Рет қаралды 31,458
1: Mwa mahanga yose mwe nimushimwe Uwiteka namwe mwa moko yose mwe muhimbaze izina Rye kuko imbabazi Atugirira ni nyinshi cyane kandi ubuntu Bwe ntiburondoreka ntibushiraho.
chorus: Ndagushima nzakurata Nyagupfukamirwa uri Igihome uri Igitare uragahora ku ngoma
2: Ubwo nari mu bikomeye natakiye Uwiteka Aranyumva Arantabara Ashyira ahantu hagari ubwo abanzi banjye banyishimaga hejuru Umuremyi wanjye yambaye bugufi Arandengera
3: Mbabwiye iby'uwo Mwami sinabirangiza rwose pe reka mbabwireho gatoya kubyo yankoreye naramubwiye nti Data nkiza igisuzuguriro arabikora arantangaza yo gahora ku ngoma
chorus: Sinzapfa ahubwo nzarama mvuge gukomera kwe kandi sinzaceceka imirimo itangaje yakoze.