Рет қаралды 80,721
Mocimboa da Praia ni kamwe mu turere tubiri tw’Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique turinzwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ari zo Ingabo na Polisi by'u Rwanda. Mu nzira werekeza mu mujyi wa Mocimboa da Praia, ugenda uhura na bimwe mu bimenyetso bigaragaza uburyo habereye imirwano ikomeye, ndetse n’ingaruka yagize ku buzima bw’ako gace. Twasuye uyu mujyi, tuganira n'abaturage bashimira cyane inzego z'umutekano zabafashije mu guhashya inyeshyamba no kugarura umutekano. Muri iki cyegeranyo, mugenzi wacu Richard Kwizera aratugezaho umukino wa gicuti mu mupira w'amaguru wahuje abasirikare b'u Rwanda n'abaturage ba Mocimbao da Praia.