Рет қаралды 800,393
ITEGURWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KUVA MU 1991 KUGEZA MU 1994 PART TWO
Iki kiganiro ngiye kubagezaho ni Igice cya Kabiri Ku biganiro Bitanu byuruhererekane bigaruka kuri bimwe mu bikorwa byaranze Itegurwa rya Jenoside Yakorewe Abatutsi kuva mu mwaka wa 1991 kugeza mu 1994 ubwo yashyirwaga mu Bikorwa. mu gutegura iki kiganiro nifashishije Igitabo cyashyizwe hanze n’icyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG kitwa “RWANDA 1991-1994:ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA” kikaba cyaragiye hanze mu kwezi kwa gatatu mu 2021. iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian.naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
MRND yashinze agatsiko k’abicanyi mu mujyi wa Butare
Amashyaka ya MDR na PL yasohoye itangazo ridasanzwe yise special ku wa 14 Werurwe 1992 rigaragaza ko MRND yashinze mu mujyi wa Butare umutwe w’abagizi ba nabi witwaga “Front commun contre les Inkotanyi” (FCCI) wari ugizwe cyane cyane na bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda. Uwo mutwe wari ufite inshingano zo gutoteza abanyeshuri batari muri
MRND, by’umwihariko Abatutsi. Umutwe washinzwe na Dr Jean Berchmans Nshimyumuremyi wari umuyobozi wungirije wa Kaminuza. Izo nterahamwe zahabwaga kandi inkunga n’ubuyobozi bwazo ku rwego rw’igihugu ndetse abakuru bazo barimo Kajuga Robert, Mbonabaryi Leoni, Mudahinyuka Jean Marie Vianney, Akingeneye Eugene na Rutaganda Georges
bazaga kenshi gukorana inama n’abagize uwo mutwe i Butare.
Imwe muri izo nama yabaye ku itariki 12 Werurwe 1992, irangiye bamwe mu banyeshuri b’Abatutsi n’abo mu mashyaka ya politiki yarwanyaga Leta baratewe barakubitwa. Ibi byabanjirijwe n’inama yabaye ku wa 08 werurwe 1992, ikoreshejwe
n’abadepite babiri ba MRND bakomoka muri Butare, Laurent Baravuga ukomoka muri Kigembe na Bernadette Mukarurangwa ukomoka muri Ndora. Baravuga yakoresheje inama muri Komini Kigembe, Segiteri Kigali, asaba abari aho bose “gufata imipanga, imiheto n’amacumu bagatangira bagahiga abatari muri MRND
bose badakangwa n’amaduka n’amamodoka.” Muri Jenoside abo badepite bombi bagize uruhare runini mu gukangurira kwicisha Abatutsi.
Irindi tangazo rya MDR ryo ku wa 10 Werurwe 1992 rigaragaza ko abayobozi ba MRND muri Butare bateje imvururu muri za komini bafitemo ingufu, aho ishyaka rya MRND ryakoresheje mitingi muri Komini nyinshi zo mu gihugu bagasiga bateje imvururu mu baturage. Itangazo rivuga ko ibikorwa nk’ibyo