Muraho muraho mugize neza ku kiganiro cyanyu. Nanjye mvuka ku Kamonyi, iwabo ndahazi ndetse naturanye na Camile Iyarwego aho yasaziye i Mibirizi na Kigese. Indirimbo ya Kamonyi isigaye ari umwihariko wacu, duherutse no kuyiririmba mu bukwe bw'Umwana wacu ejo bundi kuri 01/10/22, abakwe bacu barayidusabye turayibaririmbira mu majwi nta byuma twifashisha. Masamba yagize neza kuyiririmba ariko kuri twe tuyizi yarayishe, yazanyemo imyiryo myinshi yica umwimerere wayo, wa Byusa. Mugire amahoro ya Rugira
@ireneeniyonkuru42 Жыл бұрын
Quelle beauté, wari mwiza pe! Kandi no kumutima ngo yari mwiza ku bamuzi
@mukandolibrigitte3016 Жыл бұрын
Iki kiganiro muzagisubizeho mutwumvisha n'indirimbo za Padir Byusa. Twaziheruikaga turi abana. Zari nziza pe. Murakoze cyane abateguye iki kiganiro. Ni urukerereza.
@francoisnkundiye24409 ай бұрын
Padiri Eustache Byusa ushimwe cyane natwese, nakundaga kiliziya Gatolika ariko Padiri Byusa unyongereye kwizera ! Watabarutse tuli bato ntitwashoboye kukubona, ushimwe cyane aho uli mu Bwami bw’ijuru abakili hano mw’isi wadusigiye ibyiza byinshi tukwibukiraho, Abasaza beza mwakuranye na Padiri Byusa murakoze kutuganiliza nawe Munyamakuru wa KT Radio ushimwe cyane.
@ignatianakagi9052 Жыл бұрын
Hari iyo grand-mère yajyaga aririmba: Narose nambuka, nshiguka nsimbuka, nti hobe Rwanda...Gamariel azayitubwire neza.
@ireneeniyonkuru42 Жыл бұрын
Urakoze Nganji kuri ibi biganiro byawe biryoshye bihebuje.