Рет қаралды 6,301
Poem: Nyiramubande
Written and performed by Marcel Ntazinda
Background Music by Jules Sentore
Actor: Alex Bagabo
Audio Producer: MadeBeat
Video Director: Jean Pierre Mazimpaka
Nyiramubande
Yewe *3
Rwanda *3
Intege ziranze ubu ndandara
Nabuze hirya mbura no hino
Mana y’i Rwanda garuka urare
Amajoro arindwi kuva zirindwi
Ahagana isaha nk’iya karindwi
Maze kurenga imisozi irindwi
Bene Mama uko ari barindwi
Bamaze kwicirwa ku gahinga
Njya mu mpinga mpanika cyane
Nti yemwe bene umutimamana
Umutimanama wabuze intaho
Nimutabare ijuru ry’iwacu
Ijosi ryibasiwe n’ubugi
Ubugiri bwabo ni ukuvusha
Nyiramubande insubiza bwangu
Ngo yemwe bene umutimamana
Umutimanama wabuze intaho
Nimutabare ijuru ry’iwacu
Ijosi ryibasiwe n’ubugi
Ubugiri bwabo ni ukuvusha
Mu gihe nkibaza iryo jwi numva
Mfata akanya gato ndatuza
Umutima unsimbuka mu gituza
Icyuya cyanyuzuye agahanga
Ngwa igihumura mu mukingo
Uko nakarambaraye burambo
Inkuba zihindira mu kirere
Umuyaga uhuha ubutaruhuka
Imvura y’umuzajoro irashoka
Mu misozi induru iba irijuye
Mbona agahenge ndasinzira
Nshyirwayo uboshye uri mu mashuka
Ntitaye ku mivu ishoka
No ku mahindu andi ku mugongo
Si ukwizigura ndazimbyaaaaa
Ndota rya jwi ryo mu mubande
Ngo yemwe bene umutimamana
Umutimanama wabuze intaho
Nimutabare ijuru ry’iwacu
Ijosi ryibasiwe n’ubugi
Ubugiri bwabo ni ukuvusha
Uko ijwi ryazibye amatwi yombi
Imbeho yantashye umubiri wose
Nkomanya amenyo ntitira cyane
Numva aho ndi ngaruye ubwenge
Nshirika ubwoba ngarura ubwema
Ubwo naricaye ndacurera
Ndacururuka ndacishiriza
Igicuku kinishye igihu kibuditse
Mu ntambwe icumi utareba
Icuraburindi ryahasabye
Ijoro rijigije, n’ijuru ryimanye umucyo waryo
Amajeri yihariye ajeranga
Amajune yibasiye uru Rwanda
Bamwe mu barwo bahogombye
Nta kirengera impugu zose
Umuseke weya nkiri muri ibyo
Gusamura ntumbaze simbizi
Umunsi ubaye nk’uwa munani
Inda n’umugongo birasa byombi
Ndagwa isari iwacu nk’umusuhuke
Mu gihe nkibaza amajyo yanjye
Mbona umusaza unganira Data
Arimo ataguza ibi by’incuke
Murusha intambwe ndamwegera
Ngo ahari namuramira ntagwe
Umutima wenda gucikana
Kuko yaviraga imbere mu nda
Icumu yatewe ryamugashe
Nti ntugenda utampanuye
Kuko ibyo ndeba birandenze
Kandi simfite undi mpanura
Andora mu maso afite agahinda
Arimo atsikimba ijwi ridakunda
Ati mwana wanjye reka nkubwire
Izi mbuto zeze zaratewe
Ingoma ntindi iravomera
Naho amahanga yo arebera
Ubumwe bwacu burembera
Ati mwana wanjye reka nkubwire
Inda mbi yasumbye indagu mu bantu
Ubumwe twarazwe na Gihanga
Burateshukwa turatanywa,
Turarwana turanaryana
Ayo mateshwa ya Hutu, Tutsi
Dore icyo abyariye Abanyarwanda
Uwiswe Tutsi dore aratsembwa
Arazira ubwoko atazi imvano
Ikinegu ni icyo ntuhanuze
Ati mwana wanjye nguhane ngende
Imana ikinze ukuboko kwayo
Ugahonoka iyi nkubiri
Dore akabando gacuma iminsi
Uwagataye uwo ntaramba
Uzakunde ukuri
Wange ikibi
Urwanye inda mbi
None mwana wanjye,
Mva mu zuba ndivume ngende
Kuko iry’ejo ntirinsanga
Dore ndasizanira gutaha
Ijabiro mu ijuru kwa Jambo
Ijabo ryanjye niho ritetse
Iryo ni ryo rya nyuma yambwiye
Bya cyana nti wigenda
Naho urugendo yarushoje
Njye nkimushoza ngo nambwire
Iherezo ryayo madidane
Nkirimo nibaza byandenze
Namatwi yajemo injereri
Ijwi rirangururira iyooooooo
Yemwe mponoke z’iyi mpanda
Ijwi rihumuriza rubanda
Ngo utarapfa ntibakimwishe
Twakotaniye gutaha
No gutabara bene u Rwanda
Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Yararushenye iranarusonga
Yica abarwo hica abarwo
Isenya ibyarwo isiba amasoko
Igihugu cyose kiba umuyonga
None,
Inkoramaraso twazitsinze
N’ingoma yabo yariboye
Abambari bayo bafashe indege
Ubu bararindagira bahunga
Kibuno mpa amaguru barenga
Dore zihinduye imirishyo
Nako ruhinduriwe ingoma
Ingoma ngome ntiyari kwimwa
Yari yahinduwe icyagane
Maze haramvurwa indi Kalinga
Ivunywa ihobe amahoro araza
Impundu zongeye kuba urwunge
Impuha i Rwanda zirijuye
Impande zose amahoro yaje
Ndetse n’impuzi zirahaburwa
Maze zitahana andi matwara
Ubupfura bwimikwa ku nkiko
Maze ubupfapfa bubura ijambo
Abapfayongo bati dupfobye
Nti oya pfundika nyakubyara
Uwarubohoye ahora ari maso
Maze amacakubiri aracibwa
Umuco wunga ugirwa umurunga
Ingeri zose urahambira
Ndetse n’uwateshutse ntatabwe
Akagana itorero akanatozwa
Maze agahindukirana ingamba
Zo kururwanira atiganda
Tumaze gutozwa umutima ari umwe
Hafatwa ingamba nk’Abanyarwanda
Maze hacibwa inzigo mu bantu
Intego twiyemeje iba intero
Ngo ubumwe bwacu nibwo bukungu
N’Ubunyarwanda ni igishoro
Kubaho neza ni umushinga
Dore igihango cy’Abanyarwanda
Kizasame ugitatira wese
Jenoside ntizasubira
Ndetse n’ingengabitekerezo yayo
Yararanduwe iratwikwa
Ututira atubaka si uwacu
Imbuto n’amahoro bihore i Rwanda
Ibe intongero ingomabihumbi