Рет қаралды 132
THURSDAY, JULY 18
Inkuru Ikubiye Mu Yindi: Umugabane Wa 2
Soma Mariko 3:20, 21. Ni ibiki byabaye byateye ab'umuryango wa Yesu kumubona nk'umuntu wasaze?
Gushinja umuntu ko yasaze ni ikintu gikomeye cyane. Ubusanzwe, ibi bizanwa n'ibyo umuntu anyuramo aho yiyumvamo kuba ikibazo cy'umutekano w'ubuzima bwe bwite. Ab'umuryango wa Yesu bamutekereje gutya kuko yari ahuze cyane ku buryo atigeze afata n'umwanya wo kuruhuka ngo afate icyokurya. Baboneyeho umwanya wo kumushinja [ko yasaze], maze ibyo bituma ya nkuru ikubiye mu yindi yatangiriyeho ihagarara, ihagarikwa n'inkuru y'imbere yinjiyemo y'iby'abanditsi bamuregaga ko yifatanya na sekibi.
#ibyigisho #isabato #2024 #gospelmusic #imana #kigalirwanda #igihe #mie #rwandatoday
Hari igereranya ridasanzwe hagati y'inkuru yo hanze n'iy'imbere zigize iyi nkuru ikubiye mu yindi. Ukuntu ab'umuryango wa Yesu bamubona bisa nk'aho umuntu yabigereranya n'uko abanditsi bamubona. Umuryango uvuga ko yasaze. Abanditsi bakavuga ko afatanyije na sekibi.
Soma Mariko 3:31-35. Ni iki umuryango wa Yesu ushaka, kandi ni buryo ki Abasubiza?
Iyi shusho imeze nk'idasanzwe. Mama wawe cyangwa abandi bagize umuryango wawe baramutse baje kukureba, ntiwajya kubonana na bo? Ikibazo ni uko abagize umuryango wa Yesu icyo gihe batari mu murongo w'ubushake bw'Imana. Yesu yari azi uko kuri maze mur'aya masomo, yongera gutanga ubusobanuro bw'umuryango. Abakora iby'Imana ishaka ni bo bene Se, bashiki Be, na mama We. Ni Umwana w'Imana, kandi abagendana n'ubushake bw'Imana bahinduka umuryango We.
IBYIGISHO BY'ISHURI RYO KU ISABATO BIYOBORA ABAKUZE KWIGA BIBIRIYA BYABANJE
• Tariki 25/05/2024: Uru...
• Tariki 27/05/2024: Uku...
• Tariki 26/05/2024: Ubu...
• Tariki 17/06/2024: Gus...
Niba ukunda ibyigisho BY'ISHURI RYO KU ISABATO BIYOBORA ABAKUZE KWIGA BIBIRIYA, Kanda subscribe, like na comment kubibazo cg inyunganizi
• Tariki 18/06/2024: Tur...
Muze twigane Ikigisho cy'uyumunsi
• Tariki 19/06/2024: Imv...
Dukomeze twigane Amigisho • Tariki 20/06/2024: Ijw...
Inkuru zombi z'Iyi Nkuru ya Mariko Ikubiye mu Zindi zombi hamwe zifite ikitumvikana gikomeye. Mu nkuru y'imbere, Yesu avuga ko inzu yigabanyije ubwayo idashobora kugumaho. Kubyumva bwa mbere, bisa nk'aho mu nkuru y'inyuma, inzu bwite ya Yesu, ari yo muryango we, yigabanyije ubwayo! Ariko Yesu akemura uru rujijo yongera gutanga ubusobanuro bw'umuryango. Umuryango We nyakuri ni abantu bafatanya na We gukora iby'Imana ishaka (soma Luka 12:53, Luka 14:26).
Mu bihe byinshi by'amateka, Abakristo bagiye bagira ikibazo cy'abo mu miryango yabo babahindukiye intaza. Ni imibereho ibabaje. Iri somo ryo muri Mariko rigaragaza ko Yesu yahuye n'iyi ngorane. Yumva neza uko bibabaza kandi ashobora gukomeza no guhumuriza abagenda banyura mu bibababaza bikabatandukanya nka bene ibyo.