Рет қаралды 1,937
Yezu ngirira impuhwe! (Mk 10, 46- ...)
Buri wese afite uko asabana n'Imana, ariko burya ubujiji ntaho butaba. Imana ni Nyirubwenge yumva amarangamutima yacu ndetse n'ibyo twe ubwacu tutabasha kwivugira, ariko ntiyashyigikira ubujiji; kuko hari ubwo bubyara ubutindahare kubera kutamenya no kudasobanukirwa. Baravuga ngo: "kutiga biragatsindwa". Ntihasenga gusa uwize, hari n'abiga bagera aho bakibeshya ko ari bo bwenge; ni ukwibeshya nyine. Ariko na none uwize aba yarize, ntiyayobagurika nk'inkandagirabitabo cyangwa ngo abeshywe nk'abasomesha... iyo 'ujijutse' urasobanukirwa kereka iyo unangiye umutima; ibitari ibyo, mumbabarire kubivuga iyo uri 'injiji' urahuzagurika!
Icyizere cy'abasenga ntikikabe ubuhumyi butwawe n'ubujiji.
Sinca urubanza ariko sinanabura kuvuga nk'uwagize amahirwe yo kugira icyo menya, mba nskaka gufasha abandi ngo dutekereze maze tugende buri wese uko bimunogeye ariko tutajijinganya cyane cyangwa ngo duhuzagurike cyaneee nk'abari mu mwijima. Ubwenge bufasha umutima kugenda mu nzira neza, umutima ufasha ubwenge kugira icyerekezo. Imana ibaragire.