Рет қаралды 2,055,784
Izuba rirarenze
Ngiriya imwe y'abashumba
Inka z'iwacu ziratashye
Abiriwe iyo barinyakura
Ab'imuhira barihanagura
Icyuya mu gahanga
Dore umunsi uragiye
Icyuya mu gahanga
Umunsi urashize.
Ukwezi kuracanye
Inyenyeli nazo ziraje
Ikamba ryazo rirazisaga
Rirasabagira ku ijuru ry'iwanyu
Ngo ikirere cy'iwacu ni ko kabyino
Ngaho se jya mu nzu,
Dore imbeho ni yose
Genda ufate agapira,
Ukinge mu gatuza
Ibitotsi ni byinshi
Urugendo na rwo ni rwose
Uyu munsi sinkikubonye
Fata iyo nzira
Imwe yo mu nzozi
Duhurire iyo mu mpinga y'imisozi
Iwabo w'abatashye
Aho dukura abana
Mu mpeta y'umubano
Ni ibanga rya gihanga
Nkundira ngukunde
Nzabone icyo nkubwira
Kizagukura amahwa mu nda
Ibimbuza ni byinshi
Sinshoboye kuza
Wowe umanuke dore ukwezi kuraka
Uze nkuganirire
Uragenda wishimye
Nanjye kandi ubwanjye, ndaba nshize agahinda.
Niba uje ntumbone
Umbabarire mugenzi
Ntabwo bizaba ali ukukwanga
Nawe urirebera
Iyi si iravuna
Tuyirukankamo dushaka kubaho
Wowe aho uli hose jya wibuka utakambe
Untambire ubishaka nanjye nige gutamba
Untambire ubishaka nanjye nige gutamba
Untambire ubishaka nanjye nige gutamba
Untambire ubishaka nanjye nige gutamba