Рет қаралды 501
Umubyinnyi w’Umunyarwanda wabigize umwuga, Sherrie Silver, yubakiwe ikibumbano mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza nk’umubyinnyi mwiza ufatwa nk’icyitegererezo mu rubyiruko.
Iki kibumbano kimugaragaza ateze amaboko mu ishusho y’imibyinire ya Kinyarwanda cyane ko akomoka mu Rwanda.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu mubyinnyi yagaragaje ko yishimiye iki kibumbano yakorewe.
Ati “I Londres hari ibibumbano byinshi by’inyamanswa kurusha iby’abagore, ubu mfite ikibumbano cyanjye i Londres. Gikoze mu ishusho y’umukobwa uri kubyina bya Kinyarwanda kuko ntewe ishema no kuba Umunyafurika kandi niteguye kuyihagararira aho nzashobora hose.”
Iki kibumbano kiri mu munani byahanzwe na Adidas mu gushyigikira abagore b’icyitegererezo ku rubyiruko.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, Adidas yagize bati “I Londres hari ibibumbano byinshi by’inyamanswa n’iby’abagabo kuruta iby’abagore, uko si ko gushyigikirwa umugore akwiye mu 2022.”
Sherrie Silver yavukiye mu Karere ka Huye ubu atuye i Londres mu Bwongereza, amaze kuba icyamamare nk’umubyinnyi w’umunyamwuga ubikora nk’akazi kamutunze.
Uyu mubyinnyi yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Childish Gambino Wizkid, Diamond Platnumz, Fuse ODG, Sean Paul, Tiwa Savage, Run Town, Ice Prince, The Ben n’abandi.
Cc:igihe.com & Sherrie Silver