UBUTINGANYI mu nzira zo kwemerwa na Kiliziya Gatolika? PAPA ukomeje gutungura ABAKIRISITU.

  Рет қаралды 8,500

Real Talk Channel

Real Talk Channel

Күн бұрын

Пікірлер: 66
@freddymuvandimwe5000
@freddymuvandimwe5000 4 жыл бұрын
Merci Monsieur GATANAZI .E d'avoir organizé Cette émission si pertinente et sur le Sujet très délicat. Nagirango ngaruke kuri Sé Mgr RUKAMBA .Uyu musenyeli w'umuhanga ubusanzwe kdi uvugana ubwitonzi ntabwo yashatse kuvugisha ukuri ubundi akwiye kuba ahagarariye kubintu byose nk'umushumba w'intama z'Imana . 1. Mbanze mushimire ariko ko mubupfura bwinshi yemeranywa na benshi ko Umukuru wa Kiliziya afite icyuho gikomeye cyo kwihutira kuvuga kubintu byinshi kdi bikomeye atabanje kubigenzura(Sujets très délicats) 2. Sé RUKAMBA aravuga ko Umukuru wa kiliziya atavuze (Mariage)des homosexuels ahubwo yavuze ( Convivance: Ubushobozi bw'abantu kubasha kubana mumitandukanire yabo. Ariko mubyukuri icyo François I yavuze kiri explicite: Ati Amaleta yarakwiye kureba uburyo yemerera aba bantu kubana kuko nabo ni abana b'Imana. Aha yaravuze clairement ibintu 2. Kwemerwa légalement ko babaho (bemewe) no kwemererwa Mariage civil) ! 3. Imvugo ya François I ko abantu bose ari abana b'Imana ,niba Sé RUKAMBA nawe ayemera Niki cyanditse mw'itangiriro 6:1-8? Niki cyanditse muri Yohani :8:44? Iyisi irimo abantu b'ibice 2 muburyo bw'Umwuka. ABANA B'IMANA n'ABANA B'ABANTU! Ndahamya ko abo baoyobizi bombi babizi kuko batabizi cyaba ari ikibazo Gikomeye Kiliziya ifite! 4.Natangaye aho GATANAZI yabajije ikibazo cyiza Sé RUKAMBA niba Kiliziya idashobora kuzivuguruza kuriyo ngingo nkuko byabaye kukibazo cya Galilée wishwe ,maze Sé RUKAMBA akihanukira ati mbanze nkosore ko Galilée atishwe ahubwo yabujijwe uburenganzira bwe! Keretse niba yavugiraga mumigani nyine ko Galilée yabujijwe uburenganzira bwe kubaho(kwicwa nyine) ! Bibaye ataribyo yavugaga, Sé, Inquisition nuko yaba atayizi ? Nonese siyo yamuciriye urubanza? Nonese kuki mwahakana urupfu rwa Galilée bikozwe na Kiliziya? Inquisition: Tribunal écclésiastique initié en France depuis 1610 niyo yaciriye urubanza umutaliyani Galilée imuhoye ko yagaragaje kdi Akamera ko Isi izenguruka izuba kdi Koko niko bimeze nkuko byarangiye byemewe nubwo atazutse! 5. Sé RUKAMBA yihanukiriye ati mubijyanye n'UKWEMERA KILIZIYA ntishobora kwibeshya(Infaillibilité du Pape,du Clérgé) cyakora mubya science yakwibeshya! Koko Sé? Nonese êtes Vs égaux de Dieu? Seul Dieu est infaillible! Abandi twese twuzuye ibyuho bikomeye à moins que mushaka kubwira isi ko Kiliziya romaine inganya ubushobozi n'Imana! 6. Ndangije nshimira Sé RUKAMBA ko nibura kugiti cye yemera ko ubutinganyi ari icyaha Cyangwa n'UWITEKA nkuko yanabyerekanye muri bibiliya.
@robert___o8879
@robert___o8879 4 жыл бұрын
Ese kombona usankaho urikubaza ibyo uzi Wowe kugiti cyawe wemera iki
@ritaparadienimusabe1622
@ritaparadienimusabe1622 9 ай бұрын
Mu by'ukwemera, Ijambo ry'Imana rituyobore n'ah'ubundi science yo igira evolution!
@ClaudineMukandezi
@ClaudineMukandezi 2 ай бұрын
Msr murakoze kugira icyomuvuga kubitera urujijo ese papa nyirubutungane yavuze ngwiki kubutinganyi, Rm1,26-32 BIKIRAMARIYA,ikibeho yavuze ko ukwemera nubuhakanyi bizaza mumayeri, nyakubahwa monsenyeri kuki gatigisimu yemeje ko batahabwa akato ,ibishakka kuvugiki? Utashye ubuukwe bwagipagani, ahabwakato igihe runaka akigishwaa mubugarukiramana ,none ngubutinganyi bwihabwa akato? Esee murinda mwavuga ngo keretsee byemejwe nabasenyeri bisi yose ? Uwomupapa ajyakubibaza icyobabivugaho abayibagiwe icyo bibiriya ibivugaho? Ko arishyano ? Mujya kubisegurira kubyara se muyobewe ko aricyaha ? Musenyeri urantunguye papa numuntu nkatwe kandi ari nyirubutungane Izy24,16 ? Yee nimubakire ariko mubigishe bahinduke ,yezu koko yaje gushaka abanyabyaha,ariko yabahamagariraga kwisubiraho ,yohani Batista yabahamagariraga guhinduka ntanacekuruhande kubabwira ko into intorezo irambitse kugiti kitera ngo gitemwe gicanwe, hari urutaro agiye gukubura umurama ugatwikwa, mwiruma ngo muhuhe icyaha mukivuge murarikire abantu kugihunga nkabaragiriye kristu, mwekwigana sezari muvuge nka yezu mumurikiwe na bibiriya, kuki murinda mwabitekerezaho kandi Bibiriya ibisobanura ? Ukwemera nubuhakanyi bizaza mumayeri,
@antoinentagwabira9137
@antoinentagwabira9137 4 жыл бұрын
Musenyeri Ni Umunyakuri, ntabwo abebera mu gusubiza, asubizanya umutima ufungutse!
@LucieNyinawumuntu-dv9bh
@LucieNyinawumuntu-dv9bh 9 ай бұрын
Musenyeri Rwose Udaca kuruhandeee Uzazire ukuri aho kurya iminwaaa. Murekane nuwo Muhakanyi ngo Ni Papa
@ClaudineMukandezi
@ClaudineMukandezi 2 ай бұрын
Gushakisha abatinganyi sibbyawe ,ahuubwo nimwamagane ikibi ibyaha mubivuge mumazina yabyo,guhindura imitima muguharire Rohomutatagatifu, ahokubashyonyagiza ngonukobameze , ubuse tuzareke kuvuga ko gusambana aricyaha ngo nuko arikaremano guhuzibitsina? Tuzareke kuvuga ko kwiba aricyaha ngonuko yabyifuje , tubwire abana kwirinda indwara nogusama ,bibere mucyaha cyubusambanyi duceceke ? No ,vugubutumwa bwa yezu ishyano uryitishyano utitaye uko abandi babyita ,murakoze cyane
@Blessed-eu8sd
@Blessed-eu8sd 4 жыл бұрын
Ndebye ku bikoonjo by'intoki bya bwaana Musenyeri, nibajije ko akora Sport ya Karaté?
@muratwaeugene1414
@muratwaeugene1414 4 жыл бұрын
Ntabwo bavuga bwana musenyeri bavuga Nyiricyubahiro Musenyeri
@ishimwedavid3626
@ishimwedavid3626 3 жыл бұрын
@@muratwaeugene1414 Nyiricyubahiro Ni Uwiteka Imana yo Mu ijuru waremye ijuru n'isi n'ibirimo byose niwe ukwiriye icyubahiro nshuti yanjye
@NiyeraJosue
@NiyeraJosue 8 ай бұрын
Uyomupadiri navuge ukuri papa yarabivuze
@uzabakirihojonas6214
@uzabakirihojonas6214 9 ай бұрын
So vanity of vanities all is vanity
@MukamanaGenevieve
@MukamanaGenevieve 6 ай бұрын
Umuntu wese ni umunyabyaha mwimucira urubanza rwo gucibwa ahubwo nimumube hafi mumugarure muumurongo ugororotse. Bavandimwe ntimukitiranye ibintu muhira kushaka ibicika
@calinoubebefe8629
@calinoubebefe8629 4 жыл бұрын
Bwana GATANAZI, uzambarize Son Excellence Philippe RUKAMBA cg MBONYITEGE : 1.Kuki kiliziya mu Rwanda ifungira abakristu bayo Amasakaramentu ngo batashye ubukwe bw abo badahuje idini ? Njye ndumva iyo mipaka itakagombye kubaho kuko twese tugomba gukundana tutitaye ku madini. Ikindi kdi, Amasakaramentu ni aya Yezu si ay umuntu. 2. Kuki batabatiza umwana ngo ni Uko ababyeyi be bari mu bo bita abapagani ? Ibindi nzabibaza ubutaha
@robert___o8879
@robert___o8879 4 жыл бұрын
Hoya aha urabeshya rwose ntawufungirwa ama sacramentu kuko yatashye ubukwe murindi dini
@rwangizamirera
@rwangizamirera 4 жыл бұрын
Ariko se mugihe cya Twitter na Facebook. Ni gute habaho ibiganiro n'ibindi byo kubeshyuza no gusobanura ibyo umuntu yavuze? Papa yagiye kuri twitter akanyomoza iriya nkuru
@uzabakirihojonas6214
@uzabakirihojonas6214 9 ай бұрын
Papa yahishuye ibyari biteguye ko byashyirwa ku mugaragaro hari ikibyihishe inyuma mutegeteze gusa usibye ko isi ihinfutsr Sodomu na Gomora
@sibongiriyeviateur2573
@sibongiriyeviateur2573 9 ай бұрын
Aba gay turiho mudutege amatwi kd mutwumve, Papa igihe nikigera azagirwa umutagatifu
@NiyeraJosue
@NiyeraJosue 8 ай бұрын
None umugabokuwundi amuro ngorahehe?
@tekanezaviocheftv1949
@tekanezaviocheftv1949 3 жыл бұрын
Ubudi abapadiri nabasenyeri barakwiye kudukura murujijo kukobeshi amabanga yaroma yubakiye mwibinyomavyishi
@didzdoitall7080
@didzdoitall7080 4 жыл бұрын
Mzee Akina Muay Thai cg karate cg boxing Kabisa
@emmd1234
@emmd1234 4 жыл бұрын
1) Umuntu wese ni umuntu. Ni nde muntu utari umuntu? N' abayobozi b'itorero iryo ari ryo ryose ni abantu, bashobora kwibeshya. Ni iki cyakorwa na muntu kitakiwibeshya? Kuba ikintu cyemejwe n'abantu benshi (n'aho baba ari impuguke) ntibikuraho 100% ko bashobora kwibeshya bitewe n'impamvu runaka). Ni nde utakwibeshya uretse uzi byose cyangwa uzbaho iteka ryose? 2) Bibiliya yabereyeho umuntu (ibitabo byatoranyijwe n'abantu bagize inama yabishinzwe). Imana yaremye muntu ntiyaremye Bibiliya cyangwa Koroani. Umuntu aruta ibitabo kuko ni we wabishyizeho (n'aho byaba byaravomye ibitekerezo by'Imana). Mbere ya Bibiliya Imana yabagaho. Inyandiko ni bumwe mu buryo bwo gutangaza amakuru. 3) Abantu bakunze gusamira hejuru ibyo umuyobozi ukomeye yavuze batabyumvishe neza. 4)Dushimire Mgr ku bw'ikiganiro cyuje ukuri yatanze.
@imanzirwema848
@imanzirwema848 4 жыл бұрын
Kuba papa yaba yaribeshye mu buryo bwa kimuntu agakoresha ijambo "Psychiatre", yashakaga kuvuga "professionnel", wafasha ababyeyi kumenya umwana no kubasha kumwakira no kumufasha.
@NiyeraJosue
@NiyeraJosue 8 ай бұрын
Ivyo ababikora nabantu bagwaye mumutwentamugaboyifuzauwundimugabo
@ukuriganza6026
@ukuriganza6026 4 жыл бұрын
Icyorezo gikomeye Leta iri guhishira mu magereza n'ingaruka kuri sosiyete Hari Minisitiri umwe numvise wizaniye umwana we muri gereza Kimironko ,umva uko yasohotsemo. kzbin.info/www/bejne/gIO1pYRnhrxnra8
@anicetnsabiyumva1398
@anicetnsabiyumva1398 4 жыл бұрын
Munyamakuru ndakwemeye urabaza udaciye iruhande
@danielbizimana3058
@danielbizimana3058 4 жыл бұрын
Musenyeri arikuvuga ko kiriziya yaroma itajya yifeshya. Rekaka turebe kuva kera mujyihe Pirato yaciraga urubanza YESU rwo gupfa ubwo pirato yarari mukuri? 2icyakabiri Kuva muri 538nyuma ya kristo kujyeza 1798 Kuva kuri bakayizari Nero na kosntatine abo bahize Cg bica abakristo babayahudi batemeraga inyijyisho zakiriziya gatorika. None ubwo Bari mukuri ko avuga ko kiriziya ntijya yibeshya? Yewe nabamaritini ruteri nabandi bareganyijwe na kiriziya gatorika. Jye mbona ahubwo kiriziya yarayobye kera aho yahinduye amatejyeko y, IMANA 10 ikayajyira umunani 8 urujyero itejyeko ryambere barikuye MO itejyeko rya 4bararihinduye jye mbona kiriziya yahitamo poritike kuko ariguverinoma nkizindi zose zomwisi. Iby,IMANA ikabirekera abashaka IMANA. Naho ibyakayisari nyine bikaba ibyakayisari. =roma
@aleckantu5759
@aleckantu5759 4 жыл бұрын
kuvuga ko kiliziya itibeshya, aho aba yibeshye already nako aba atubeshye kuko azi ukuri.
@NiyeraJosue
@NiyeraJosue 8 ай бұрын
Padiri nabitubwire
@joseenrukundo7762
@joseenrukundo7762 4 жыл бұрын
Kizito Mihigo inuma y'amahoro
@sefbenhusen6063
@sefbenhusen6063 4 жыл бұрын
Kiriziya Gatorika niba ibaye iyabatinganyi turayivamo turi benshi
@robert___o8879
@robert___o8879 4 жыл бұрын
Hoya se wowe kugiti cyawe wemera iki Kurikiza ibyo umutima wawe ukubwira
@aleckantu5759
@aleckantu5759 4 жыл бұрын
Simwubahutse ariko Musenyeri arigiza nkana nkaho atazi ko Kiliziya ihanganye na Homosexualisme muri kiliziya no mu Rwanda harimo, gusa icyo si ikibazo ko baba bahari ahubwo ikibazo ni uguhishira abapadiri b'abatinganyi bangiza abana bato. Ibyo kandi ni zimwe mu ngaruka zo kutemerera abapadiri gushaka. Nubwo hari ubutinganyi buvukanwa hari ababyigishwa na circonstances, byagaragaye ko muri za gereza babonekamo atari uko ari uko bakururwa n'abo bahuje ibitsina ahubwo ari uko ari bo bari available. Icyo papa yavuze ni uko abatinganyi batahabwa akato kandi ntibahohoterwe. Urugero ni nko mu Rwanda ntago ubutinganyi bwemewe mu mategeko ariko nta n'itegeko rihana ubutinganyi kandi nta n'ugomba kubizira kuko uwakwica umutinganyi ntaho yaba atandukaniye n'interahamwe.
@emmd1234
@emmd1234 4 жыл бұрын
Wabyemera utabyemera kubihakana nta cyo bihindura: Bibaho ko muri kamere y'abantu habaho abantu bumva muri bo bakururwa n'abo bahuje igitsina. Umuntu wese agira tendance sexuel: uretse no kumva ibyo idini rivuga "kuyobora/manage" umubiri ni ngombwa kuko ibyo umuntu atekereje byose ntiyabikora. Umutinganyi ntahabwa akato ahubwo yitabwaho nk'umuntu uteye mu buryo budasanzwe. Science yo irahinduka ariko n'iyi wayirwanya, UKURI KUGARAGAZWA N'IGIHE, hagenda hagaragara ibitari bizwi. Kiliziya yo yubatse ku rutare ariko urutare si Petero ahubwo ni Yezu. Gusa Imana isumba amadini yose ku isi.
@aleckantu5759
@aleckantu5759 4 жыл бұрын
NIbyo hari abatinganyi babiterwa na hormones imbalance ntago ari indwara yo mu mutwe, ni ukurimanganya kuko bazi ko byabayeho kuva kera. Gusa kuvuga ko kuba umutinganyi ari icyaha, ni nko kuvuga ko uwagira ubumuga yabizira.
@aristidengaboyindekwe1554
@aristidengaboyindekwe1554 4 жыл бұрын
Ahubwo abantu barashize ubwo mwumva ubutinganyi ari ubumuga bw'umubiri ? gusa satani yaraharutse ariko ntazatsinda haracyari 7000k zitarapfukamira bayari
@uwamahorodevothe8593
@uwamahorodevothe8593 4 жыл бұрын
Yesu niwe ubwe wabivuze byanditse muri Bibiliya ngo petero ur'urutare Kandi kur'urwo rutare niho nzubaka Kiliziya n'imbaraga z'ikuzimu ntizizayinyeganyeza.
@emmd1234
@emmd1234 4 жыл бұрын
@@uwamahorodevothe8593 Ni byo koko muri Bibiliya ni ko handitse. Yesu ni we ni "urutare". Ubwo Imana yo wayiha ikihe kimenyetso-shusho?! Reka turebe hirya ya Bibiliya kuko ubuzima bwo ni bugari. @UWAMAHORO Devothe Iyo urebye neza, usanga Imana ikunda abantu b'isi yose n'ubwo bayisenga mu buryo bunyuranye bitewe na buri wese imyemerere yamenye akemera. Kuko ntiwavuga ngo Imana abo tudahuje ukwemera ntiyabumva (none se twabasha kureba mu bitekerezo by'Imana?). Rero itorero ry'Imana si idini rimwe runaka ahubwo abantu bose (universel=catholique) bakora ibikorwa byiza, kuko ubwabyo byubaha Imana. Ubuzima ni bumwe abantu ni bo bashyiraho ibibatandukanya (identitiess). Amadini yo burya ni abantu bayashinze, Bibiliya ni abantu bayanditse (n'aho baba baramurikiwe ariko si Imana yafashe ikaramu ngo yandike, icape), Imana si yo yubaka insengero. Imana ahubwo ikorana n'ubwenge (umutima) w'umuntu.
@emmd1234
@emmd1234 4 жыл бұрын
@@aristidengaboyindekwe1554 Ahubwo se ni ubumuga gusa! Bugera n'aho umuntu yemera kunenwa! Gusa kuri bo ubwabo bumva ko ari ko bateye. Reka tube turetse gushakira impamvu z'ibibazo by'umubiri kuri Satani, tubyumve mu buryo bworoshye busanzwe (kuko ingaruka ntizijya kuri satani ziza kuri twe). Kumva ukuruwe n'uwo mudahuje igitsina, ibyiyumvo (umujinya, ibyishimo-ndetse n'ibyo ugira mu mibonano na yo ni ubwonko buyivubura), biterwa n'imikorere y'imisemburo (hormones) iba mu mubiri n'ibindi byinshi. Ntuzi ko ushobora kubura imisemburo runaka cyangwa ukagira ikibazo ukabura ubushake bw'imibonano/ikiremba? Uko rero ibyiyumvo buhinduka ni na ko bamwe bagira icyo kibazo cyo kumva bakuruwe n'abo bahuje igitsina (bamwe babyiyumvamo, abandi bafite uko byabagiyemo). Uko biri kose, yaba satani, yaba imikorere y'ubwonko bw'umuntu, ikibazo iyo kiri mu mubiri w'umuntu gishakirwa umuti, cyangwa abantu bakiga uburyo babana na cyo. Ikibazo rero si umuntu ufite ikibazo ku buryo yakwicwa (ukurikije ijambo ku rindi mu isezerano rya kera abo ryasabaga kwica, benshi muri twe ntituba tukiriho), ahubwo afatwa nk'umuntu na we uteye atyo. Tekereza ari umwana wawe, kuko na bo bafite ababyeyi bababyaye.
@jacksonfelix7273
@jacksonfelix7273 4 жыл бұрын
Ninye wambere mumpe like
@anicetnsabiyumva1398
@anicetnsabiyumva1398 4 жыл бұрын
Catolica nibavugishe ukuri hari ico babiziko
@freddymuvandimwe5000
@freddymuvandimwe5000 4 жыл бұрын
Merci Monsieur GATANAZI d'avoir méné Cette émission Avec Sé Philippe RUKAMBA, umwe mub'episkopi babahanga nemera. Ariko haraho atangaje cyane: 1. Ntabwo yemera ko Ibyo Umuyobozi wa Kiliziya François I avuga ariko Kiliziya ibyumva kdi ariwe Muyobozi wayo. Pourtant IL en est le représentant. 2. Aremera mukinyabupfura ko Umuyobozi wa Kiliziya afite icyuho cy'intege nke zo kwihutira gusubiza kubintu bikomeye(Sujets délicats) yakagombye kwitondera bityo bikagusha RUKAMBA mumutego wo kumu defenda. Urugero: ati Papa ntiyashatse kuvuga kubana kw'abahuje igitsina (Mariage civil) yashatse kuvuga Convivance: Ubushobozi bw'abantu batandukanye kubasha kubana mumitandukanire yabo! Rwose aha yibeshya asobanura Ibidakwiye byavuzwe n'umuyobozi wa Kiliziya.! Iyo asabye ko ama Leta y'ibihugu akwiye kureba uko yabemerera kubana ni gusaba ko babaho bemewe n'amategeko ariko no Ku legaliza Mariage yabo mumategeko! 3. François I ati Bose ni abana b'Imana! Ibyo abizi ate? Abihamya ate Sur base de quoi ? Nonese mw'itangiriro 6:1-8 handitse ngwiki? Yohani 8:44 handitse iki? Kurwego ariho yarakwiye kuba azi ko Isi turimo yuzuyemo ABANA b'IMANA ikanabamo ABANA B'ABANTU! Urumva ibi abyumve muburyo bw'umwuka! Gusa ndahamya ko ari Umuyobozi wa Kiliziya Ari na Sé RUKAMBA babizi ariko barirengagiza pour défendre Les directives écclésiastiques romaines. 4. Sé RUKAMBA ni umuhanga Uzi no gusobanura ibintu kdi yitonze! Ariko yantengushye bikomeye Aho wamubajije uti Aho ibyabatinganyi ntibizagenda nk'ibya Galilée wahowe ubusa akicwa bikangira ibyo yavuze byemewe? ARANGIJE ati Galilée ntiyishwe yabujijwe uburenganzira! Sé Philippe R. Inquisition Niki? Yamukoreyiki? Siyo yamuciriye urubanza? Inquisition : Tribunal Ecclésiale initié en France! 1610
@chema5961
@chema5961 4 жыл бұрын
Namwe bazabemere gushaka muve mubuyobe
@mutuyemariyaprovidence320
@mutuyemariyaprovidence320 4 жыл бұрын
Umuntu ajya kuba padiri Ku mutima nama we.Hari uwo wumvise batwara mu kiziriko ngo Abe padiri ni amahitamo ye. Ninde wamubujije gushaka ntanimpumyi ndabona ngo tuvugeko bamufatanyije nubumuga. Icyaha ni gatozi.wowe uzabeho mu budahemuka gusa .
@Veritas24
@Veritas24 4 жыл бұрын
Nemera ko abatingayi ari ibiremwa by’Imana bityo rero ntibari bakwiye kuba ibicibwe muri société. icyo ntemera nuko bitari bikwiye gufatwa nkibintu biri normal ,uburenganzira bwabo muri société bwari bukwiye kujyana n’imiterere yabo. urugero uramutse uvutse udafite ukuguru ntabwo ushobora kwemererwa gukina umupira w’amaguru mubabigize umwuga bafite amaguru yombi ,ariko ntibivuze ko bakwimye uburenganzira byawe ahubwo imiterere yawe itajyanye nuko uwo mukino ukwiye gukirwa.urundi rugero umuntu ufite syndrome de down(ibyo twe mu rda twita Ibi debiles ) ntashobora kwemererwa gutwara indege. kwemererwa gushyingirarwa kwabo rero bivuze ko bashobora no kugira umwana maze akazakura afite aba papas 2 cg aba mamans 2 . iyo wemeye ibintu bitari normal bibyara ibindi bintu birushijeho kutaba normal ,urugero nuko ubu mu burayi n’america byafashe indi ntera hari aba gender fluid(bivuze ko nta gender nimwe Wibonamo) ,hari abandi batagishaka kwitwa SHE na HE basaba ko bitwa ZEE ,HIR na THEY (kandi ari umuntu umwe), hari abandi bakuraho ibitsina byabo bakabisimbuza ibindi bashaka ,ubu hari ikibazo muri amerika cy’abana babahungu bihinduye abakobwa barangiza bagasaba kurushanwa muri sport n’abandi bana babakobwa . ibintu rero nk’ibyo bikomeje gufatwa nkibintu bisanzwe vuba aha twazabona abantu mumihanda bigararambya basaba uburenganzira bwo kuryamana n’inyamanswa zororerwa murugo.
@emmd1234
@emmd1234 4 жыл бұрын
Ni byo kabisa
@kscjuf9243
@kscjuf9243 4 жыл бұрын
Ariko njye nibarize nyiricyubahiro tudashyizemo amarangamutima. Niba Imana yararemye ibyo bitsina icy'umugore n' umugabo ds le but yo kororoka kandi uti ntacyo Imana yaremye kidafite umumaro. None ko mwe abihaye Imana mwahisemo kudakoresha ibitsina byanyu (officiellement) haba mu kwishimisha cg mu kororoka. None kuki mwebwe ntawe ubatera ibuye ngo kuki mwe mutabikoresha icyo byaremewe. Ese niba ibitsina byararemewe muri but yo kororoka gusa bivuga ko umaze kubyara agomba guhita arekera aho? Njyewe ndemeranywa na Papa ko atari mwe mwagombye guca Imanza. None niba bifitiye iyo tendance yo gukundana n'abo bahuje kandi ntawe babangamiye mwabibaburiza iki?none ko ingo z'abagabo n'abagore nazo zashize zisenyuka kandi arimwe mwabigishije mu idini kuva bavuka ubwo ntabwo mobona ko kubarejeta mwaba muteje ikibazo kurusha kugikemura. Ndi umwana ku ishuli nabonaga abana bangiwe kubatizwa ari abana ngo kubera babyawe mu cyaha (iwabo batarasezeranye mu Kiriziya) abana bagakuranwa ipfunwe bikarangira bakuze banga église catholique bakigira mu ba Pentecôte. Kiriziya ititaye ku mpamvu zatumye ababyeyi badasezerana haba ukwemera kwabo haba ubukene haba ni uko umwe muri bo atari abatije cg akomejwe impamvu nyinshi. Alors wige koroherana abantu bibanire mu mahoro kuba badashobora kubyara si ikibazo kuko kubyara atari itegeko. Ikindi bzshobora no kurera abandi bana bavutse ku mugabo n'umugore babyaye abo badashoboye kuko aribyo mubigisha ngo buzure isi. Kuva ku izima si faiblesse Papa wanyu ari moderne arababouscula nyine c normal que mutabyishimira
@nolanmckain2061
@nolanmckain2061 4 жыл бұрын
Ni ubwo atari jye wabajije bwose, biroroshye kubyumva: 1. Amahame n’amategeko ya kiliziya ntibivuze ko ari yo y’Imana kuko nta na hamwe Yesu yasabye intumwa kudashaka kuko déjà intumwa ze zari zifite abagore. 2. Uwashinze ihame ryo kudashaka yabonaga ko Padiri yaba propriété privée ya kiliziya, bityo rero padiri aramutse ashatse umugore kiliziya ntiyaba ifite uburenganzira busesuye kuri ya propriété. 3. Bihendukira kiliziya kuba abapadiri badashaka abagagore ntibanabyare byemewe kuko kiliziya yaba igomba kwishyura abapadiri ngo batunge imiryango yabo, kuba batabazwa indezo ni saving ikomeye nubwo hari ibikorwa rusange bakorera abizera babo. 4. Umurongo w’isi uragenda uha uburenganzira ku butinganyi, bizatinda bitebuke bazagera aho bemere ko abatinganyi bemerwa cyane cyane ko bigenda bigaragara ko hari ubutinganyi buvukanwa. Aho mba muri Canada abatinganyi bageragezwaga kuvurwa, ni ukuvuga wavuka uri umuhungu ariko ubuze hormones z’abagabo byari byemewe ko bazigutere uhinduke nk’abagabo ariko Ubu nabyo babivanyeho ngo ujye wibera uko wiyumva. 5. Amategeko ya kiliziya cg eglise iy’ari yo yose ikora mu nyungu z’abayoboke atari ngombwa ko ari byo Imana itegeka. Hari imyaka abangaga ibyo bigishwa babicaga, urumva ko atari Imana yatuma kiliziya kwica abatayumva. 6. 7.
@espoirejane446
@espoirejane446 4 жыл бұрын
Message yawe yuzuyemo ubusesenguzi ubwenge ,umbaye kure
@Canakumasotv5678
@Canakumasotv5678 4 жыл бұрын
@KSCJ UF muvandimwe ngushimiye kuri icyo kibazo ubajije kerekeye abana babuzwa amasakaramentu kubera ababyeyi babo. Ibi bintu nanjye maze igihe mbitecyerezaho cyane. Uzamfashe twandikire abasenyeri bo mu Rwanda tubereke ibintu byakagombye kuvugururwa byose. Njye icyantangaje nuko ibyo Kiriziya yo mu Rwanda igenderaho bitandukanye n‘ibyo Kiriziya y‘iburayi igenderaho kandi twese turi muri Kiriziya imwe. Ikindi kandi abakristu bo mucyaro bamera ibitandukanye n‘ibyabo i Kigari. So, Abasenyeri bacu bakagobye kudusobanurira amahame rusange ngenderwaho. Gusa akenshi twibanda mugusobanura ibintu bitandukanye, tukibagirwa itegeko rukumbi ry‘Imana rivuga urukundo.
@jeanamope3194
@jeanamope3194 4 жыл бұрын
Uvuze ibintu bikomeye kandi byiza rwose. Kiriziya yagiye igira amakosa yo kwigira umucamanza uri tres brutal ku bakristu bayo cyane cyane abanyantege nke. Nzi imiryango ikennye yagiye yangirwa gusomerwa za misa zo guherekeza abayo bitabye Imana ngo aha bapfiriye mu cyaha nko kwiyahura cg gukuramo inda mu gihe abakire cg abakomeye bo bashaka uko babisasira bigakorwa!!! Hari n'abagiye bangirwa gushyingirwa ngo baratwite kandi ahandi bigakorwa ndetse ugasanga abasenyeri batagira ingano baherekeranyije mu bukwe bw'abakomeye rubanda ikabireba ikumirwa!! Ibi bintu bisubirwemo, ntabwo bikwiye mu muryango ugerageza kuba principled nka Kiriziya Gatorika.
@nolanmckain2061
@nolanmckain2061 4 жыл бұрын
@@jeanamope3194 Ahubwo twagize agahenge, kera hari aho kiliziya cg abapadiri ari bo babaga bafite ubucamanza, abantu bicwaga bashinjwa kuba abapfumu cg abavuzi ba gakondo, bakicwa bazira kutemera amahame yabo cg kutemera imirimo y’uburetwa yo kubaka ibiriziya.( nka biriya byabaye kuri Rukara). Naho kwanga guha service abantu ngo bavutse mu cyaha, ibyo ni bimwe navuze hejuru ko ari amahame ya kiliziya atari nécessairement amahame y’Imana kuko nta tegeko na rimwe cg aho byanditse muri Bible ko ugomba gusezerana n’umugore mu rusengero waba utabikoze ukaba ukoze icyaha(Bible yemera gusa ko igihambiriwe hasi no mu ijuru kiba gihambiriwe, rero kujya mu murenge nibyo bya ngombwa), Yaba kiliziya cg izindi nsengero gutegeka gusezerana mu rusengero icyo ni umugozi bazirikisha abizera babo ko nibabasezerana imbere y’Imana ari bwo bahabwa umugisha, ariko ni ikinyoma kuko urugo ntirukomera kubera bagusengeye ahubwo biterwa n’uko mubasha guhangana n’ibigeragezo by’urushako( kuki se abo basengera hari abo zisenyuka ? Ni uko umugisha baba bahawe ari igice? Cg Imana iwutanga yitangiriye Itama? Si ukuba umuhakanyi ariko kuba kiliziya n’abandi banyamadini bakomeza kudukoloniza bitwaje ko begereye Imana kuturusha.
@nigabern2887
@nigabern2887 4 жыл бұрын
Ushaka kwiga gutwara imodoka ndetse na provisoir dore uburyo bwiza kurusha ubundi wakoresha tangira nonaha ni ubuntu kzbin.info/www/bejne/a4jEameah9-qj8U
@jacksonfelix7273
@jacksonfelix7273 4 жыл бұрын
Ninye wambere mumpe like
Fake watermelon by Secret Vlog
00:16
Secret Vlog
Рет қаралды 18 МЛН
Don't look down on anyone#devil  #lilith  #funny  #shorts
00:12
Devil Lilith
Рет қаралды 47 МЛН
NGIBI IBINTU KILIZIYA GATOLIKA ITIFUZA KO WAMENYA
22:05
RedBlue JD
Рет қаралды 107 М.