Рет қаралды 11,344
1. Indirimbo y’Amazamuka. Nduburira amaso yanjye ku misozi, Gutabarwa kwanjye kuzava he?
2. Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka, Waremye ijuru n’isi.
3. Ntazakundira ibirenge byawe ko biteguza, Ukurinda ntazahunikira.
4. Dore ūrinda Abisirayeli, Ntazahunikira kandi ntazasinzira.
5. Uwiteka ni we murinzi wawe, Uwiteka ni igicucu cyawe iburyo bwawe.
6. Izuba ntirizakwica ku manywa, Cyangwa ukwezi nijoro.
7. Uwiteka azakurinda ikibi cyose,Ni we uzarinda ubugingo bwawe.
8. Uwiteka azakurinda amajya n’amaza, Uhereye none ukageza iteka ryose.
( ZABURI 121)