Рет қаралды 595
“Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse”. Aha twibuke ko nta kindi yategetse abe n’abazamwemera bose uretse: Gukunda Imana hejuru ya byose, gukundana hagati yacu nk’uko yadukunze akagera ubwo atwitangira, tutibagiwe kugira neza aho tunyuze hose, maze urumuri rwacu nirubamurikira, bakabona ibyiza dukora bazakurizeho gusingiza Data uri mu ijuru (Mt 5,16). (Reba @IBANGARYUKWEMERA )
Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu, n’urukundo rw’Imana Data, n’ubusabane kuri Roho Mutagatifu, bihorane namwe. Iyi ndamukanyo umusaserodoti ashyikiriza ikoraniro ry’abakristu bitabiriye guhimbaza igitambo cy’Ukarisitiya, ijyanye neza n’uyu munsi mukuru duhimbaza none w’Ubutatu Butagatifu: Imana imwe yigaragariza abayo mu Baperisona batatu: Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu.
Padiri Anselme Musafiri.
yezu-akuzwe.or... #UbutatuButagatifu