Рет қаралды 338,856
Umugore witwa Mukaperezida Clotilde w’imyaka 48 yasezeranye imbere y’amategeko n’umusore ukiri muto witwa Kwizera Evariste ufite imyaka 21 y’amavuko.
Kamwe mu dushya twabaye muri ubu bukwe, ni uko umukobwa wa Mukaperezida ufite imyaka 31 y’amavuko, yavuze ko adashaka ko nyina yasezerana na Kwizera Evariste ivangamutungo rusange kuko ngo imitungo afite ari iya se. Ibi byakuruye impaka ndende ahabereye aya masezerano, Mukaperezida n’umugabo we biyemeza ko nta kabuza bagomba gusezerana ivangamutungo rusange.
Mu kiganiro cyihariye ISIMBI TV twagiranye na Uwamariya Francine, umukobwa wa Mukaperezida, yaduhishuriye ko nyina amaze gutandukana n’abagabo batatu, barimo umumotari. Yavuze ko ibyo nyina yakoze ari igisebo ku muryango wabo kandi ko nubwo batarwanyije ko ashaka umugabo, asanga bidahwitse kubona umubyeyi we arongorwa n’umwana muto nka Evariste Kwizera.
Additional Footage: Ukwezi Online TV
IKIGANIRO KIRAMBUYE…