Рет қаралды 64,959
Izina nyakuli ry'iyi ndilimbo ni "Imihigo yacu" benshi tuyizi ku izina rya "Ruzamenya gusoma u Rwanda rw'ejo" yumvikana kuli Radio Rwanda mu kiganiro cy'urubyiruko (hano iraririmbwa na Chorale de Kigali, 2017(?) yahimbwe muli 1985 na Padiri Charles Mudahinyuka w'i Kibungo, ali iwabo i Zaza. Uyu Mudahinyuka yahimbye n'izindi zinogeye amatwi nka ' "Impundu iwacu" (1977), "Ijuru ry'iwacu" (1979), "Mwana w'iwacu"(1979) • Mwana w'iwacu (+lyrics... . Hali n'izo yahimbiye abamuyoboraga cyangwa mu biroli byabo, twavuga nk' "Umushumba dushima" (1986), "Ngwino Mwungeli iwacu" (1993), "Twabonye Umwungeli" (2013). Hagataho n'izo gusenga birumvikana, twafata urugero nka "Ngiye gusingiza Nyiribiremwa", "Uli hano" n'izindi nyinshi. Uyu muhimbyi ukomeye, Padiri Karoli Mudahinyuka, yavukiye i Zaza muli 1952, aba umupadiri muli 1980. Yatabarutse ejobundi muli Mutarama 2018. Yadusigiye umurage mwiza.
Lyrics:
========
Nzataraka ngutaramire Mbyeyi.; yeeeehhh
Izi mpundu umpesheje amanywa ava
Nzaziguhunda birambye;
Iri jambo umpaye mu mbaga iyi
Y'imfura ziganje
Ngo barebe abo babonesheje urumuli rwera
Nzakuvuga ubudatuza.
Nzirinda kuguhemuza
Kuko numva warambyariye kuba ingenzi
Hamwe n'abandi wibarutse
Duharanire intego yawe.
Iri jambo umpaye, mfura we
Nzagutura amaliza meza
Y'ubworozi wandaze
Iri jambo umpaye, mfura we
Nzagutura umuganura
Nzakimbagirana umuganura
Nywuguhereze
N'amaboko yombi Rugira yampaye
Agirira isi yihangiye
Ngo irumbuke imbuto zikwiye.
Ubwenge wampaye,
Ubwenge wampaye si imfabusa ni impamo
Ntabwo nzabutaba ikambere,
Nzabubyaza kalijana:
Ruzamenya gusoma u Rwanda rw'ejo
Ruzafata ikaramu u Rwanda rw'ejo
Ruzatsura umubano u Rwanda rw'ejo
Ruzahuruza amahanga rwihandagaze
Ruhagaragaze ibyiza rusoze neza.
Ruzamenya gusoma u Rwanda rw'ejo
Ruzafata ikaramu u Rwanda rw'ejo
Ruzatsura umubano u Rwanda rw'ejo
Ruzahuruza amahanga rwihandagaze
Ruhagaragaze ibyiza
Rusoze neza ngo :
"Murabandamukirize, murabantahirize"
Imvugo y'iki gihe
Ngo: urubyiruko rw'ubu ruranyobeye
Tuzayihanagura pe !
Ururimo amahoro ruzirana n'umuhoro
Tuzayaharanira pe !
Ubufatanye burambye buteza imbere
Tuzabushyigikira pe !
Ngiyo imvugo bana b'u Rwanda
(banyarwanda
(banyarwanda
(mu Rwanda
Dore u Rwanda rurwanya ubwiko rugahashya ubwangwe
rurwanya ubwiko n'ubwangwe)
rurwanya ubwiko n'ubwangwe)
rurwanya ubwiko n'ubwangwe)
Ikirenge gitewe muli icyo ni umugambi uhamye
Isi yose yemeraho inzira y'amajyambere
Ngiyo imvugo bana b'u Rwanda
(banyarwanda
(banyarwanda
(mu Rwanda
Dore u Rwanda rurwanya ubwiko rugahashya ubwangwe
rurwanya ubwiko n'ubwangwe)
rurwanya ubwiko n'ubwangwe)
rurwanya ubwiko n'ubwangwe)
Ikirenge gitewe muli icyo ni umugambi uhamye
Isi yose yemeraho inzira y'amajyambere
N'ijuru ryumva neza rigaseka.
Ngo: mbega imvuduko y'umwihariko yamamaye ko mu rubyiruko
(Ngiyi imvuduko y'umwihariko yamamaye mu rubyiruko)
Isi ninezerwe dore abambali beza
Bararahiye ngo kuboneza iy'Umujyi si ko kuhavoma umukiro
Bararahiye ngo kuboneza iy'Umujyi si ko kuhavoma umukiro
None dore bakenyeye ngo bayijyane ejuru
Dore bambaye
Ngo bayijyane ejuru.
Mbe Rucanankubiri,
Ko userukanye ayo matwara
Urubyaro rw'icyo gihe ruzakwita nde ?
Iyeeeehhh
Ngo: mwugururiye amarembo urubyiruko
Rukaza rukimbagira nkarurwanira ishyaka
Iyeeeehhh
Ndi Rutihunza imilimo, Inyamamare
Ahubwo nzapfa aho guhemuka.
Iyeeeehhhh
Ikara- iyeeh
Mu isuka- iyeeh
Imyuga - iyeeh
Byose- iyeeh
Twese- iyeeh
Amahoro- iyeeh
Amajyambere.
Ngiyo imihigo twinikije mu gitaramo cy'abato
Ruzamenya gusoma u Rwanda rw'ejo
Ruzafata ikaramu u Rwanda rw'ejo
Ruzatsura umubano u Rwanda rw'ejo
Ruzahuruza amahanga rwihandagaze
Ruhagaragaze ibyiza rusoze neza.
Ruzamenya gusoma u Rwanda rw'ejo
Ruzafata ikaramu u Rwanda rw'ejo
Ruzatsura umubano u Rwanda rw'ejo
Ruzahuruza amahanga rwihandagaze
Ruhagaragaze ibyiza rusoze neza.
Ngiyo imihigo twinikije mu gitaramo cy'abato
Ikara- iyeeh
Mu isuka- iyeeh
Imyuga - iyeeh
Byose- iyeeh
Twese- iyeeh
Amahoro- iyeeh
Amajyambere.
Mihigo yacu, ramba,
Ramba, Ramba !
(Imihigo yacu ~ Padiri Karoli Mudahinyuka, 1985 i Zaza, Rwanda)