Ubuzima bw’Ingabo 600 n’Abanyapolitike 28 mu minsi 90 baba muri CND

  Рет қаралды 67,289

Intsinzi TV

Intsinzi TV

Жыл бұрын

INKOTANYI Ep6:
UBUTWARI BW’INGABO 600
Kuva mu kwezi kwa cumi mu 1990 kugeza mu kwa karindwi mu 1994 Ingabo za RPA inkotanyi zagaragaje ubutwari ntagereranywa kuko Umurava wakataraboneka wizi ngabo niwo watumye zibasha kubohora u Rwanda. ibigwi byasizwe nizi ngabo ni byinshi kandi birihariye ariko mu myaka irenga itatu n’igice hari itsinda ry’ingabo zihariye nazo zakoze ibidasanzwe nazo zisiga izina ryihariye mu mateka y’u Rwanda izo nkubwira Ni itsinda rya RPA inkotanyi ryamenyekanye kw’izina ry’ingabo 600.izi ni ingabo zari mu itsinda ryaje mu mujyi wa Kigali zifite inshingano zo kurinda Abanyapolitiki 28 b’umuryango wa RPA Inkotanyi bari bategerejwe kwinjra muri Guverinoma y’inzibacyuho yaguye nkuko byari byaremejwe mu masezerano y’amahoro ya Arusha.izi ngabo 600 rero zabashije gukora akazi gakomeye zirinda aba banyapolitiki ndetse zinatabara ubuzima bw’abantu benshi mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi yari imaze gutangira.izi ngabo 600 zasize izina ringana gutya kuburyo buri munyarwanda wese nibura rimwe yigeze kumva inkururu yihariye yizi ngabo rero mu buryo bwihariye natwe iyi ngingo ijyanye n’ingabo 600 niyo tugiye kugarukaho mu gice cyagatandatu ku biganiro byuruhererekane twabateguriye bivuga ku mateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu.iyi ni Intsinzi Tv naho uwaguteguriye iki kiganiro ni BIZIMANA Christina jye ugiye kukikugezaho ndi Eric SAFARI .
Mu kiganiro cyacu giheruka twagarutse ku gitero cyagabwe n’ingabo za RPA Inkotanyi cyamenyekanye “nk’igitero kitiriwe tariki ya 8” cyatangijwe ku Itariki ya 8/2/1993 cyari kigamije kwihangangiriza Perezida HABYARIMANA.
nyuma yiki gitero rero impande zombi haba Uruhande rwa Leta ndetse na RPF Inkotanyi basubiye mu biganiro by’imishyikirano y’amahoro yaberaga I Arusha ndetse byanarangiye amasezerano y’amahoro asinywe hagati y’Impande zombi tariki 4/8/1993 ubwo Perezida w’u Rwanda HABYARIMANA Yuvenal ndetse na Chariman w’umuryango wa RPF Inkotanyi Colonel Alex KANYARENGWE basinyaga aya masezerano imbere y’intumwa zimpande zombi ndetse n’indorerezi zari muri aya masezerano.
Aya masezerano yateganyaga ko Hazabaho gusaranganya ubutegetsi hagati y’impande zombi kuva ku mitegekere y’igihugu yo mu nzego za Gisivile kugeza ku buyobozi bw’ingabo za gisirikare na Jandarumoli.
Aya masezerano yateganyagako ibiyakubiyemo bizashyirwa mu bikorwa nyuma y’iminsi 37 nyuma yo kuyasinya ndetse aya masezerano yanateganyaga ingabo z’umuryango zagombaga kuza kureberera ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.izi ngabo zasabwe n’impande zombi ni ukuvuga Leta y’u Rwanda na RPF inkotanyi mu ibaruwa zandikiye Umunyamabanga mukuru w’umuryango wabibumbye Boutros Gari icyo gihe yo ku I tariki 14/6/1993.
Gusa ibyo gushyira aya amasezerano mu bikorwa mu minsi 37 ntibyakunze kuberako ingabo za MINUAR zatinze kuza mu Rwanda ibyo bituma icyo gihe kitakubahirizwa.
Ingabo z’Umuryango wabibumbye zahawe izina rya MINUAR ryari riyobowe n’Umunyakanada Lieutenant Generale Romeo Dallaire zose zageze I Kigali mu kwa cumi na biri mu 1993.
Izi ngabo zikigera mu Rwanda noneho byahise biba ikimenyetso ndakuka cyo gushyira mu bikorwa ibyari byaremeranijwe mu masezerano y’amahoro ya Arusha.ubwo hagombaga kubaho kurahira hakajyaho Guverinoma yaguye y’inzibacyuho ndetse hakajyaho n’inteko nshinga mategeko.muri izi nzego zose rero zagombaga guhuriramo amashyaka atandukanye yararimo na RPF Inkotanyi kuko amasezerano ya ARUSHA yarabisobanuraga neza kandi byaremejwe ubwo rero abagombaga kuba ba Minisitiri ndetse n’abadepite bo muri RPF bagombaga kuza I Kigali kugirango barahirane n’abandi banyapolitki bo mu yandi mashyaka bagombaga kujya muri Leta imwe.
Kugirango rero aba banyapolitiki ba RPF inkotanyi bave ku Mulindi baze I Kigali byasabye imishyikirano kugirango harebwe uko bazabaho nibagera I Kigali bazabaho ariko harebwe cyane cyane uko umutekano wabo uzarindwa nibwo RPF Inkotanyi yagaragajeko abanyapolitiki bayo bagombaga kugira inshingano muri Leta Y’inzibacyuho yaguye uko ari 28 bagombaga kujya I Kigali barinzwe n’ingabo za RPA Inkotanyi kuko umutekano wabo utari wizewe mu gihe waba ushyizwe mu maboko y’abandi. Ibyo byaremejwe ndetse binemezwa ko bazatura muri CND ahakoreraga inama y’amajyambere y’igihugu. Ingabo zagombaga kujya I Kigali zirinze aba banyapolitiki zagombaga kujya I Kigali zagombaga kuba 600 zifite intwaro zumvikanyweho kuko nyine icyari kizjyane kwari ugucunga umutekano.
Izi ngabo 600 ziswe Batayo ya 3 zagombaha kugera I Kigali ziherekejwe na MINUAR ndetse kimwe n’abanyapolitiki kandi bo bagombaga gutura muri Hotel AMAJYAMBERE yari kukicaro k’Inama y’Igihugu y’Amajyambere CND.
#IntsinziTV #Ingabo600 #The600SoldiersStory #Inkotanyi

Пікірлер: 44
@MathiasKasaana
@MathiasKasaana 14 сағат бұрын
Imana yarakurinze Kandi yaragufashije
@rasrobert5041
@rasrobert5041 3 ай бұрын
INKOTANYI N'UBUZIMA kuva kera peee....mwarakoze cyane nukuri.!!! Uzabanga nanjye nzamwanga.
@MathiasKasaana
@MathiasKasaana 14 сағат бұрын
May God keep you and enjoy your country!
@MathiasKasaana
@MathiasKasaana 14 сағат бұрын
Good work done by RPA keep up please
@leonieuwingeneye5750
@leonieuwingeneye5750 3 ай бұрын
Nizindi nkotanyi zose mujye muzitubwira tuzishime ,ubundi mwakagombye kuba umwe kuko mwarwananye intambara ,mujye mukundana pe
@ngenzijoseph2883
@ngenzijoseph2883 3 ай бұрын
Ba Sgt aho muri hose Ltrd. Sgt NGENZI Joseph. Ndabasuhuje . Ndabemera cyane. Murishiga rivuyemo ntitwarya.
@ngenzijoseph2883
@ngenzijoseph2883 3 ай бұрын
Afande abakozi ba Leta bakoreraga ku gihe . Ko bahembwaga se twe tutahembwaga tudafite aho kuba n igihugu twagombaga gutsinda . Dukeneye iwacu no guhembwa . Ltrd Maj Rwabinuma Jambo. Warahembwe neza . Salut. Jambo sana afande.
@NdabananiyeEmmanuel
@NdabananiyeEmmanuel 2 күн бұрын
Yes zarakoze
@ngenzijoseph2883
@ngenzijoseph2883 3 ай бұрын
Gusa hano Imana yarahatubereye bikomeye n inayo mpamvu bakwiye guca bugufi nakayoboka. Imana y aratwimanye uhagarikiwe ningwe .Ntabwo Imana yakwemera ko ibyabaye byongera kubaho.
@alphandahiro2730
@alphandahiro2730 3 ай бұрын
Mwarakoze cyane pe! ❤❤, ndabemera nzahora mbemera, inkora mutima neza
@cyomoroalainbrian
@cyomoroalainbrian 3 ай бұрын
#longlive our #country 🇷🇼 #longlive our #president #nd'inkotanyi #cyane
@munezeroclaudine8556
@munezeroclaudine8556 2 ай бұрын
😢we for you turabakunda cyane nkotanyi nziza
@MathiasKasaana
@MathiasKasaana 13 сағат бұрын
IntsinziTV thank you
@hustleyangushowkgl
@hustleyangushowkgl Жыл бұрын
Intsinzi tv my best best tv ever,noneho Eric Safari wowe ho uburyobubaramo inkuru,kwemera kubi. Imbuga nkoranyambaga zawe ziba izihe?
@nyanggufiacre5047
@nyanggufiacre5047 Жыл бұрын
Murakoze Intsinzi ku bwa aya mateka. Mwazadushakira nuwa exfar waba yari ari mubaraswaga bava camp GP
@assoumptandikumana5323
@assoumptandikumana5323 3 ай бұрын
Ndagukunze nkotanyi yacu❤
@lewismuvunyi675
@lewismuvunyi675 3 ай бұрын
Ndabakunda nshuti zange.❤
@karasiraemile8517
@karasiraemile8517 3 ай бұрын
Mwarakoze cyane nkotanyi
@vibegirl767
@vibegirl767 3 ай бұрын
Inkotanyi nzabakunda nkunde nabo mwabyaye
@pattoh6855
@pattoh6855 Жыл бұрын
Afande kayonta Salute sir
@user-vn3lh6bi3k
@user-vn3lh6bi3k 6 ай бұрын
Inkotanyi oyeeeeeeee
@gakurukalim9895
@gakurukalim9895 Жыл бұрын
Mwarakoze INKOTANYI
@rwangombwaissa8926
@rwangombwaissa8926 Жыл бұрын
Imbere cyane itsinzi tv oyeoyee
@user-dr2ek5mv8u
@user-dr2ek5mv8u 3 ай бұрын
Yego Rwabinume komera ariko hari nabandi mutavuga Kandi bakoze ibikorwa biruta ibyawe
@mukizasamuel7922
@mukizasamuel7922 3 ай бұрын
Nzakwisurira rimwe
@user-ij3zh7cx5y
@user-ij3zh7cx5y 3 ай бұрын
Impore Afande
@ManirasubizaAssnapaul
@ManirasubizaAssnapaul 4 ай бұрын
It's good for this sojas
@user-vy8pi7ei7z
@user-vy8pi7ei7z 3 ай бұрын
Mwarakoze Nkotanyi IMANA yarikumwenamwe
@emmanuelmarafiki1022
@emmanuelmarafiki1022 Жыл бұрын
Urabeshya bazatwagiramungu ukoyahunze
@umwizapromesse5141
@umwizapromesse5141 Жыл бұрын
Nubu ndabyibuka nkibyabaye ejo inkotanyi zaduhaye ubuzima UN yadusize iremera turengerwa ninkotanyi🙏
@ngenzijoseph2883
@ngenzijoseph2883 3 ай бұрын
What is the influence of 600 to 1994 war in Kigali and the battle of RPA in large.
@mukizasamuel7922
@mukizasamuel7922 3 ай бұрын
Uruwo gushimwa nshuti afande
@julynyampinga6933
@julynyampinga6933 Жыл бұрын
Namateka PE murakoze
@uwerajuliet300
@uwerajuliet300 Жыл бұрын
RPF hejuru cyanee
@ngenzijoseph2883
@ngenzijoseph2883 3 ай бұрын
Abajinga barakeira imishwaro n ubu isoni ntizirashira ndavuga FDLR muri DRC. Ingabo zabarsinze ziracyahari noneho yiyongereye ubunararibonye z ungubumwe n abandi bemeye. Kandi z ifire amaboko atajegajega . Abanyarwanda twese nk abitsamuye tubari inyuma ntaho mwame era. Urugo rwacu u Rwanda ruracinyiye . Ntaho mwame era ruradadiye .
@uwerajuliet300
@uwerajuliet300 Жыл бұрын
Longlife to our lovely president ❤
@chrischampion2713
@chrischampion2713 Жыл бұрын
♥️🇷🇼✊🏾
@user-dr2ek5mv8u
@user-dr2ek5mv8u 3 ай бұрын
Ubuse twe twarasaga Gatimba muririya nzu iri iruhande rw ibirahuri ko batavugwa twahanganye na bagepe bari kuri eta major ya Gandarumerie no kukabindi ntacyo gusa nibyiza ariko hari naba nibindi byinshi byakozwe birenze uriya twerve ya Rwabinume
@umuhozanadine7367
@umuhozanadine7367 3 ай бұрын
Nonese bakuvunge barakuzi mujye mwigaragaza nukuri mwarakoze peee Respect All❤❤❤
@Munanachantal
@Munanachantal 3 ай бұрын
Yooo namwe mwubahwe bambe mwaritanze
@emmanuelmarafiki1022
@emmanuelmarafiki1022 Жыл бұрын
Ubutwa gute twarubahanye MRND yabahe inda yabukuru yemerakomurabanyarwanda umwana bakubyiribyuvuga
@iluckyrodra6454
@iluckyrodra6454 Жыл бұрын
Kugutu
One moment can change your life ✨🔄
00:32
A4
Рет қаралды 33 МЛН
New model rc bird unboxing and testing
00:10
Ruhul Shorts
Рет қаралды 24 МЛН
Donald Trump speaks for the 1st time on the assassination attempt
14:17
FOX 9 Minneapolis-St. Paul
Рет қаралды 9 МЛН
Trump | Assassination Attempt Minute by Minute: ABC News Special
53:14
One moment can change your life ✨🔄
00:32
A4
Рет қаралды 33 МЛН