Рет қаралды 85,339
Dore uko byari byifashe ku Mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi, ubwo u Rwanda rwashyikirizaga u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara bafatiwe mu Karere ka Nyaruguru muri Nzeri 2020 mu Murenge wa Ruheru, ku ishyamba rya Nyungwe. Muri iki gikorwa, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Brig Gen Vincent Nyakarundi, Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), mu gihe u Burundi bwari buhagarariwe na Col Ernest Musaba ukuriye Ubutasi muri icyo gihugu. Ni igikorwa cyashimwe n’abahagarariye itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere k’ibiyaga bigari (EJVM) ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, kuko ngo ari indi ntambwe mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kugarura umutekano muri aka karere k’ibiyaga bigari.
Camera & Editing: Richard Kwizera