Рет қаралды 524,834
#Papi_clever
#indirimbo_zo_mu_gitabo
385: Murinzi we menyesha igihe
1Murinzi we menyesha igihe
Iwacu se n’i muhero?
At’ijoro ryijimye cyane
Buracya hanyuma
Ntukarire,ukomeze,
Nturorere kwiringira
Kugez’igihe uzagerayo
Ku muns’uhoraho
2Murwanyi we,cyo mbwira nawe
Ansubiza yitonz’ati Dore
urugamba rurashira
Guma mu ntambara
Ntubabare wihangane
wirek’imirimo yawe
tuzabona igihembo
cyiza nidutabaruka
3Ndacyabaza ibyaremwe byose
Binsubiza bitya biti:
Iyi si yacu iza gushira
Haz’ind’ihoraho
Umeny’ibyo bimenyetso
Bigaragaza kuza kwe
Kand’ibyaremwe uko bingana
Byitez’impanda ye
4Twishime mu mitima yacu
kukw’imuhira ari hafi.
Duhumure,tuzaruhuka
Tutakibabara
Ntukarire,tuzabana
Ibyago bizashiraho
Ntituzaburay’amahoro
Kwa Yesu mw’ijuru.