Рет қаралды 67,538
Noheli yabana yari ibyishimo gusa gusa!!!
Uyu ni umukino wa cyera abana bo mu Rwanda bakunda gukina. GATAMBA TAMBA CYANGWA AGATAMBARO K'UMWANA. Mukora uruziga musutamye umwe agafata agatambaro gato akagenda aririmba, ukagahisha inyuma y'umuntu usutamye atareba ugakomeza ukagenda wazenguruka wamusanga hahandi atabimenye agafungwa. Ariko yabimenye ko wagashyize inyumaye aragafata akakwirukankana muzenguruka uruziga yakagutera cyangwa yagufata ugafungwa (ukajya kwicara imbere mu ruziga nkuwatsinzwe) ariko iyo ukomeje atakugezeho wicara hahandi yari asutamye. Gutyo gutyo.
Ushobora gukomeza gushyigikira ibikorwa byacu byo gufasha abatishoboye. Utuvugishije kuri whatsapp +250782268218