Nishe Abatutsi 7 mbicishije Umuhoro || Ubugome bukabije mu kwica Abatutsi

  Рет қаралды 35,547

Intsinzi TV

Intsinzi TV

Күн бұрын

ISHYIRWAMUBIKORWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI TARIKI 7;8/4/1994
Nyuma y’imyaka irenga 35 hategurwa Umugambi wa Jenoside wo gutsemba abatutsi kandi bakabamaraho burundu mu buryo bwose bushoboka igihe cyarashyize kiragera Umugambi wateguwe igihe kirekire ushyirwa mu bikorwa maze abatutsi batangira gutsembwa koko byanyabyo guhera ku mwana ukiri munda ya Nyina; Uruhinja;Igitambabuga;Igisekeramwanzi;abana batoya;Ingimbi n’abangavu;abasore n’Inkumi;abagabo bibikwerere n’abagore bamajigija;kugeza ku musaza rukukuri badasize n’ abatutsi bari bafite ubumuga bwaba ubwo ku mubiri no mu mutwe abo bose bazizwaga ko ari Abatutsi gusa.Uyu mugambi rero wo gutsemba abatutsi washyizwe mu bikorwa ku mugaragaro mu buryo buzwi ndetse n’amateka atazigera yibagirwa kuko jenoside yakorewe abatutsi yabaye izuba riva ku manywa yihangu buri wese areba kuva tariki 7 mu kwa kane kugeza mu kwa karindwi mu 1994.mu minsi 100 hishwe abatutsi barenga Miliyoni imwe .mu biganiro byacu rero byabanjirije iki twagarutse cyane ku itegurwa ryayo ariko noneho mu biganiro bihereye kuri iki nibindi bizakurikiraho tugiye kugaruka byihariye ku Ishyirwa mu bikorwa ryayo Tuzagaruka kuri bimwe byayiranze Umunsi ku wundi kugeza ihagaritswe.iki ni igice cya 1 kuri iyi ngingo.mu gutegura iki kiganiro nifashishije igitabo cyashyizwe hanze n’icyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG kitwa “RWANDA 1991-1994:ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA” kikaba cyaragiye hanze mu kwezi kwa gatatu mu 2021 rero mu gice cya mbere kuri iyi ngingo y’ishyirwa mu bikorwa rya Jensoide yakorewe abatutsi tugiye kugaruka kuri bimwe mu byaranze amatariki ya 7 n’iya 8 z’ukwezi kwa kane mu 1994. iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian.naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 06 rishyira iya 07 Mata 1994, nyuma y’ihanurwary’indege Falcon 50 yari itwaye Perezida Habyarimana Juvenal nibwo Interahamwe n’abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana batangiye gushyiraho amabariyeri mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali no kwica Abatutsi. Kimwe mu bikorwa Interahamwe n’abasirikari barindaga umukuru w’igihugu bahereyeho ni ugushaka uburyo bwo kujya kurimbura Abatutsi bari bahungiye muri Sitade Amahoro i Remera hafatwaga nk’ahantu harinzwe kubera ko hari hakambitse Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MINUAR. Uwo mugambi waje
kuburizwamo n’imirwano hagati y’Ingabo za FPR Inkotanyi n’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu bituma abenshi mu Batutsi n’abandi bari muri Sitade Amahoro barokoka.
Mu bari bahahungiye bakarokorwa na FPR Inkotanyi, harimo umuzungu w’Umubiligi witwa François Veriter wari impuguke (consultant) mu bijyanye n’imiyoborere akorera isuzuma imishinga y’u Rwanda rwaterwagamo inkunga
n’Ishami ryUmuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP).Kuri iyo tariki kandi nibwo Major Aloys Ntabakuze, wayoboraga umutwe w’aba Para-commando wabaga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe yategetse abasirikare yayoboraga gutangira kwica Abatutsi n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi batuye hafi y’ikigo cya gisirikare cya Kanombe, ahitwa mu Kajagari.
Uyu munsi kandi nibwo Abatutsi bagera kuri 17 biganjemo abapadiri n’ababikira biciwe mu Kigo cy’Abayezuwiti cya Centre Christus i Remera. Mu bishwe harimo Padiri w’umuyezuwiti Chrysologue MAHAME w’imyaka 67, wayoboraga icyo kigo,
akaba yari no mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu no Kwimakaza Amahoro witwaga “Association des Volontaires de la Paix” (AVP). Abo bose bishwe n’abasirikare ba Leta barimo abarindaga umukuru w’igihugu n’abaparakomando b’i Kanombe bafatanyije n’Interahamwe.
Mu mugambi wo kwikiza abanyapolitiki batavugaga rumwe na Leta ya Habyarimana batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, tariki ya 07 Mata 1994, ku ikubitiro hishwe Minisitiri w’Intebe, Madamu UWILINGIYIMANA Agathe n’abasirikare icumi b’Ababirigi bo mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye bari bashinzwe umutekano we. Bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo n’abasirikare ba Leta y’u Rwanda bari bayobowe na Major Bernard NTUYAHAGA wahamijwe icyo cyaha n’Urukiko rwo mu Bubiligi rumukatira imyaka 20 y’igifungo mu 2007. Igihano ubu yarakirangije yoherezwa mu Rwanda akaba ariho atuye.Abandi bishwe ni Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga,
Bwana KAVARUGANDA Joseph, ba minisitiri Ferederiko NZAMURAMBAHO wari na Perezida w’ishyaka PSD, Maitre Felicien NGANGO wari Visi Perezida wa PSD n’umugore we Odeta UBONABENSHI, Faustin RUCOGOZA wari Minisitiri w’itangazamakuru wari mu ishyaka rya MDR na Landouald NDASINGWA wo mu ishyaka rya PL bishwe ku ikubitiro n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.

Пікірлер: 77
Mu cyumba cya RTLM: Inkuru yo ku ya 7 Mata 1994
17:34
IGIHE
Рет қаралды 466 М.
Running With Bigger And Bigger Lunchlys
00:18
MrBeast
Рет қаралды 136 МЛН
Cool Parenting Gadget Against Mosquitos! 🦟👶
00:21
TheSoul Music Family
Рет қаралды 12 МЛН
Umutwe w’Interahamwe mu Rwanda waje ute?
25:24
Intsinzi TV
Рет қаралды 16 М.
Știrile PRO TV - 14 Octombrie 2024
43:46
Știrile ProTV
Рет қаралды 92 М.
Ubuhamya bwa MUDENGE Isaac mu gikorwa cyo KWIBUKA 29 iNYARUGENGE
23:56
MINUBUMWE RWANDA
Рет қаралды 1,1 М.
Running With Bigger And Bigger Lunchlys
00:18
MrBeast
Рет қаралды 136 МЛН