Рет қаралды 353,881
#PAPI_CLEVER
#16__60_Gushimisha
#INDIRIMBO_ZO_MU_GITABO
#MORNING_WORSHIP
Audio Producer : Papi Clever
Video Director : Musinga Rwanda
Wifuza kutugira inama cg gutera inkunga umurimo w'Imana ,
ibitekerezo wanyura kuri iyi number +250782494349
16: Aba yesu bishimira
Indirimbo zo Gushimisha
1Aba Yesu Bishimira
Izina Rye Ryiza
Ribamara Umubabaro
Rikabatinyura
2Umutima Ukomeretse
Niryo Riwukiza
Ushonje Rirawuhaza
Riruhur’ Urushye
3Niryo Ngabo Yanjye Nziza
Ihor’ Inkingira
N' Urutare Nubakaho
N’ Inzu Yanjy’ Itagwa
4Ur’ Umutambyi Nemera
N’ Umwam’ Untegeka
N’ Umwungeri Ujy’ Andagira
N’Inshuti Nizera
5Ni Wowe Bugingo Bwanjye,
Kandi Kuri Wowe
Ni Ho Nsiganirwa , Yesu
Kand’Uri N’ Inzira
6Nuko Ndasaba Wemere
Ishimwe Ngushima
Nubwo Ntabasha Kuvuga
Ibigukwiriye
7Yes’ Ubwo Nzakwirebera
Uk’ Uri Mw’ Ijuru
Nibwo Nzajya Ngusingiza
Uko Bikwiriye
8Na Non’ Uko Mbishoboye
Nzajya Nguhimbaza
No Mw’ Ipfa Ryanjye Iryo
Zina Rizampumuriza
60: We, mutim' urira
Indirimbo zo Gushimisha
1We, mutim' urira,-Uze kwa Yesu; Amakuba yawe,-Uyamubwire.
Mubwire buhoro-Ibikuriza; We kugir' ubwoba,-Kandi wirira.
2Bwira Yesu byose,-N' inshuti yawe, Ibikubabaza-N'ibigutera.
Arakund'afasha-Abashavuye; Wizer' ijambo rye,-Kandi wirira.
3Abaremerewe-N'ibiruhanya, Babwire kw Imana-Yabaruhura.
Ubahumurize,-Ut' Umukiza Amar' agahinda :-None, mwirira !