Рет қаралды 174,481
#PAPI_CLEVER
#MORNING_WORSHIP
#INDIRIMBO_ZO_MU_GITABO
224: Wasiz' ubwiza war'ufite mw ijuru
Indirimbo zo Gushimisha
1Wasiz' ubwiza war'ufite mw ijuru, Ubwo wazaga mw isi, Yesu;
No mw ivuka ryawe nta hantu hariho Hagutunganiye, Mwami.
Ref:Ngwin' uze mu mutima wanjye, Umbemo, ndabikwemereye. Ngwin' utahe mu
mutima wanjye, Wiboneremw aho kuba.
2Mbes' abamalayika ntibagushingije, Ubwo wimikwaga, Krisito ?
Ariko, Mwami, wicishije bugufi, Utuvukir'utyo mw isi !
3Dor' inyoni yos' igir' aho yarika, Na y' ingunzu ntibur' intaho.
Ariko Wowe, Mwami Yesu, wabuze Ah' urambik' umusaya.
4Waj' uzany' Ijambo rizima, Krisito, Ryo kubatur' abantu bawe.
Bakwitura kwang'urukundo rwaw'ubwo, Bakumanika ku giti.
Ref:Ngwin' ube mu mutima wanjye : Nizigiy' urwo rupfu rwawe Ngwin' utahe mu
mutima wanjye : Nizigiy' Umusaraba
5Abari mw ijuru bazagusingiza, N' uza kwima ya ngoma yawe.
Nzumv' umbwir' uti: Mfit'aho nkugeneye, Ngwino, wimane nanjy' ubu !
Ref:Bizanezeza cyane, Yesu, Ubwo nzumv' ijwi ryawe ryiza ! Bizanezeza cyane,
Mukiza; Nzagusingiza, ntahwema!