mungo?ndibaza nkatwe urubyiruko niyo tubona ibi twibaza iyo tujya niyo mpamvu bamwe batangiye ku givinga up in marriage akumva ko azabyara ntamugabo azashaka. Kd byimshii birigupfira muri za fiancaille aho abantu bari ready yubukwe ariko batari tayali yurushako benshi bariguhubuka batazi ibyo bajyiyemo numva abagore bagomba kuganirizwa bihagije kuko imana yageragezaga kuguhishurira uwo ari we kd abantu bareke kumva ko wahindura umuntu Imera ibyo umuntu akubwira Niba umugabo yifata aka kumbwira nzakwica cg se ngo singushaka aba avuga ibimurimo ahubwo woe mugore urahaguruka ugatangira gufata initiatives zuko ibintu ibyitwaramo kuko nukuri abanyeyi bari kuba selfish abana bakaba victims yibibazo.
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Ntakitamenyerwa uzamenyera kubaho atamugabo nabana bawe ushakisha. Uzoronka undi mugabo uracari muto.
@pierrenduwimana2799
@pierrenduwimana2799 3 жыл бұрын
BIRAKENEWE KO HABA AMATEGEKO AKINGIRA ABANA IYO NYINA WABO YAFUYE KUKO NKUKO MUMAZE KUVYUMVA,HENSHI MUNGO ABANA BASIGAYE KUBERA NYINA WABO YAFUYE,BA MUKASE BABAFATA NABI BIBABAJE.
@rosineviva1170
@rosineviva1170 3 жыл бұрын
Nigute wabyara umwana wambere murubu buzima uwa2 uko hakaza nuwagatatu how plz bagore tumenye ubwenge niba byarabaye kuruyu abandi mwigireho hato tutazangiza ejo heza habana
@jameseric7123
@jameseric7123 3 жыл бұрын
Nibyo peee twicwa nukutagira amahitamo no kwisuzugura
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Se abagabo ntaciza nakimwe Kiri muribo ntamutima bafise nugukubita gusa nuku viola abakobwa nabagore gusa ntaciza Kiri mubagabo. Nabagzbo bake bafise umurima. Unomusi aragukunda ejo akaguhinduka nkinzoka. Ariko bagore nugukomera mubandanye mukunda abana banyu Hama ne pas se laisser faire mukamenya gushaka mugihe abagabo banyu batabasumira mugaca akenge. Bavuga ngo uwubana namukeba ntakubita urugohe mumenye ko mubana nabatabakunda ariko mukunde abana banyu mumenye gushakisha mucuruze murime mukoresheje akenge umugabo aguhaye amahera yogusuma nuguca mumenya uko muyakoresha kuburyo hagira ayaza arasigara mubika gushika haboneke umutahe wogucuruza. Hama mureke kurira ahubwo nugukomera apana kwemera abagabo ko bakomeza kubakubita nimutabaze mwirwaneko babakubise namwe mwirwaneko muburyo bushobitse kandi mwikingire kuko iyo uzi umuntu uramenya uko umufata uramenya intege nke ziwe muramenya Aho Nabila amahera kandi iyo abagabo baborewe ntibibuka amahera bafise nuguca muprofita rero akokanya mukureyo make Hama musume ivyo murya. Nicogituma bavuga ngo urugo rwubakishwa ubwenge. Ibanez nkumuntu atagukunda uramenya uko mubana. Igikuru nuko umuntu aba akomeye. Ntakwipfuza gupfa kandi nuwutize urabaho igikuru nukubaho.
@nmnteamdknn8405
@nmnteamdknn8405 3 жыл бұрын
Oya abagabo beza barahari rwose... ababi barahari Kandi nabagore si beza bose....
@margaretdeguzman668
@margaretdeguzman668 3 жыл бұрын
Umugabo akubwiye ngo ntagushaka mubise kuko nimvira munzu simvira mugihugu uremera ugakora ikiyede ariko ikiha amahoro bana ubuse njyewe simbayeho ntamuryango ngira kandi sindeze umwana wanjye njyenyene kandi turishimye ubuzima burakomeza apana kunjya mwihambira kumuntu akanze uraheba ukabaho ubuzima bwawe
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Umugabo rero amaze kumenya konudafise umuryango aca agufata nabi kubera urukundo ruke. Umugabo uramuhusha ko atamuryango ufise. Agufata nabi akagukubuta kuko aziko ataho uja atawugutabara
@antoinettempaimana2724
@antoinettempaimana2724 3 жыл бұрын
Ego nivyo iyo udafise umuryango agufata nkuko ashaka
@nsengajeanclaude6030
@nsengajeanclaude6030 3 жыл бұрын
wihangane
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Hakenewe centre Nini pour çà Mu Rwanda kuko ababaye nibenshi caaane ifasha abibantu bahura nibibazo bidasanzwe ikabakurikirana mubuzima bwabo gushika aho baba stable mubuzima bwabo nomuribo bakiyumva bien bakanabashakira utuzi dutoduto canke bakabafasha kukarondera . Sinon usanga Afrika arukurira gusa kubera kutamenya guherekeza abari mubibazo kubera kutitaho abagowe nabari mubibazo. Nukwigisha abantu ubwabo uko bikwiyeza imbere kurima kworora gucuruza guhimba icaricocose yoshobora akagikora arugusuka aruguteka arugucuruza arukurima arugutamba arukuzunhagiza ikibuno arukubarira.. abantu bagacangamuka. Bavuga ngo ntamuntu ugira undi ubuzima apana kwama umuntu yiyumva ko yagowe ngo yipfuza gupfa oyaa nukwikunda gukunda ubuzima Hama ugashakisha muburyo bwose iyo umuntu yagowe ntasoni agira. Je ndabira akarorero kubatanzania ntamufyino uhari umugabo arashakisha numugore arashakisha kandi baracuruza cane barazi comment se débrouiller.
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Ahandi usanga indya zirirwa zitabwa abandi bakabura nakabuyi. Nukuza twibuka abantu nkabo bagafashwa icaricocose umuntu aronse agafasha.
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Warigupfuma unagurana umuntu amahera ugacuruza Hama wungutse ukazoyamusubiza. Erega urugo rwubakwa nubwenge. Atabwenge ntiwokwubaka ngo bikunde bisaba kugira namayeri menshi.
@mariamnyiramugisha8968
@mariamnyiramugisha8968 3 жыл бұрын
Sorry 😢
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Uzokwegere Aline Gahongayire azokwereke uko wokwikunda nokwibagira ibikomere vyawe nukwigira neza nukwishimisha nugusenga caaane. Nukuririmba nugutamba. Hiyo se ntama associations agurana abakene kugira bazamuke baronke nabo uko babaho Nico barya Hama bakazoyasubiza. Nawe munyamakuru umuntu akubwira ko afise nicarya nabana be ba ugira premier secours ntukaze ubumviriza gusa ba ubanza wereke abandi akarorero ubahe basi Nico bapfungura Hama gurtyo nabandi bazokurikira batange ico bafise. Hama unababwire uburyo nobigenza kugira baronke ubufasha canke uko bokwizamura atari ukubumviriza gusa. Murakoze
@umulingarwandan6358
@umulingarwandan6358 3 жыл бұрын
Niyompamvu ntagikwe nzakora, ingo ni stress nukuri
@antoinettempaimana2724
@antoinettempaimana2724 3 жыл бұрын
Ego ingo nyishi ni stress gusa
@phionahmugisha9899
@phionahmugisha9899 3 жыл бұрын
Oya hari inziza,uretse ko arinkeya
@safaricharles4996
@safaricharles4996 3 жыл бұрын
Hoya humura shenge hari inziza uzaze nguhe ubuhamya .
@bradadams3028
@bradadams3028 3 жыл бұрын
This is too much umugabo utarwaye mumutwe yicisha umugore nabana yabyaye inzara. sha abamama mukwiye kujya mwihagararaho akurebye nabi bwambere zinga ibyawe ntakubana ninyamanswa
@ndatimanaphilemon3263
@ndatimanaphilemon3263 3 жыл бұрын
Yoooo
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Muricogihe urarondera abagenzi ubwira ibibazo vyawe Hama bakagufasha ukanabishira mumasenvesho.
@antoinettempaimana2724
@antoinettempaimana2724 3 жыл бұрын
Yoo sha iyo umugabo agukubita nabagenzi barakuvako keshi nakeshi umugabo harigihe agukubita aguhora abagenzi ngo nibo bakosha iyo rero bigushi kiye ni wewe uvyimenyera humura muvyeyi nda kunva ndi mubanbere nariye inkoni zumugabo na ubu ziravyuka ndabara hiye narazinu tswe abagabo kiretse uwo lmana izompa kandi apana urya wabahanuzi ni munyereka muzozi nzokwemera ariko uwabahanuzi oyaa nararushe ubu shaka kuruhuka
@geraldinelove9497
@geraldinelove9497 3 жыл бұрын
Yo komera wihangane natwetwarihanganye turerabacu humura..uracyarimuto isengere nyagasani azagufasha gusa abagabo bazakizwe nicyonababwira ntampuhwe. Namba nukubona yirangirije ibye ibindi ntibimureba nyina naruhe sha nyagasani azabahanape kandubu nasubizwa azamugarukira urebe ibyabo
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Ufise amaboko ntabwo wokwicwa ninzara. Ushobora kuja guhingira abantu bakaguha amahera canke uburyo canke ugakora ico ushoboye muguca amafaranga.
@MAX_TVRWANDA
@MAX_TVRWANDA 3 жыл бұрын
😭
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Sinkunda umuntu urenganya undi gratuitement
@ishimwearielle9495
@ishimwearielle9495 3 жыл бұрын
Shikama usenge nyagasani arikumwe nawe
@judithumuhoza2283
@judithumuhoza2283 3 жыл бұрын
Nta no ye waduhaye
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Ngira baramuroze ivyovyose nukubitaba ko mbere mwakundanaga. Kenshi umugabo akwirukana kugira azane undi mugore wosanga yaba yibereye kuwundi mugore. Ngira nuwundi mugore wiwe wohanze yamuroze kugira muvane akwanke Hama Atwatere we kuko bikunda kubaho
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Umugabo mwagiriranye mariage ntakwirukana gurtyo bica mumategeko
@floraflora9622
@floraflora9622 3 жыл бұрын
Ifpuvyi..ntiyigeriruhuka...jendashaje..agahinda..karimukunyica...kubufpuvyi...nurushako...nukwiyakira..gusa...imana..ikazoduha..iherezo...ryiza
@ej4579
@ej4579 3 жыл бұрын
Yoooo pole mama Imana nibyose
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Abataye kuki utaja kumukuru wagatumba kumubwira ko umugabo yabasohoye mudafise Aho muja. Ukamurega ko atabagaburira. Hama bakamutegeka ko yoza abagaburira atabikize ugasubira ukamurega. Aho hose bamufata bakamufunga yagukubise wariguca uvuga ko atanabagaburira canke igiha waja kwamuganga wari kubibwira n'a muganga. Kuko ntakuntu yari kukubwira muganga ngo uze ugaburira umwana akabuyi nibindi kandi uziko atavyo woronka. Je mbona ikibazo cabagore hiyo ntibagikurikirana ngo bahane abagabo bigenda nabi Hama abagore nabana bahohotewe bagafashwa bimwe gigaragara bakaronswa nivyo barya .
@godelievemuhayangondo9313
@godelievemuhayangondo9313 3 жыл бұрын
😱😱😱😱😱😱😱😱😱😱😱😱😱😱😱😱😱😱😱😱😱😱😱😱😱😱abagabo nkaba koko
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Abagabo bakunda umugore uzi gushakisha sinon aca abina ko waje gusa Lulu consomma ki uguma wicaye gusa ataco umaze. Ntimukaje kubagabo ngo nibo bazobatunga ngo babagurire ivyo muke'eye vyose nivyo murya abagabo ninkintamnwe ninkinzoka barahinduka abagore babo nukubica bakabica nkuko umengo ntarukundo rwigeze hagati yanyu. nukujayo mukabana gusa mukavyara hama bagashakisha namwe mugashakisha kuko mugiye kubana nabagabo nukwiyumvira ko bishobora gushika bagahinduka muricogihe mugaca mubura uko mubaho nabana banyu rero. Bishitse bakabahinduka sukuguma muganya gusa nukuganya ariko mushakisha musenga kuko bavuga ngo Imana ufasha uwifashije. Abagabo bakunda abagore bazi gushakisha kandi uca ucanga banabatinya kuko ntibaba bafise iyo Babaca kuko iyo abagabo banse abagore babo baba bashaka ko babona abagore babo bagowe.
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Apana kwereka ko umugabo umutinya aca akwurirako noneho. Hari amategeko araba umugabo numugore babana bagize mariage. Mubisanzwe ko umugabo yakora yarafise amahera amategeko yari ki mwobligea kubagaburira. None hiyo ntamategeko abahooo canke?
@odilerugambwa8450
@odilerugambwa8450 3 жыл бұрын
Birababaje cyane niba afite numéro ya téléphone cyangwa se iyawe namufasha gato merci Rose ♥️
@ROSETVSHOW
@ROSETVSHOW 3 жыл бұрын
Uraho neza Odi, sha numero ye nayishyizeho aho hasi! Merci
@realandhonest5143
@realandhonest5143 3 жыл бұрын
0786329622
@inampayanoevelyne9121
@inampayanoevelyne9121 3 жыл бұрын
U,zoba ugize neza, Imana iguhezagire izosubize aho wakuye muvyeyi
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Urashakisha Hama ugaca umutekeea uburyo vyiza kuko abagabo bakunda kurya kandi neza ukamushimisha muvyo ubona akunda.
@jameseric7123
@jameseric7123 3 жыл бұрын
Uratanze comments nyinshi wamuntu weeee
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Nturabona abagore bapfakaye batunga abana babo bonyene kandi bakabishobora kubera gukoresha ubwenge?
@gloriosempinganzima3153
@gloriosempinganzima3153 3 жыл бұрын
komera maman Imana iragukunda
@SN-wb3gm
@SN-wb3gm 3 жыл бұрын
Ikindi nyakubana numugabo atabukwe mwakoze kuko munyuma araguhinduka
@jameseric7123
@jameseric7123 3 жыл бұрын
Divorce se ziba ubukwe butarabaye jyureka sha
Best KFC Homemade For My Son #cooking #shorts
00:58
BANKII
Рет қаралды 56 МЛН
100❤️
00:19
MY💝No War🤝
Рет қаралды 23 МЛН
Red❤️+Green💚=
00:38
ISSEI / いっせい
Рет қаралды 77 МЛН
Scary Teacher 3D Nick Troll Squid Game in Brush Teeth White or Black Challenge #shorts
00:47
The FAST and FURIOUS Table Hack 😱
0:29
LosWagners ENG
Рет қаралды 19 МЛН
天使妈妈拍到了什么大家吓一跳?#火影忍者 #佐助 #家庭
0:23
火影忍者一家
Рет қаралды 4,4 МЛН