Рет қаралды 1,993
IBYAKOZWE.12.
1. Nuko muri icyo gihe Umwami Herode afatira abo mu Itorero bamwe kubagirira nabi.
2. Yicisha Yakobo inkota, mwene se wa Yohana.
3. Abonye ko anejeje Abayuda, ariyongeza afata na Petero. Icyo gihe hari mu minsi y'imitsima idasembuwe.
4. Amaze kumufata amushyira mu nzu y'imbohe, amuha abasirikare cumi na batandatu kumurinda bane bane, agira ngo azamushyīre abantu Pasika ishize.
5. Nuko Petero arindirwa mu nzu y'imbohe, ariko ab'Itorero bagira umwete wo kumusabira ku Mana.
#gospel
#ubutumwa_bukiza