Рет қаралды 261,109
lyrics of the song
UKUBOKO KUTAGARAGARA
Verse 1:
Hari ukuboko kwiza kutagaragara
gukora imirimo mu buzima bwacu
guhorana natwe kugendana natwe
kuturwanirira buri munsi na buri saha
Chorus:
Uko kuboko ni Yesu burya ni Yesu
ari hejuru ya byose
uko kuboko ni Yesu burya Ni Yesu
niwe uturwanira intambara
Verse 2:
Uko kuboko kwiza kutagaragara
kubasha gukingura ntihagire ukinga
byabindi byose ubona bigukingukira
burya ni uko kuboko kutagaragara
Verse 3:
Abakomeye b'isi babasha kukurenganya
abakurusha amaboko babasha kukwitambika
ariko uko kuboko iyo kwakuje imbere
gutandukanya inyanja inzira ikaboneka
Ariko uko kuboko iyo kwakuje imbere
gukuraho imisozi hagahinduka ikibaya
Bridge:
Nzi neza ko ntazakorwa n'isoni
kuko niringiye Ukuboko gukomeye
Kandi imbaraga zose zindwanya
ziri munsi y’uko kuboko kw’Ihoraho
¶UKUBOKO KWIZA nindirimbo ivuga kumirimo yukuboko kw' Imana mubuzima bwacu
ucyeneye gutanga inkunga yawe muri AGAPE choir cyangwa wifuza gufatanya natwe uyumurimo watwandikira kuri email yacu
#choraleagapenyarugenge@gmail.com#
cyangwa kuri nimero ya whatasspp #+250789704001#
ibitecyerezo byanyu ninjyenzi kuritwe
Imana ikomeze kubagirira neza
translate in Portuguese
Há uma boa mão que está sempre trabalhando em nossas vidas
sempre conosco caminhando conosco lutando por nós todos os dias e todas as horas
como a mão de Jesus está acima de tudo
Assim como Jesus é quem luta por nós