Рет қаралды 25,514
0:00 Introduction
2:45 Abakunzi b'umusaraba - SHILOH
8:51 Iri Jambo - SHILOH
15:43 Great is your name by JC; Cover - SHILOH
19:32 Uri Kristo - SHILOH
Audio Production: Benjamin
Video Director & Editor: Chrispen Images
Assistant Director: Cyusa
Mushobora kandi kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu | You can follow&DM us on our social platforms via the links below 👇
TWITTER: ChoirShiloh?s=09
INSTAGRAM: shilohchoir?igs...
KZbin: / @shilohchoirrwanda4104
WHATSAPP: +250782149535
God bless you all!
SONG LYRICS
----------------------
1. ABAKUNZI B'UMUSARABA (1 Abakorinto 1:18)
Verse 1
Abakunzi b'umusaraba, Bahora bawuhanze amaso
Goligota wa musozi barawukunda
Bifuza iteka guhora bezwa, n'amaraso ya Kristo
Chorus
Bahisemo kwiyanga, Bikoreye umusaraba
Bagumanye na Kristo
Bihangana muri byose
Ibisigaye, babikiwe ubwami
Verse 2
Ijambo ry'umusaraba ryababereye imbaraga
Ariko abatizera ryabahindukiye ubupfu
Ubwiru bwahishwe abanyabwenge b'isi
Ku bw'uwo musaraba bwarahishuwe
2. IRI JAMBO (1 Timoteyo 1:15)
Verse 1
Iri jambo ni iryo kwizerwa
Rikwiye kwemerwa n'abantu bose
Y'uko Yesu Kristo yazanywe mw'isi
No gukiza abanyabyaha
Muri bo ni njye w'imbere
Chorus
Yerekanye kwihangana kwe kose muri njye
Ubu ninjye cyitegererezo cy'abamwizeye
Bagahabwa ubugingo buhoraho
Verse 2
Narapfuye ndazuka ubu ndi mushya
Ibyo mvuga n'ibyo nkora ni Kristo uri muri njyewe
Ubuntu bw'umwami bwambujije kutubaha Imana
Ending
Birashoboka guhinduka icyaremwe gishya
Mu maraso ya Yesu harimo
Imbaraga zituneshereza ibyaha
3. GREAT IS YOUR NAME
Great is your name, Oh Lord!
Great is your name
How wonderful, Is your name
How wonderful
How wonderful
How wonderful is your name
We magnify your name
We glorify you precious name
Great is your name, Oh Lord!
Great is your name
How wonderful, Is your name
How wonderful
How wonderful
How wonderful is your name
4. URI KRISTO (Yesaya 61, Matayo 16:16)
Intro
Uri Kristo, Umwana w'Imana ihoraho
Uri Kristo Umwana w'Imana ihoraho
Verse 1
Imirimo yawe twarayibonye, itwereka uwo uri we
Amagambo yawe twarayumvise, atubwira uwo uri we
Ntabwo tukwitiranya n'abahanuzi bakomeye
Ntabwo tukwitiranya na Eliya cyangwa Yeremiya
Ntabwo tukwitiranya na Yohana Umubatiza
Urabaruta bose, Yesu urabaruta
Chorus
Urabaruta bose, Yesu urabaruta
Urabaruta bose, Yesu urabaruta
Verse 2
Umwuka w'Imana ari muri we
Yamutumye kuvura imvune zo mu mitima
No kumenyesha imbohe ko zibohowe
Umwizera wese
Azabona amahoro yo mu mutima
Azabona ubugingo buhoraho
Ending
Uyu niwo mwaka w'imbabazi z'Imana
Abarira mwese mwihanagure
Korali SHILOH, ikorera umurimo w' ivugabutumwa mw'itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Muhoza, Paruwasi ya Muhoza kw'itorero rya Muhoza.
Tuguhaye ikaze kuri Channel yacu, akaba ari ho usanga indirimbo zacu ndetse n'ibindi bikorwa byacu.
Kugira ngo hatazagira ibigucika, KORA SUBSCRIBE.
Murakoze, Yesu aduhane umugisha!