Рет қаралды 17,823
Song: Akamararungu
Artist: Munyakazi Deo
Video: Bob Chris Raheem
Audio: Jimmy - Level 9 Record
LYRICS
1.Data yari Afte aka radio
Iteka gahora Ku Idirishya
Kuko Twakundaga Ikinamico
*Naho we agakunda buracyeye
Ako karadio akamararungu
2.Mama Yikundiraga Izasabwe
Iteka kahoraga Gacuranga
Mabuye yako Yari Tayiga
Nubwo twabanzaga kuyanika
*Kuko nta batiri Twagiraga
Ako karadio akamararungu
3.Rimwe njya Ku Iriba Nyakarama
Nakabonanye na Ruboneza
Wari Umuhinzi w'Ibisheke
Kimwe akigurisha ku 100
*Nikoko Nta Mukene Ugatunga
Ako karadio akamararungu.
4.Gihe Kimwe nasohotse munzu
Ndimo nihuuta nkerewe Ishuri
Ndagakoma Kitura hasi
Ndaterura Ndakanika Biranga
*Nti bayi Bayi Kamararungu
Nti mbaye uwande se Ruhinankiko.
5.Nkumbuye Kumva akamararungu
Na bya biganiro by'urusobe
Gukura amaboko mumifuka
Gutyaza ubwenge ngo ube Umugabo
*Nibwo butwari Niwo murage
Warakoze Kumpa Ibyishimo.
Akira intashyo za kamararungu we
Zinduka kare ujye kumurimo
Ejo hazaza we Tuzahakorera
Ukugana wese umusanganize Ineza
Senga Yego Kd Ukore.