Ndayoboza (+lyrics) - Yustini MUGABO , 1998 - Rwanda

  Рет қаралды 333,157

Murage Mwiza

Murage Mwiza

Күн бұрын

Harimo amakosa, nkizerako n'abandi bazakomerezeho bakosora, nk'uko bisanzwe, murakoze**
Mpangarije mu mpinga/Naje nturuka ikantarange/Ndayoboza ku idembe/Ngo mbature imbata nyinshi
Ngo imbabura zake hose/Inzara ifate inzira iyizika/Iziko rya rubanda ryake/Rukara rwose ishyirweho iyayo.
Ndayoboza ku idembe bambe we !
Nyereka inzira igana aheza
Unampe iyabo kandi
Wowe wagize imana!
Twahinganye imigende
None ubarizwa mu ndege
Ndengera windenga
Windambirwa* ngo urampa
Mpa ku byambo, si amagambo
Nanjye ndobe ifi nkawe
Zihaze abatizihinga
Bahange ibyuzi bazi ibyiza byazo
Ndayoboza ku idembe bambe we !
Nyereka inzira igana aheza
Unampe iyabo kandi
Wowe wagize imana!
I Bweramibiri simpazi
Nzi i Rweramubiri ahubwo
Uhahira Rwerimpuga
Ahenshi batanahaga
Wagobotse izo ngorwa
Ntuhaze ibitari ngombwa
Nyereka uko ngera aho uli
Ngo ngere ikirenge mu cya Mirenge !
Ndayoboza ku idembe bambe we !
Nyereka inzira igana aheza
Unampe iyabo kandi
Wowe wagize imana!
Ndayoboza inzira-mana
Rwose ngo nzimye urwango
Nereke abimika inabi
Ko ineza ntaho yagiye
Maze mu nzira y'umutuzo
Umutindi ajyane n'umutunzi
Baganire bagana hamwe
Ni ibamba amuvane iw'abandi!
Ndayoboza ku idembe bambe we
Nyereka inzira mpunge inzara
Unampe iyabu kandi
Wowe wagize imana!
Ndayoboza ku idembe bambe we
Nyereka inzira mpunge inzara
Unampe iyabo kandi
Wowe wagize imana!
NDAYOBOZA , Justin Mugabo, Rwanda, 1998

Пікірлер: 61
@aristidetapirgapira9829
@aristidetapirgapira9829 4 жыл бұрын
Iyi ndirimbo yakagombye gucurangwa muri GRADUATION z'abanyeshuri barangije Kaminuza kuko yajya ituma byibura uzagira uko ubuzima bumuhira azabasha kwibuka abataragize amahirwe nk'aye !! MURAKOZE !
@luizfigo1133
@luizfigo1133 3 жыл бұрын
Uvuzee neza nukuri
@Methode.1234
@Methode.1234 2 ай бұрын
Nukuri pe Ahubwo ngewe maze imyaka itari mike numva iyindirimbo ariko ubu Nandi iyi comment niho numvise neza ubutumwa buyirimo Inkoze kumutima❤ Abahanzi ninkaba rwose
@dianenishimwe4712
@dianenishimwe4712 2 жыл бұрын
Nice artist, nice song… my music of all time. Ndi aha muri 2022 and forever😍🥰
@CYILIMARUJUGIRA06
@CYILIMARUJUGIRA06 Жыл бұрын
Timeless Tune ... Ndayibuka kuri RTV za 2002 amavubi Ari gukina bakayishyiramo igice cya mbere kirangiye
@AbimanaJacky-r1k
@AbimanaJacky-r1k 2 ай бұрын
dimod
@aristidetapirgapira9829
@aristidetapirgapira9829 4 жыл бұрын
Ubu MUGABO Justin niwe nyiri ISANGO STAR TV na RADIO, nizere ko nawe ubu ari gufasha benshi guhanga ibyuzi ngo nabo bazamenye ibyiza byo kurya amafi !!!
@MugiranezaTheogene-uu7el
@MugiranezaTheogene-uu7el 4 ай бұрын
Wawuuuuuiiii byiza cyaneeee mugabo justin warakoze kundirimbo wararirimbye ninziza cyanee irimubutumwa bwiza p! Kuko nubusazwe nkunda indirimbo zacyera kbs ariko iyiyo nagahebuzo p!
@uweraclarissenk.9249
@uweraclarissenk.9249 5 жыл бұрын
Here in 2019
@solangeuwizeyimana1796
@solangeuwizeyimana1796 4 жыл бұрын
Bahange ibyuzi bazi ibyiza byazo
@CarineNkurunzi360
@CarineNkurunzi360 7 жыл бұрын
thank u for posting this tune.
@Dexiz5
@Dexiz5 3 жыл бұрын
Indirimbo ni nziza rwose."Winandemba ngo urampa"
@penninah_penninah3318
@penninah_penninah3318 6 ай бұрын
😂😂😂😂😂
@alberickadomo6132
@alberickadomo6132 Жыл бұрын
Ino ndirimbo sinari bwicare ngo nyitege amatwi neza , burya nsanze Ari ikinyarwanda kijimije ariko message yumvikana kandi icuranze neza cyane Good job Mugabo justin and Aron Nitunga.
@alberickadomo6132
@alberickadomo6132 Жыл бұрын
Ino drums niba ntibesha igombe kuba ari JC Matata wayikimye kuko yagiraga umwihariko mumikinire ye Thanks.
@ngogasalto7665
@ngogasalto7665 3 жыл бұрын
Urakoze kuduha amagambo y'iyi ndirimbo!
@wamupepe120
@wamupepe120 3 жыл бұрын
Yewee Justin . Gira imana rafiki.
@reneroux2391
@reneroux2391 Жыл бұрын
Timeless tune kabisa 👌🏾
@ziremakwinshinyabarongo8433
@ziremakwinshinyabarongo8433 4 жыл бұрын
Iyi ni imwe mundirimbo zirya izindi.Ndayoboza inzira igana aheza uyizi ayinyereke nigire yo
@lurooremmy7744
@lurooremmy7744 2 жыл бұрын
Wansobonurira idembe
@ontop6546
@ontop6546 Жыл бұрын
Nubu ntacyo numvishemo irajimije kabisa
@blessedjoy7229
@blessedjoy7229 Жыл бұрын
Yewe njye iyi ndirimbo ntacyo ntoyemo ikinyarwanda kirimo kirakomeye🙄
@saintelie9679
@saintelie9679 Жыл бұрын
*winandemba ngo urampa ..... Gsa thank U 😌
@byiringiroonesphore8974
@byiringiroonesphore8974 4 жыл бұрын
Nyereka inzira igana aheza Unampe yabo kandi Wowe wagize imana! Cool song kbs🤝🤝
@rwigemafred1805
@rwigemafred1805 3 жыл бұрын
Wakoze cyane najye ndayikunda cyane
@adolphehakizimana3616
@adolphehakizimana3616 Жыл бұрын
Najye
@karangwageneste9555
@karangwageneste9555 3 жыл бұрын
Muzaduhe umusmba mumagambo nkuko iyindirimbo imeze
@NshutiEddy
@NshutiEddy 6 ай бұрын
Sebanani.narakubonyenyurwantitinze
@Daniel._374
@Daniel._374 7 жыл бұрын
amakosa. 1.ntibavuga windambirwa ngo urampa,bavuga winandemba ngo urampa, 2.ntibavuga rukara rwose ishyirwe ho iyayo bavuga mukara rwose ishyirweho iyayo gusa turagushimiye cyane
@Muragemwiza
@Muragemwiza 7 жыл бұрын
Urakoze Daniel. Nzongera nkosore uko igihe kibimpaye. Urakoze, n'ahandi wabona amakosa n'ibyo nanditse nabi, wankosora !!
@CarineNkurunzi360
@CarineNkurunzi360 7 жыл бұрын
urakoze .njye ngukuriye ingofero!
@Muragemwiza
@Muragemwiza 7 жыл бұрын
Carine Nkurunzi Utubyino turi aha dukomeze kukunogera, urakoze nawe ;)
@MrRufigi
@MrRufigi 7 жыл бұрын
#Twagirumukiza Daniel ibyo uvuga ni ukuri mu kibonexamvugo ariko wongere wumve neza iyindirimbo igika kukindi urasanga ntaho umurage yibeshye
@kanyandekwepierrecelestin1775
@kanyandekwepierrecelestin1775 5 жыл бұрын
@@Muragemwiza Urakagira Imana! Komera ku rugamba rwo gusigasira iby'iwacu ntibizigere biducika. Harimo ubukungu bwinshi.
@gaspardharera413
@gaspardharera413 2 жыл бұрын
None se aracyariho!! Ko numvise ko yigendeye. Yari avuye mumugi yerekeje Gikondo gushaka akazi,aca kumuabirizi uzwi cyane wicaraga aho Kigali ngari yahoze,aramwitegereza niko kugira ati ko nshaka akazi uyu we bite....idembe ni aho ryavuye...indirimbo bwakeye ayicuranga
@lurooremmy7744
@lurooremmy7744 2 жыл бұрын
Idembe nicyo bisobanura
@ngabotobiastom4813
@ngabotobiastom4813 10 ай бұрын
Hhh yego aracyariho ubu ninumukire cyane kbs niwe nyiri Isango star.kandi niwawundi ukunda gukorana ama publicitte ari kumwe na jean lambert gatare.
@samohongo7484
@samohongo7484 3 ай бұрын
mbonye
@patitipatitic3814
@patitipatitic3814 3 жыл бұрын
👌
@nzarambadeo1986
@nzarambadeo1986 Жыл бұрын
Still in 2022 ndayoboza kwidembe
@AbimanaJacky-r1k
@AbimanaJacky-r1k 2 ай бұрын
dimod
@rukekakambari4314
@rukekakambari4314 2 жыл бұрын
2021...
@NiyigabaGirbelt
@NiyigabaGirbelt 3 ай бұрын
W
@mcjustinnshimyumuremyi3340
@mcjustinnshimyumuremyi3340 3 жыл бұрын
Ngewe ni mumpe number Ya Bazina Justin
@damassibomana5540
@damassibomana5540 3 жыл бұрын
Aucune version Française s'il vous? C'est un peu compliquer... RDC ville de Goma
@mugenzimikizi5595
@mugenzimikizi5595 2 жыл бұрын
Oh je te comprends mon frère ! Cette chanson, ses vocabulaires, c'est le Kinyarwanda profond !😂
@joselyneingabire1442
@joselyneingabire1442 3 жыл бұрын
"Idembe": bivuze iki?
@shyakaallison2536
@shyakaallison2536 3 жыл бұрын
Inzira igana kubukire
@user-no4pq9do3t
@user-no4pq9do3t 11 ай бұрын
Veg
@ziremakwinshinyabarongo8433
@ziremakwinshinyabarongo8433 4 жыл бұрын
Yewe harya ngo u Rwanda rwatangiye kubaho 94?Izi karahanyuze ubu ni iza 95?
@shyakaallison2536
@shyakaallison2536 3 жыл бұрын
Uvuze ubusa yasohotse nyuma ya 1994. Yakozwe muri 1998.
@diogenekagina8550
@diogenekagina8550 2 жыл бұрын
Indirimbo nziza cyaneee
@Dexiz5
@Dexiz5 3 жыл бұрын
Indirimbo ni nziza rwose."Winandemba ngo urampa"
Ngufitiye ijambo (+lyrics) - Yustini Mugabo, Rwanda
6:07
Murage Mwiza
Рет қаралды 317 М.
Kwibuka (KAREMERA RODRIGUE)
4:39
LouisMbessProd
Рет қаралды 997 М.
Apple peeling hack @scottsreality
00:37
_vector_
Рет қаралды 125 МЛН
Dad gives best memory keeper
01:00
Justin Flom
Рет қаралды 23 МЛН
Wari ucyuye igihe (+lyrics) - Yustini Mugabo - Rwanda
4:10
Murage Mwiza
Рет қаралды 227 М.
Inyagasambu
8:15
Jean-Christophe Matata - Topic
Рет қаралды 494 М.
Wimfatanya n'akazi (+lyrics) - Augustin Mwitenawe, 1990 - Rwanda
6:41
Murage Mwiza
Рет қаралды 1,3 МЛН
Indirimbo z'itorero Isamaza
18:53
MegaTunes
Рет қаралды 131 М.
Ninde undirije umwana by Impala (Video Lyrics)
5:20
PASCOT OFFICIAL
Рет қаралды 179 М.
MUTANGANA (LYRICS) BY MUGABO JUSTIN
4:48
KARAHANYUZE TV
Рет қаралды 48 М.
Wimpfatanya n'Izamu n'Irondo By Mwitenawe Augustin
7:13
HIS VOICE TV
Рет қаралды 142 М.