No video

NIWEMERA IBIRI MURI AYA MASOMO, UZABA UBONYE ITSINZI Y'URUPFU. IMANA IRASHAKA KUGUKORERA IBITANGAZA

  Рет қаралды 1,326

ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro

ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro

Күн бұрын

Amasomo y’Icyumweru cya 13 gisanzwe B
Isomo ryo mu Gitabo cy’ubuhanga (1, 13-15 ; 2, 23-24)
Bavandimwe, Imana si yo yaremye urupfu, ntinashimishwa n’ukurimbuka kw’ibiriho. Ahubwo yaremye byose ngo bikomeze kubaho, kandi ibyaremwe byo mu isi bigenerwe gutanga ubuzima ; nta burozi bwica bubirangwamo, n’ububasha bw’Ukuzimu ntibutegeka ku isi, kuko ubutabera budashobora gupfa. 'Koko rero, Imana yaremeye muntu kudashanguka, imurema ari ishusho ryayo bwite ; nyamara kubera ishyari rya Sekibi , urupfu rwinjiye mu isi, bityo rwigarurira abamuyoboka!
Iryo ni Ijambo ry’Imana
R/ Dushimiye Imana !
Isomo ryo mu Ibaruwa ya kabiri Pawulo mutagatifu yandikiye Abanyakorinti (8, 7.9.13-15)
Bavandimwe, ubwo musanganywe ubukungahazwe muri byose, haba mu kwemera no mu kuvuga neza, mu bumenyi n’ishyaka muri byose, ndetse no mu rukundo twabatoje, nimukataze no muri iyo ngabire yo kugira ubuntu. Musanzwe muzi ubugiraneza bw’Umwami wacu Yezu Kristu, We mukire wemeye kwigira umukene, ari mwe abigirira, ngo abakungaharishe ubukene bwe. 'Si ukuvuga ko mugomba kwikokora ngo murarwana ku bandi, ahubwo muharanire kuringaniza. Kuri ubwo buryo, icyo akarusho mutunze kizatabarure abari mu bwinazi; maze umunsi umwe icyo na bo bazabarusha kizabatabare mu bukene bwanyu, mukomeze mutyo kuba magirirane. Koko byaranditswe ngo « Uwayoye byinshi nta cyo yarengejeho, n’uwayoye bike nta cyo yabuzeho.»
Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (5, 21-43)
Yezu ngo amare kugera ku nkombe yo hakurya ari mu bwato, ikivunge cy’abantu kimuhombokaho bamusanga aho yari ahagaze ku nkombe y’inyanja. 'Ubwo rero haza umwe mu batware b’isengero, akitwa Yayiro. Abonye Yezu, apfukama imbere ye, amutakambira akomeje ati «Umukobwa wanjye yarembye cyane; ngwino, umuramburireho ibiganza, akire, abeho.» Yezu ajyana na we, na cya kivunge cy’abantu kiramukurikira, kimubyiganaho. Ubwo rero hakaba umugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso, ayimaranye imyaka cumi n’ibiri. 'Yari yarahababariye cyane kubera abavuzi benshi, ahamarira ibintu bye byose, ariko ntibyagira icyo bimumarira, ahubwo akarushaho kumererwa nabi. Uwo mugore rero yari yarumvise ibyo bavugaga kuri Yezu, aturuka inyuma ye mu kivunge cy’abantu, nuko akora ku myambaro ya Yezu. 'Yaribwiraga ati «Byibuze ninkora ku myambaro ye, ndakira.» 'Akiyikoraho, isoko y’amaraso irakama, maze yumva mu mubiri we akize icyo yari arwaye. 'Ako kanya Yezu yumva ko ububasha bumuvuyemo. Arahindukira abaza ikivunge cy’abantu ati «Ni nde ukoze ku myambaro yanjye?» 'Abigishwa be baramubwira bati «Urabona iki kivunge cy’abantu bakubyiga impande zose, maze ukavuga ngo ’Ni nde unkozeho?» Nuko areba impande zose ngo amenye uwakoze ibyo. 'Umugore rero wari uzi ibyamubayeho, aza afite ubwoba kandi ahinda umushyitsi, amupfukama imbere, amubwiza ukuri kose. 'Yezu aramubwira ati «Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije. Genda amahoro, kandi ukire indwara yawe.» 'Mu gihe akivuga ibyo, haza abantu bavuye kwa wa mutware w’isengero, baramubwira bati «Umukobwa wawe amaze guca. Uraruhiriza iki kandi Umwigisha?» 'Yezu aba yabumvise, abwira umutware w’isengero ati «Witinya! Upfa kwemera gusa!» Nuko ntiyareka hagira undi umukurikira, uretse Petero na Yakobo, na Yohani murumuna wa Yakobo. Bageze mu rugo rw’umutware w’isengero, Yezu ahasanga urusaku rw’abantu bariraga, bacura imiborogo. Ngo yinjire, arababwira ati «Urwo rusaku n’ayo marira ni iby’iki? Umwana ntiyapfuye, ahubwo arasinziriye .» 'Nuko baramuseka. Amaze guheza bose, ajyana na se na nyina b’umwana, n’abari kumwe na we, maze yinjira aho umwana yari ari. 'Nuko afata umwana ukuboko, aramubwira ati «Talita kumi», bigasobanura ngo «Mukobwa, ndabikubwiye: haguruka!» 'Ako kanya umukobwa arahaguruka, atangira kugenda, kuko yari afite imyaka cumi n’ibiri. Nuko ubwoba bwinshi burabataha bose. 'Abihanangiriza akomeje ngo ntihagire umuntu ubimenya, maze arababwira ngo bamugaburire.
Ayo ni amagambo y’Ivanjili ntagatifu
R/ Uragasingizwa Kristu!

Пікірлер: 10
ABACU BAPFUYE BASHOBORA KUDUTERA ? BITE BYA KARANDE N'AMASENGESHO BIJYANA? NAHO GUSABIRA ABAPYUYE?
35:09
ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro
Рет қаралды 1,1 М.
Люблю детей 💕💕💕🥰 #aminkavitaminka #aminokka #miminka #дети
00:24
Аминка Витаминка
Рет қаралды 1,2 МЛН
مسبح السرير #قصير
00:19
سكتشات وحركات
Рет қаралды 11 МЛН
МЕБЕЛЬ ВЫДАСТ СОТРУДНИКАМ ПОЛИЦИИ ТАБЕЛЬНУЮ МЕБЕЛЬ
00:20
This Dumbbell Is Impossible To Lift!
01:00
Stokes Twins
Рет қаралды 42 МЛН
ABAPAPA B'ABANYAFRIKA BAKOZE IBIKORWA BY'IMPANGARE MU KLIZIYA. NGABO N'IBYO BAKOZE KANDI BIGIKOMEZA
35:22
ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro
Рет қаралды 1,6 М.
MUTAGATIFU PADRE PIYO : YATOTEJWE NA KLIZIYA MBERE YO KWEMERA KO ARI INTUNGANE Y'IMANA
37:46
ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro
Рет қаралды 1,3 М.
MBAZANIYE BYA BISOBANURO BY'INZOZI ! UMUKRISTU AKWIYE KUZUMVA ATE?  ESE ZIGIRA ABASOBANUZI BAZO ?
37:15
ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro
Рет қаралды 2,3 М.
BURYA KOKO ABATEMERA KANDI NTIBAHABWE UMUBIRI N'AMARASO BYA NYAGASANI BARAHOMBA! UMVA IBYO BIBUZA!
22:15
ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro
Рет қаралды 1,4 М.
THIS GRACE CALLED FAVOUR WITH APOSTLE JOSHUA SELMAN (KOINONIA SUNDAY SERVICE)
2:42:31
IMBARAGA Z'AMASENGESHO YO KWIYIRIZA UBUSA/UKENEYE IMBARAGA Z'IMANA
1:03:16
Люблю детей 💕💕💕🥰 #aminkavitaminka #aminokka #miminka #дети
00:24
Аминка Витаминка
Рет қаралды 1,2 МЛН