Рет қаралды 68,724
#PAPI_CLEVER
#MORNING_WORSHIP
#INDIRIMBO_ZO_MU_GITABO
57: Umukiza wac' ashobora Kutunezeza mw isi.
Indirimbo z'Agakiza
1
Umukiza wac' ashobora Kutunezeza mw isi.
Atuyobora kubw' ubuntu, Ni w' uduhaz' ibyiza.
Twizey' ubuntu bwe, kuko na we
Yemeye kutuyobora twese.
Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe.
2
Ni byiza gukund' iyo Mana, Kuko yaducunguye.
Kandi ni byiza ko mb' uwayo, Bindinda kuzimira.
Tuzahoran' umunezero no Mu gihe byose bizahinduka.
Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe.
3
Iyo tugeragejwe kenshi Mu mwi jima w'iyi si,
Tumenya kw ibyo byose mw isi Ar'iby' igihe gito.
Mw ijuru nta mubabar' uhari, Nta n'amarira azahagera.
Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe!
4
Tureke kwiganyira kenshi, Kubw' inzu n'ibyo kurya,
Kukw ibyo byose tubihabwa Kubw' ubuntu bw' Imana.
Atuyobora mu nzira yose, Kand' atwikorerer' imitwaro.
Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe.
5
Ubw' ari byiza mur' iyi si Kwizer' Umwami Yesu.
Bizamera bite mw ijuru Tubony'uburanga bwe.
N'ukuri tuzanezerwa cyane Tubony' u bwiza bwe budashira.
Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe!