Sabin ugomba kumenya ikinyarwanda neza mbere yo kugiha ibisobanuro byawe wishakiye maze kukumva kenshi uvuga kuri iryo jambo "umugabo"ngo kubera iki n umukobwa bamubwira ngo yego sha ubaye umugabo ngo kuki batavuga ngo ubaye umugore,nagirango nkubwire ko ikinyarwanda kihariye kandi ugomba gukurikiza ubusobanuro abagishyizeho bahaye iryo jambo"umugabo". Umugabo ntago bisobanura igitsina gusa kuko nawe ubwawe barakubwira bati yego sabin ubaye umugabo rwose nonese baba basanzwe baziko uri umugore ?ntago rero ijambo "umugabo"risobanura igitsina gusa ahubwo biterwa n uburyo urivuzemo kuko hari umugabo w igitsina ikinyuranyo cye kikaba umugore hakaba n umugabo w "ibikorwa" ikinyuranyo cye kikaba"imbwa" nonese iyo bavuze bati uriya ni imbwa hari ubwo uburana ngo ko atamoka? naho rero mwubahe ikinyarwanda udashaka kukivuga uko kiri nawe azahimbe ururimi rwe aruvuge uko ashaka naho ikinyarwanda cyo cyarahimbwe kimaze imyaka ibihumbi n ibihumbi kivugwa twubahe ubusobanuro bw amagambo yacyo ntitukishyirireho ubusobanuro bwacu kandi twaravutse tugisanga ahubwo abakurambere bubahwe 100% kuko bahimbye ururimi rukize cyane nubwo abenshi kubera kuvanga indimi bagera aho bakibagirwa amagambo yacyo maze bakakitirira ngo kirakennye kandi ari bo bakene mu bwonko bwabo, ubundi injiji zindi zisigaye zivuga ngo bavuga ururimi rumwe nk inka ubwo erega bakajya aho bakarugoreka ngo biritwako bavuze izindi ndimi ukibaza uti mubure gushima Imana n abakurambere ko muvuga ururimi rumwe kuko iyo bitaza kuba kubwabo uba muba mutumvikana umwe avuga ngo mpereza umwuko undi akamuha ibuye induru zikavuka . abo babazwa nuko bavuga ururimi rumwe ni ibigoryi n injiji igisekeje bajya kwigana iz ahandi naho bavuga rumwe , muri make banga kuba inka z iwabo bakajya kuba inka z abanyamahanga hahhh yewe ibigoryi burya nibyo bisazi bibi ku isi kwanga ibyawe bizima ukajya kwishyira mu mugozi wo kuba umurizo mu by abandi burya ntuzigera uba umutwe mu by abandi kuko si gakondo yawe uzahora uri umurizo waho bene abo batekereza nk abagaragu niyo mpamvu bashimishwa no guta ibyabo bakarwanira kwitsindika mu by abandi ariko burya umwami ni unamba ku bye uwo ahora ari umutwe.naho inka yo iriyubashye ntiyahwana n izo njiji kuko yo inamba ku kwabira kwayo kuburyo n uwahe yabyumva akamenya ko itungo rihebuje ayandi ubwiza ryahageze uko niko ikiremwa gihagarara ku mwihariko wacyo kigahesha ishema Nyiribiremwa, Abo rero ntaho inka yahurira nabo kuko irabaruta kure ahubwo bahuye n intama kuko ni ryo tungo rikurikira icyo ribonye cyose ntirijya ryiyobora ubwaryo ahubwo ribiharira andi matungo ryo rigakurikira abo nabo niko bameze ni imirizo muri make si imitwe.
@magasinletrio42283 жыл бұрын
habaho ikintu bita SENS FIGURE na SENS PROPRE. Aha rero iyo bavuze ngo umukobwa ni umugabo baba babivuze muri SENS FIGURE....bavuga kumyifatire, ubutwari cg PERSONNALITE ye. Merci
@jeanmwizerwa68223 жыл бұрын
njyewe ngukundira ko wivuga ukuri ntabikabyo tuu kd keep it up uzagera kure heza