Рет қаралды 456
Iyaba twarengaga ikivunge kidukingiriza ntitubone Yezu, twagakize burundu maze isoko iturimo y’ubukozi bw’ibibi, ubugizi bwa nabi, y’urwango, y’ishyari, … igakama burundu.
Bavandimwe dusabe Imana iturinde kubera abandi cya kivunge kibi gikingiriza abandi kikababuza kubona Yezu, kumukoraho no kwakira ubuzima atanga ku buntu. Tumusabe kandi ngo tubashe kumenya ibivunge byateye bigamije kudutandukanya na We. Nitubimenya, tubashe kubyirinda ndetse bigere n’aho ibyo bivunge tubihindura na byo bikamenya umukiro ukomoka kuri Yezu Kristu.
Nyagasani Yezu abane namwe !
Padiri Prosper NIYONAGIRA
GITARAMA-KABGAYI
yezu-akuzwe.or...