Рет қаралды 170,679
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije abaturage bagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo n’imitingito ku mpande za Goma na Gisenyi. Perezida Kagame yeretswe na mugenzi we, Félix Tshisekedi, ibikorwa remezo byangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo birimo inyubako, imihanda n’ibindi. Iki kirunga cyarutse ku wa 22 Gicurasi 2021, cyangije ibikorwa remezo byinshi biri mu nkengero zacyo ndetse gihitana n’ubuzima bw’abantu aho ubu habarurwa abantu 32 bapfuye mu gihe abandi benshi bavuye mu byabo. Muri iyi video, Kigali Today yaganiriye n'abaturage b'i Goma maze bagira icyo bavuga ku ruzinduko rwa Perezida Kagame mu gihugu cyabo n'urwa Felix Tshisekedi mu Rwanda.
Compiled by: Richard Kwizera