Рет қаралды 1,532
LUKA 8.
40. Yesu akigaruka abantu baramwakira, kuko bose bari bamutegereje.
41. Nuko haza umuntu witwaga Yayiro, umutware w'isinagogi, araza yikubita imbere y'ibirenge bya Yesu aramwinginga ngo aze iwe,
42. kuko yari afite umukobwa w'ikinege wari umaze imyaka nka cumi n'ibiri avutse, kandi yari agiye gupfa.
Akigenda abantu benshi baramubyiga.
43. Haza umugore uri mu mugongo wari ubimaranye imyaka cumi n'ibiri, kandi wari warahaye abavūzi ibintu bye byose, nyamara ntihagira n'umwe ubasha kumuvura.
44. Nuko amuturuka inyuma akora ku nshunda z'umwenda we, uwo mwanya amaraso arakama.
45. Yesu arabaza ati “Ni nde unkozeho?”
Bose bamaze guhakana, Petero na bagenzi be baravuga bati “Erega Databuja, abantu barakugose, barakubyiga nawe ukabaza uti ‘Ni nde unkozeho?’ ”
46. Yesu aramubwira ati “Hariho unkozeho, kuko menye ko imbaraga imvuyemo.”
47. Nuko uwo mugore abonye ko adahishwa, aza ahinda umushyitsi amwikubita imbere, amubwirira mu maso ya bose icyatumye amukoraho, n'uko akize muri ako kanya.
48. Yesu aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.”
#gospel
#ubutumwa_bukiza