Umugore w'Igishegabo (Na kavamahanga)

  Рет қаралды 23,197

Imigani ya kera

Imigani ya kera

Күн бұрын

Kera habayeho umutware akagira umugore w’igishegabo. Uwo mutware yaritondaga, agategeka neza, ingabo ze zikamukunda kandi zikamuyoboka. Umugore we akaba umushizi w’isoni, akiha kumutegekera ingabo, kandi agasuzugura rubanda. Uwo mugore akaburanirwa, agaca imanza, akagaba inka n’imisozi, agashengererwa, umugabo we akaba nk’umuhakwa mu rugo.
Bukeye haza akagabo k'akanyeshyamba gashaka ubuhake. Kageze ku rugo rw'uwo mutware, karamuramutsa, karamutsa n'umugore we. Umutware aramubaza, ati "Wa mugabo we witwa nde, ushaka ubuhake uturuka he, kandi umurimo uzi gukora ni uwuhe?" Umugabo aramusubiza ati "Nyakubahwa, data yanyise Kavamahanga. Iwacu ni i Bunyaruka, naho umurimo natojwe ni ukugendana na databuja akajya antuma aho ashaka." Umutware aramubwira ati "Guma aho nguhaye ubuhake ubwo uzambera umugaragu w’inkora mutima."
Kavamahanga ajya no gucyeza umugore w’uwo mutware. Amugeze imbere atangarira imyambaro uwo mugore yambaye, aramubwira ati "Uraberewe, mbese urasa nk’umwamikazi nyir'igihugu." Maze yungamwo ati "Ubuze ikintu kimwe rudori." Umugore aramubaza ati "Icyo kintu mbuze ni iki?" Kavamahanga aramusubiza ati "Icyo kintu kimwe ubuze cyitwa akarusho." Umugore yumvise akarusho, ararahira ati "Ngombe kubona icyo kintu mbuze, ngombe kwambara ako karusho."
Nuko icyo gishongore cy’umugore abaza ako kanyeshyamba ati "Mbwira neza aho nzakura ako karusho." Kavamahanga aramusubiza ati "Ako karusho kaba kure, kandi ntiwagerayo. Ikibabaje kandi ni uko ntawe ukazanira undi. Naho ubundi nari kunyaruka nkajya kukakuzanira. Umugore aramusubiza ati "Uko undora uku ubona nananirwa iki? N'iyo haba ku ijuru sinagerayo?" Kavamahanga aramubwira ati "Koresha impamba nyinshi, ushake n’abahetsi benshi, maze uze njye kukwereka aho ukura akarusho. Umugore ati "Ngiye kwitegura ejobundi tuzahaguruke."
Umugore ategeka ko babaga ingumba eshatu, bagatara imiranzi y’impamba, bagasya amafu, bagashaka n’ibindi byinshi by’impamba. Bamaze kurangiza kwitegura urugendo, umugore ashinga umugabo we urugo, ngo narurinde neza, azamumurikira akubutse iyo agiye. Nuko arahaguruka aragenda ajyana n’ibintu byinshi, akurikira ako kagabo.
Bamara iminsi myinshi mu rugendo. Bagiye kugera iyo bajya, ka kagabo kabwira uwo mugore kati "Ubu tugiye kugera iyo tujya, hasigaye iminsi ibiri; bwira abantu batahe, ntiwashobora kwambara akarusho bahari." Umugore asezerera abamuherekeje asigarana n’umuja umwe. Ibintu babisiga mu ishyamba bari bagezemo barataha.
Akagabo kamujya imbere baragenda bagera ku kazu k’akaruri. Kavamahanga ahamagara umugore we ati "Uritegure nkuzaniye abashyitsi." Binjira muri ka kazu, akagabo karakinga, kamaze kurudadira neza, karahindukira kareba wa mugore w’igishongore, kajya hejuru kamukubita urushyi mu matama, kungamo, kagira kabiri, gatatu. Karamubwira kati "Ngiyo rero intangiriro y’akarusho nakubwiraga.
Kavamahanga amucuza imyambaro yose, ayambika umugore we, azana uducabari tw’umugore we, atwambika uwo mutwarekazi, maze amwicaza mu ivu.
Ibintu uwo mutwarekazi yazanye, Kavamahanga arabitwara, icyo agiye kumuha akabimujugunyira nk’uko bajugunyira imbwa. Bwacya agakubita amubwira ngo ni ko karusho yaje ashaka. Hashize amezi atatu, umugore arananuka karahava. Imisatsi iba injwiri, inzara z’intoke n'iz’amano zirashokonkora.
Bukeye Kavamahanga amusiga aho, ajya ku mutware asanga umugore baramwereye ngo yarapfuye. Kavamahanga abwira shebuja ati "Umugore wawe nzi aho ari. Mukuzaniye wampa iki?" Shebuja ati "Nzakugororera inka nyinshi." Kavamahanga asubira iwe.
Ageze imuhira akora impamba, bashyira nzira na wa mugore. Bageze iw’umugabo w’uwo mugore, Kavamahanga abwira wa mutware ati "Dore wa mugore wawe ndamuzanye, heza batamubona kuko yahindanye." Baraheza, umugore yinjira mu nzu ntawe umurora, umugabo amubonye arumirwa, atangarira uburyo yahindanye akaba mubi. Nuko Kavamahanga baramugororera arataha.
Nuko umutware ategeka ko bamwogosha ya misatsi y’injwiri, bakamwambika imyambaro myiza hanyuma baramwondora arakira, asubirana ubwiza yahoranye. Umugabo aramubwira ati "Akarusho se kandi ntiwakabonye! Kuva ubu rero usubire mu mwanya wawe w’umugore w’umutware, utuje, ucisha make, wubaha abantu. Naho iby’ubutegetsi ubimparire, ni jye wabigabanye.
Ngaho aho umugani waturutse ko urugo ruvuze umugore ruvuzwa inkoni kandi ngo: umugore w’ingare agirwa n’umugongo w’inkoni.
‪@imigani_ya_kera‬
#imigani #inkuru #amateka #abana #rwanda #burundi #umuco #akaranga

Пікірлер: 18
@NoyiraneaMuteteri
@NoyiraneaMuteteri 17 күн бұрын
Very nice and good 🎉😊
@LeaSafari
@LeaSafari 2 ай бұрын
Uyu mugani nimyiza
@JENOSTAR1
@JENOSTAR1 Жыл бұрын
Ndabikunze cyanee
@ManishimweKerematin
@ManishimweKerematin 14 сағат бұрын
Murakoze🎉🎉🎉🎉❤❤
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 13 сағат бұрын
🙏🏿🙏🏿🙏🏿
@MarieJeanneUWIZEYE-k8l
@MarieJeanneUWIZEYE-k8l 3 күн бұрын
Murakozekutwigisha❤😅😅😅
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 3 күн бұрын
♥️
@jefferblessmusic1
@jefferblessmusic1 Жыл бұрын
👍
@MuakambandaEsperance
@MuakambandaEsperance 3 ай бұрын
Yooo! biratangaje ❤😅
@IsezeranoFabrice
@IsezeranoFabrice 7 ай бұрын
I love ❤❤❤❤❤❤❤😂😂❤❤❤❤🎉❤❤❤❤❤❤❤
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 7 ай бұрын
Thank you
@IshimweMarcel-io6no
@IshimweMarcel-io6no 6 ай бұрын
Maguru
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 6 ай бұрын
@@IshimweMarcel-io6no Turawutegura vuba
@NsengimanaSamuel-e3c
@NsengimanaSamuel-e3c 22 күн бұрын
Abagorebubu bo bimezebite kombona .....
@aimefamily8848
@aimefamily8848 6 ай бұрын
Yooo abagore bakera bari ingorwa ninganzwa. Abagabo bakera abenshi byari ibyonta ... uwabagarura ngo barebe ko rutakivuga umuhoro
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 6 ай бұрын
Imyumvire ya kera yabaga ikarishye
@imigani_ya_kera
@imigani_ya_kera 6 ай бұрын
Imyumvire ya kera yabaga ikarishye
@aimefamily8848
@aimefamily8848 6 ай бұрын
@@imigani_ya_kera nukuri iteye n'amarira kuyumva. Abagabo bari abanyagitugu ntabumuntu bagiraga
UMUGANI W'ABANA BAVUTSE BAFITE UKWEZI N'INYENYERI MU GAHANGA
9:40
CONFIANCE INSHUTI Y'ABANA
Рет қаралды 25 М.
DID A VAMPIRE BECOME A DOG FOR A HUMAN? 😳😳😳
00:56
😜 #aminkavitaminka #aminokka #аминкавитаминка
00:14
Аминка Витаминка
Рет қаралды 1,2 МЛН
规则,在门里生存,出来~死亡
00:33
落魄的王子
Рет қаралды 32 МЛН
IMVANO Y'UMUSAZI USARA AKAGWA KU IJAMBO
17:04
JDS UBURYOHE BW'IMYANDIKO
Рет қаралды 120 М.
Umugani wa bakame n'Impysi (Uburyarya bwa bakame)
5:35
Imigani ya kera
Рет қаралды 160 М.
UMWAMI YUHI MAZIMPAKA ATI "NTUGATEGERE "UMUGORE IJOSI NI INTATI"
11:05
JDS UBURYOHE BW'IMYANDIKO
Рет қаралды 13 М.
Imigani myiza isekeje ku mpyisi(3 in one)
11:44
Imigani ya kera
Рет қаралды 2,4 М.
Insigamugani 19: NTA NZOGA YA NZONNYO!.
6:01
Ibirari By’Insigamigani
Рет қаралды 22 М.